Friday, April 13, 2012

Imbuto y’imiyoborere myiza n’iterambere byeze ku giti cy’umuruho-Prof. Shyaka




Prof. Shyaka Anastase asanga n’ubwo imiyoborere mibi yagize uruhare runini kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi igerweho, ubu intambwe yatewe mu rwego rw’imiyoborere myiza ari nziza, ati :”ni nk’imbuto y’umugisha yeze ku giti cy’umuruho”.
Prof. Shyaka Anastase


Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 12 Mata 2012, ubwo abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) n’inzego zikorana nayo bibukaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Prof. Shyaka Anastase uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) abona hari inzego nyinshi u Rwanda rumaze guteramo imbere ndetse ruri imbere ugereranije n’ibindi bihugu by’akarere mu bijyanye n’imiyoborere myiza nko kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, kugeza serivisi nziza mu baturage, kurwanya ruswa n’ibindi.

Dr. Mukabaramba Alivera, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu asanga ari ngombwa ko abakozi b’iyi Minisiteri n’indi miryango ikorana nayo bicara bagasuzumira hamwe ibimenyetso n’ibyaranze imitegurire n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugirango babonereho kwisuzuma no gutegura ejo hazaza hazira amakemwa.
Ati :”bigaragara ko ubuyobozi bubi aribwo bwatumye Jenoside ibaho ; nkatwe dushinzwe ubuyobozi tugomba guhora turi maso”.


Yakomeje asaba abo bakorana guhora bari maso bigira ku byaranze itegurwa rya Jenoside banareba niba nta gace na kamwe ko mu Rwanda kagaragaramo ibisa nabyo kugirango bihite bisukwamo amazi bizimywe mbere y’uko bitutumba. Yabibukije ariko ko bagomba kwisuzuma ubwabo no kureberera abo bayobora kugira ngo barebe niba nta kibi cyabaturukaho.

 Ati :”Ubuyobozi bwa mbere ya Jenoside aho kwigisha abaturage uko bakwiteza imbere bwarangwaga na za ruswa no kubacamo ibice kugira ngo bubone uko bubayobora, ari nabyo byaje kubyara amahano”.


Muri rusange abitabiriye ibi biganiro bagaragazaga ko bumva uruhare rw’imiyoborere mibi yaroshye u Rwanda mu marorerwa ndengakamere ya Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni imwe, ariko banibaza impamvu hashize imyaka 18 nta mibare nyayo izwi y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

No comments:

Post a Comment