Jay polly mu kinaniro Susuruka cya Contact Fm
bamubajije igihe yaherewe Kiss/Bizou bwa mbere mu buzimabwe, n’amakenga menshi
ati:”Ni mu mashuri yisumbuye(secondary), ngahawe n’agakobwa kitwaga Caroline”.
Jay Polly (i bumoso) na Bulldogg bahuriye mu itsinda rya Tuff Gangs |
Bamubajije kutera urwenya dore ko ahanini iki
kiganiro inzenya ziba ari nyinshi, dore urwenya yateye:
Umugore n’umugabo babanaga mu muryango (family),
rimwe umugabo arimo agenda mu muhanda ahura n’umukobwa wahobagiye, yakubiswe
byahatari. Umukobwa yari afite ikimero ariko nta kintu ariho, umugabo yanga
kumusiga kunzira aramubwira ati:”Ko murugo nta mukozi dufite waje ukojya
udukorera murugo?), Umukobwa agezeyo arisiga arongera aracya, batangira kujya
babirangiza.
Rimwe agiye kumureba kuko byasabaga ko amukura mu cyumba
cye, akamujyana mucy’abashyitsi, mukumutwara yamunyuzaga muri koridoro amuhetse
kugirango umugore atabumva, rimwe umugore abyutse asanga umugabo we muri
koridoro ahetse umukozi.
Ati :”Ibyo murimo ni ibiki?”.
Umugabo ati:”Ariko wa mugorewe wagiye ugira
impuhwe, uyu mukozi yirirwa aduhekeye kuva kuwa mbere kugera kuwa Gatanu none
kuba njye naba muhetse umwanya muto mwumvisha umunyenga ni ikibazo?”
Umugore aranyurwa ati:”urwo rukundo noneho,
nirwiza”.
Yongeye kumvikanisha ko yifitiye ikizere mu irushanwa rya PGGSS avuga ati:"Ejo nibwo bazakuramo abahanzi batatowe cyane, abatowe tugakomeza".