Thursday, September 29, 2011

Ese intego banyampinga biyemeza bamaze gutorwa zigerwaho? (igice cya mbere)


By Kevin
Mu Rwanda, igikorwa cyo gutora ba Nyampinga yaba mubigo by’amashuri, ku rwego ry’imijyi no ku rwego rw’igihugu ni bimwe mu bikorwa bigaragara gake mu mwaka ariko bigashyushya abantu, aha ntawakwibagirwa ubwo hatorwaga Nyampinga w’u Rwanda, ese iyo bamaze gutorwa bakomeza gukurikiranwa ngo n’ibyo biyemeje barebe niba bishyirwa mu bikorwa.

Buri uko Nyampinga atowe agira ibyo yiyemeza kuzageraho, imigabo n’imigambi afite n’uko ateganya kubigeraho, akenshi hano mu Rwanda iyo batabigezeho bakunze kuvuga ko biba byatewe n’uko ababa bashinzwe kubakurikirana no kubafasha mubyo baba bategura ( Managers) bakunze kubatererana iyo bamaze gutorwa.

Ese mu bindi bihugu baba babigeraho neza?, Bigenda gute?

Ikinyamakuru Daily Monitor cyo mu gihugu cy’Ubugande giherutse gushyira ku mugaragaro, uko Uko ba Nyampinga bo muri icyo gihugu bagenda bagera nkunshingano za kuva mu mwaka wa 2005, bagize bati ’’ Praise Asiimwe (2005/2007) yari yariyemeje kuzana isuku mu mujyi wa Kampala no kwagura umuco wo gusoma mu gihugu ariko ntiyabasha kubigeraho kubera ko abari bashinzwe kumufasha (management) batakoraga neza bigatuma n’imishinga yagendaga ategura yose ibura ubushobozi ntijye mubikorwa.
Abandi bose bamukurikiye kukuba Nyampinga wa Uganda intego zabo zagiye zigerwaho kugeza kuri Heyzme Nansubuga (2010/2011) wari wiyemeje kugaragaza isura y’igihugucye kandi neza bitangazwako nawe yabashije kubigeraho neza kuko umusanzuwe mu burezi, mu gufasha abana bo kumuhanda n’abakomoka mu miryango ikennye,  gukorana  n’imiryango ifasha abababaye n’ibindi bikorwa bigaragaza urukundo yagiye agaragaramo ari byinshi kandi byagize umusaruro.

Hano mu Rwanda se byaba bigerwaho gute ?

Ihorere.blogspot.com yegereye Louise, Miss Inatek (2009/2011) atangazako mu ntego eshatu yari yihaye ebyiri muri zo zagezweho, ati “ Mbere ya byose nari niyemeje gutanga umusanzu wange mu kuzamura uburezi cyane cyane ubw’umwana w’umukobwa kandi nabashije kubigeraho kuko nabashije gukusanya amafaranga yagiye mu gufasha uburezi bwibanze bw’imyaka 9, naho indi ntego yari ukora uko nshoboye nkarwanya icyorezo cya Sida kandi numva narabigezeho kuko nabashije gushinga ikipe y’abakobwa ikina umukino wa Basketball  muri Kaminuza ya Inatek itari ihasanzwe maze buri uko imaze gukina tukazajya twicara tukavuga kucyorezo cya Sida nka bumwe mu buryo bwo kuyirwanya, uretseko hari intego ya Gatatu yo gufasha abatishoboye kwigeza kumajyambere ntabashije kugeraho kuberako imishinga nagiye ntegura kuri iyo ntego itabashije kubona ubushobozi no gushyigikirwa n’ubuyobozi bwa Kaminuza nk’urwego rukuru ruba rushinzwe gufasha no gukurikirana ba Nyampinga baba batowe biciye servise n’ubuyobozi bw’Abanyeshuri.

Mugusoza tubamenyesheko twagerageje kuvugana n’abandi banyampinga ariko benshi mubo twahamagaye inomero zabo zanze gucamo,kandi hari n’ubutumwa Miss Louis yahaye abandi bakobwa baba biteganya kwiyamamariza kuba ba Nyampinga ko bagomba kwitinyuka kandi ntibacike intege , aboneraho no guhumuriza uwamusimbuye ati ’’ Twiteguye kumuba hafi no kumufasha kugera kuntegoze by’umwihariko n’izo nge ntabashije kugeraho ’’.

No comments:

Post a Comment