Producer David ari mubazacurangira Shaggy ubwo azaba
yaje muri Kenya
Uyu mu producer aratangaza ko yahamagawe mu
bazacurangira Shaggy ubwo azaba yaje mu gitaramo cyiswe Tusker all Star
kizabera mu gihugu cya Kenya.
Tuyishime David ukunze kumenyekana ku ndirimbo agenda
akorera abastar nka Alpha, aratangazako ubu arimo kwitegura urugendo rugana
muri Kenya kuko bamuhamagayeaze kubafasha nk’umuproducer bashimye imikorereye
mu Rwanda, yagize ati” Mu minsi ishize barampamagaye bambwirako bakunda
imikorere yange, bansabako nazaza kubafasha nkajya mu ikipe izacurangira Shaggy
n’abandi ba star bazaba bari muri kiriya gitaramo kuko ngo bifuza ko kizagenda
neza kurushaho”
David abona ari intera ateye kuko kuba atangiye kujya
ahamagarwa n’abantu bo hanze ari uko ubuhanga bwe bugaragara kandi nawe ngo
abikesha indirimbo nziza arimo kugenda akorera aba star n’uburambe afite
budashingiye gusa kukuba azi gucuranga ibikoresho byinshi bya muzika ahubwo
bunashingiye ku masomo n’amahugurwa menshi yagiye ahabwa mu Rwanda no mu gihugu
cya Kenya.
Nkuko yabitangarije igihe.com, afite gahunda yo
kuzamura muzika ifite ireme kandi ijyanye n’ibihe tugezemo na studio ye ya
Future record, Ati” N’ubwo ntaramara igihe kirekire cyane muri uyu mwuga icyo
mazemo numva gihagije kuba nabona amakosa ari muri muzika nyarwanda igisigaye
gusa n’uko Abanyarwanda batangira guha amahirwe abahanzi bashya babishoboye
n’Abaproducer babishoboye”
Yaboneyeho no gutangaza ko ari muba producer bazahurira
muri Kenya kwa Producer uzwi cyane mu Karere witwa Kamanzi kugirango bakore
indirimbo izahuza abastar benshi cyane bo mu Karere izakorerwa Somaliya mu
rwego rwo gushakira inkunga imbabare zo muri Somalia, akaba ari andi mahirwe
yabonye kandi ibibikorwa byombi producer David yumva azabyungukiramo ubundi bumenyi
bwinshi kuko azabihuriramo n’abandi bacuranzi n’abanyamuzika bakomeye bityo
akazabungukiraho ubumenyi bwinshi.
Venuste Kamanzi

No comments:
Post a Comment