Monday, October 24, 2011

Abaraperi DMS na Asher Junior baramurika album zabo nshya mu gitaramo kimwe.


Venuste Kamanzi  

Bamwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda DMS na Asher Junior, bakorera mu nzu itunganya muzika ya Barick Music barashyira ku mugaragaro album zabo nshya taliki 18 Ukuboza uyu mwaka, mu gitaramo kizabera muri Serena Hotel.
Iki gitaramo cyateguwe na kampuni ishinzwe guteza imbere abahanzi (label) yitwa Barick Music Creation Group (BMCG).

Igihe.com iganira na Barick umuyobozi wa BMCG yavuze ko muri iki gitaramo bifuza kwerekana isura nyayo y’igitaramo cya Hip Hop, kuko nta muntu uririmba indi njyana itari Hip hop uzaririmba muri iki gitaramo, kandi bizeye ko ntambogamizi n’imwe izaboneka mo kuko bagiteguye bihagije.

Iki gitaramo cyitiriwe Hip hop hazaririmbamo Abaraperi bahano mu Rwanda nka Gael, P-fla n’abandi, n’abazaturuka hanze y’u Rwanda bamaze kwemera nka Ninini wo muri Kenya na AY wo muri Tanzaniya.

Intego z’igitaramo zikaba zibanze cyne cyane kugusobanurira abantu neza BMCG icyo ari cyo, imikorere yayo n’intego zayo, ariko igikorwa nyamukuru kikazaba ari ukumurika Album ya Asher Juno yitwa Real Talk, Life and Love ya DMS n’indirimbo zikusanyije (Mixtape) y’umuhanzi True D, umwe mu bazamuwe n’iyi kampuni yise The Rising mixtape”.

Ese Barick Music Creation Group (BMCG) ni iki, ikora ite?

Mu kiganiro kirambuye na Barick umuyobozi wa BMCG yagize ati:” BMCG ivuka ku cyahoze ari Barick Music cyakoranaga na n’inzu itunganya muzika ya Barick mu gukora indirimbo gusa, ubu yahindutse campuni yemewe n’amategeko kuva aho tuyandikishirije muri RDB taliki 05 Kanama uyu mwaka, igamije kurera, gushyigikira no kwita ku mpano z’abahanzi  bataramenyekana bafite impano n’abamaze kumenyekana bakeneye ababafasha (management) mu mwuga.

Ibahuriza hamwe mu kimeze nk’umuryango w’ubushabitsi (label) bakorerwe muzika mu majwi n’amashusho, tubafashe ku menyekana ariko cyane cyane hibandwa ku kubamenyekanisha hanze y’u Rwanda, dore ko tunafitanye imikoranire yemewe n’ama televiziyo mpuza mahanga akora ibya muzika nka MTV Base twamaze no guha amashusho ya mbere ya Asher Juno, umwe mu bahungu dukorera ku buryo mu minsi mike azatangira kugaragara ku rwego mpuzamahanga kandi dufite gahunda yo kongeramo abandi bahanzi mu mwaka utaha”.

Barick yemeza ko iyi ari imwe mu nzira bagiye gucishamo umusanzu wabo mu guteza imbere umuziki nyarwanda kandi ngo abahanzi bakwiriye kumva ko gukorana indirimbo n’abanzi bo hanze atari byo byabageza ku rwego mpuza mahanga n’ubwo nabyo atari bibi, ariko bakwiye kugerageza gukora indirimbo zabo mu ndimi zishobora kumvwa na benshi kandi bakanashaka uko zimenyekana ku rwego muzamahanga atari mu karere gusa.

Kandi BMCG ni imwe mu makampuni ashobora kubifashamo umuhanzi kuko ubu dufite imibare y’ibanga itwemerera kohereza indirimbo kuri televiziyo ya MTV kandi n’izizndi turacyari mu biganiro, bityo umuhanzi dukorana tukazaba dushobora kubyaza umusaruro impano ye kandi nawe ikamuteza imbere.
Yasoje asaba Abanyarwanda kwishimira intera muzika nyarwanda imaze kugeraho, abasaba ko bafataniriza hamwe kuwugeza ku yindi ntera yisumbuyeho.

Sunday, October 23, 2011

Nyuma y’igihe kirekire urusimbi rutemewe mu Rwanda, inteko yashyize itora itegeko rirugenga


NTWALI John Williams

Hashize imyaka myinshi urusimbi rw’uburyo bwose rutemewe mu Rwanda, ariko ubu noneho imwe mu mikino y'urusimbi rwabatijwe “imikino y’amahirwe” yemewe n’itegeko, kandi iryo itegeko rikagaragaza n’abemerewe iyo mikino kugeza ubu.

Itangazo dukesha Inteko Ishinga Amategeko riragira riti:

“Kuri uyu wa Kabiri, Inteko rusange y’Umutwe w‘Abadepite yateranye itora itegeko rigenga ibikorwa by’imikino y’amahirwe mu Rwanda  (Law  governing the gaming activities - Loi regissant les  activites  de jeux de hasard)

Nk’uko byasobanuwe na Depite Kantengwa Juliana, Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi yasuzumye iri tegeko, yavuze ko iri tegeko rizafasha gushyiraho uburyo bwo gukurikirana imikorere y’imikino y’amahirwe mu Rwanda no gushyiraho ingamba n’ibikurikizwa mu gukina imikino y’amahirwe.
Iri tegeko kandi rizafasha mu guca akajagari kariho mu bijyanye n’imikino y’amahirwe kandi n’abashoramari bibahe icyizere cyo gushoramo imari kuko bazaba barengewe n’amategeko cyane cyane ko imikino y’amahirwe iri muri bimwe biteza imbere ubukerarugendo mu bihugu byinshi ku isi.
Imikino y’amahirwe yemewe mu Rwanda kugeza ubu  ni sosiyete ebyiri:
-      Lotto Rwanda (Rwanda Gaming operation) yatangiye gukora mu mwaka wa 2005, Leta ifitemo imigabane ingana na 40% naho 60% ikaba iy’abikorera.
-      PMU Rwanda, ifitwe n’abikorera 100%.

Iyi mikino y’amahirwe ifite akamaro ko gutera inkunga ibikorwa bya siporo no guteza imbere abaturage muri rusange.
Sosiyete zemererwa gukora ari uko zifite impushya zihabwa n’inzego zitandukanye za Leta bitewe n’imiterere y’igikorwa cy’umukino. Izo nzego ni MINALOC, MIJESPOC, MINIJUST, MINICOM na RDB.

Ku birebana no kurinda abadafite imyaka y’ubukure, iri tegeko riteganya ko Umuntu utaragera ku myaka 18 y’ubukure atagomba kwinjira, gukoresha cyangwa gukora ibikorwa bijyanye n’imikino y’amahirwe. ”


Saturday, October 22, 2011

Kayonza: Abitegetswe n’Umupfumu, Umugabo yanyunyuje amaraso y’ igitsina cy’umugore we

Gaston R.
 

Mu mpera z’icyumweru gishize amaze kurasaga igitsina cy’Umugore  waje kumusaba umuti watuma akundwa cyane n’umugabo, Umufumu uzwi ku izina rya Kabuye amaze kurasaga ku gitsina cya Mukamana Josiane yategetse umugabo  kunyunyuza amaraso.

Igihe.com yihutiye kumenya ukuri ikora ikiganiro kirambuye kuri Telefoni na nyiri ugukorerwa amahano ariwe Mukamana Josiane w’imyaka 23 y’amavuko ufitanye abana batatu na Turikomeje Mesure yavuze  ko yavuye kure kuko yashatse kuvutswa ubuzima agambaniwe n’umukeba we utifuza na gato ko abaho.

Mu kiganiro twagiranye na Mukamana yasoje atubwira ko nubwo yahemukiwe bene ako kagene akomeje guharanira ko umugabo we yarekurwa umugabo  kuko  umukeba we niwe mugambanyi.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abavuzi gakondo(AGA) mu Ntara y’uburasirazuba Umubyeyi Jolly wabashe gukurikina uko byagenze agira ati:”amakuru twizeye nuko mu ntango umudamu muto wa Turikomeje yari afite ikibazo cy’ubuharike ahitamo kugana  umupfumu Kabuye ubwo yamuhaga umuti uzatuma ngo akundwa n’umugabo kuruta umugore mukuru,nyuma yo gufata umuti umugore yatangiye kurindagira bigaragara ko yagize ikibazo mu mutwe kuko uwo muti yahawe ntiwagize icyo utanga ahubwo wakomeje kumutesha umutwe.


Umuti umaze kuba inpfabusa umugore muto wa Turikomeje Mesure yifashishije umupfumu Kabuye bahisemo gufundika  umugambi wo kugambanira umugore mukuru Mukamana bakamutera imiti ihumanya.
Umupfumu Kabuye nyuma y’iminsi itari myinshi yagiye  kwa Turikomeje Mesure   asanga ahari we n’umugore mukuru Mukamana Josiane ariko icyo gihe bari basuwe n’umukwe wabo.
Kabuye akigera mu rugo rwa Turikomeje amubwira ko agiye kumuha umuti wazana amahoro mu rwe yasabye umukwe gusoka  hanze maze umupfumu Kabuye atangira imihango ye bwite bityo arasaga Mukamana Josiane ku gistina anategeka umugabo we Turikomeje kunyunyuza amaraso menshi yavaga ku gitsina cyari kimaze kurasagwa ,umugabo ntiyatinya kutega umunwa maze arayamira”.
Ayo mahano amaze gusakazwa mu majwi bihereye ku bubabare bwa Mukamana  kugeza magingo aya umugabo Turikomeje Mesure ,umugore we muto nyiri ukugambana  n’umupfumu Kabuye batawe muri yombi bakaba bafunguwe kuri Station ya Polisi I Kayonza.