By Kamanzi venuste
Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly aganira
n’itangazamakuru yatangaje ko gushwana kwe na P-Fly kwabereye muri Rap ariko
arinayo igiye konera kubahuriza mu gushyira kumugaragaro Album yakabiri ye
yiswe Iwacu.
Kuri uyu wa mbere nibwo habaye inama ya mbere igenewe
Abanyamakuru (press conference) itegura
indi izaba kuwa Gatanu izabayateguwe na Bralirwa mu rwego rwo gutegura ishyirwa
ku mugaragaro ry’IWACU album bizaba taliki 7 Ugushyingo kuri stade ntoya y’
Remera, dore ko Jay Polly ari umwe mu bahanzi bemerewe na Bralirwa ko kubafasha
gushyira kumugaragaro album zabo muri gahunda yayo ya PGGSS 2011.
Aganira na Ihorere.blogspot.com, Jay Polly yatangaje ko iyi album
izakuraho igisa n’inzikekwe abafana ba muzika nyarwanda bakunze kugira, kuko
igitaramo cyo kuyimurika ku mugaragaro kizahuriramo abahanzi benshi bo mu
Rwanda n’abo hanze yarwo nkuko bigaragara ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba
muri iki gitaramo.
Ati “ Byumwihari ko abantu bakekako nyuma y’amarushanwa
ya PGGSS naba ntumvikana na Tomclose wayegukanye kubera amabuye yatewe nyuma
bikaza kuvugwako abafana bange batishimiye ko mbura icyo gihembo bagatera
amabuye Tomclose, sibyo, ntabwo ari abafana bange ahubwo ni abafana ba muzika
nyarwanda bagaragazaga ko batishimiye uko byari bigenze kandi byari
uburenganzira bwabo uretse ko uburyo babikozemo batera amabuye ntabwishimiye
nagato, byarambabaje peee, kuko hari ubundi buryo bwo kugaragaza ko utishimiye
imyanzuro iba ifashwe ku kintu runaka ndetse n’inkiko zirahari bari kuzigana
ariko ntibatere amabuye.
Kandi ibyo twe nk’abahanzi ntakibazo dufitanye kuko ubu
dufitanye indirimbo yitwa Warahemutse izasohoka nyuma ho gato yo gushyira
kumugaragaro album yange kandi ikazasohokana n’amashusho yayo bivuzeko twe
ntakibazo kiri hagati yacu”
Jay akomeza avuga ko muri icyo gitaramo kandi
hazagaragara umuraperi bahoranye mu itsinda rya Tuff Gangs bakaza gutandukana
nabi ati” P-fly ni umu Tuff kandi twashwaniye muri Rap ninayo igiye kongera
kuduhuza ndumva ntakibazo”
Jay Polly yaboneyeho no gutangariza Abanyarwanda ko
arimo kwitegura iki gitaramo neza kandi yizeyeko uko kizagenda neza agira ati”
Ndashaka guteza indi ntambwe nshya Hip hop hano mu Rwanda kuko n’ubusanzwe
wasangaga dutegura ibintu nk’ibi ariko ntibigire ingaruka nziza (impact)
bisigira Abanyarwanda kandi na Tuff Gangs yose yiteguye gukurikiraho ishyira
kumugaragaro album, gusa Abanyarwanda nibaze muri kiriya gitaramo ari benshi
badushyigikire ibyiza turabifite kandi n’ubushobozi bwo kubibaha burahari”

No comments:
Post a Comment