Thursday, September 29, 2011

Nge na P-Fly twashwaniye muri Rap kandi ninayo igiye kongera kuduhuza-Jay polly.


 By Kamanzi venuste

Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly aganira n’itangazamakuru yatangaje ko gushwana kwe na P-Fly kwabereye muri Rap ariko arinayo igiye konera kubahuriza mu gushyira kumugaragaro Album yakabiri ye yiswe Iwacu.
Kuri uyu wa mbere nibwo habaye inama ya mbere igenewe Abanyamakuru (press conference)  itegura indi izaba kuwa Gatanu izabayateguwe na Bralirwa mu rwego rwo gutegura ishyirwa ku mugaragaro ry’IWACU album bizaba taliki 7 Ugushyingo kuri stade ntoya y’ Remera, dore ko Jay Polly ari umwe mu bahanzi bemerewe na Bralirwa ko kubafasha gushyira kumugaragaro album zabo muri gahunda yayo ya PGGSS 2011.

Aganira na Ihorere.blogspot.com, Jay Polly yatangaje ko iyi album izakuraho igisa n’inzikekwe abafana ba muzika nyarwanda bakunze kugira, kuko igitaramo cyo kuyimurika ku mugaragaro kizahuriramo abahanzi benshi bo mu Rwanda n’abo hanze yarwo nkuko bigaragara ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo.

Ati “ Byumwihari ko abantu bakekako nyuma y’amarushanwa ya PGGSS naba ntumvikana na Tomclose wayegukanye kubera amabuye yatewe nyuma bikaza kuvugwako abafana bange batishimiye ko mbura icyo gihembo bagatera amabuye Tomclose, sibyo, ntabwo ari abafana bange ahubwo ni abafana ba muzika nyarwanda bagaragazaga ko batishimiye uko byari bigenze kandi byari uburenganzira bwabo uretse ko uburyo babikozemo batera amabuye ntabwishimiye nagato, byarambabaje peee, kuko hari ubundi buryo bwo kugaragaza ko utishimiye imyanzuro iba ifashwe ku kintu runaka ndetse n’inkiko zirahari bari kuzigana ariko ntibatere amabuye.

Kandi ibyo twe nk’abahanzi ntakibazo dufitanye kuko ubu dufitanye indirimbo yitwa Warahemutse izasohoka nyuma ho gato yo gushyira kumugaragaro album yange kandi ikazasohokana n’amashusho yayo bivuzeko twe ntakibazo kiri hagati yacu”
Jay akomeza avuga ko muri icyo gitaramo kandi hazagaragara umuraperi bahoranye mu itsinda rya Tuff Gangs bakaza gutandukana nabi ati” P-fly ni umu Tuff kandi twashwaniye muri Rap ninayo igiye kongera kuduhuza ndumva ntakibazo” 

Jay Polly yaboneyeho no gutangariza Abanyarwanda ko arimo kwitegura iki gitaramo neza kandi yizeyeko uko kizagenda neza agira ati” Ndashaka guteza indi ntambwe nshya Hip hop hano mu Rwanda kuko n’ubusanzwe wasangaga dutegura ibintu nk’ibi ariko ntibigire ingaruka nziza (impact) bisigira Abanyarwanda kandi na Tuff Gangs yose yiteguye gukurikiraho ishyira kumugaragaro album, gusa Abanyarwanda nibaze muri kiriya gitaramo ari benshi badushyigikire ibyiza turabifite kandi n’ubushobozi bwo kubibaha burahari”

No comments:

Post a Comment