Monday, October 1, 2012




Van Persie yandikishije amateka




Robin Van Persie abaye umukinnyi wa Gatatu uvuye mu ikipe ya Arsenal ajya gukinira mukeba w’igihe kirekire Manchester United, by’umwihariko abikoze nyuma y’imyaka 25 nta mukinnyi uva mu ikipe y’Arsenal ajya muri Manchester United.

Ubusanzwe kubera ihangana rikomeye rikunze kugaragara hagati ya Manchester United na Arsenal ahanini gushingiye ku kuba aya makipe yose akunze kuba afite abakinnyi bakomeye kandi intego ari imwe”igikombe cya Shampiyona” n’ibindi bikinirwa mu gihugu cy’Ubwongereza.
Bituma abakunzi b’aya makipe yombi aho bari hose kw’isi bahora bashyamiranye, uku gushyamirana n’ishyaka kuri buri ruhande bituma akenshi n’abakinnyi bakina mu makipe yombi bumva ko atava muri imwe ajya mu yindi kuko aba yumva ari nko kuyigambanira.
Kubera izo mpamvu n’izindi tutavuze bituma kugeza ubu mu myaka isaga ijana izi kipe zombi zimaze zishinzwe abakinnyi Babiri gusa aribo bamaze kuva muri Manchester United bajya mw’ikipe ya Arsenal.
Ku rundi ruhande Robin Van Persie w’imyaka 29 yakiniye ikipe ya Arsenal kuva mu mwaka wa 2004, ayivuyemo muri uyu mwaka aguzwe na Manchester miliyoni 30 z’Amayero.

Abaye umukinnyi wa Gatatu uvuye mu ikipe ya Arsenal ajya mu ikipe ya Manchester United, nyuma y’umunya Ireland Frank Stapleton  wakiniye Arsenal kuva mu mwaka w’1974 akayivamo mu 1981 yerekeza muri Manchester United ku myaka 25, aguzwe ibihumbi 900 by’Amayero(amafaranga akoreshwa mu muryango w’ubumwe bw’i Burayi), n’Umwongereza Viv Anderson wakiniye ikipe ya Arsenal kuva mu mwaka w’1984, aza kuyivamo yerekeza muri Manchester United mu 1987 ku myaka 31.

Robin Van Persie ahiye muri Arsenal yashakishwaga n’amakipe menshi kandi akomeye ku mugabane w’i Burayi harimo Manchester City yo mu Bwongereza na Juventus yo mu Butaliyani.
Bamwe mu bakinnyi bakinanaga na Van Persie bakomeje gutangaza ko babajwe cyane no kuba abavuye kuko yari umukinnyi wabatsindiraga ibitego byinshi kandi wanitwaraga neza muri rusange mu kibuga dore ko yari asigaye ari nawe Kapiteni w’Arsenal.

By Kevin K.



Abahanzi ba Hip Hop bagiye gushimirwa by’umwihariko

Tariki 17 Ugushyingo 2012, Abahanzi bakora injyana ya Hip hop bagiye gushimirwa by’umwihariko bahabwa ibihembo byihariye byiswe Hip hop Carnival.

Ubwo twavuganaga na Pacson umwe mu barimo gutegura ibi bihembo yadutangarije ko abahanzi bo muri Hip hop bazashyirwa mu byiciro 13.

Dore ibyo byiciro:

1.Umuhanzi w’umwaka ukora Hip hop;
2.Umuhanzi w’umukobwa w’umwaka ukora Hip hop;
3.Umuhanzi w’umuhungu w’umwaka ukora Hip hop;
4.Indirimbo ya Hip hop ihuza abahanzi benshi b’umwaka;
5.Amagambo y’indirimbo ya Hip hop meza y’umwaka;
6.Indirimbo ya Hip hop nziza y’umwaka;
7.Umuhanzi wa Hip hop  ukiri muto w’umwaka;
8.Utunganya indirimbo za Hip hop mu majwi w’umwaka;
9.Ujorora amashusho y’indirimbo za Hip hop w’umwaka;
10.Umuhanzi waririmbye Inyikirizo mu ndirimbo za Hip hop w’umwaka;
11.Umuntu ushushanya Graffiti nziza, n’ibindi.

Pacson mu kiganiro n’ikinyamakuru Ijwi asanga ibi bihembo by’abahanzi ba Hip hop gusa bigiye kongerera agaciro iyi njyana n’abayikora dore ko n’uzegukana igihembo azabona n’ibahasha irimo amafaranga igiherekeza.

Yagize ati:”Amaradiyo ntaritabira gukina injyana ya Hip hop. Sinavuga ko ibi bihembo bigiye gutuma Hip hop nyarwanda irenga imipaka kuko ni ku nshuro ya mbere”.
Umuraperi Fireman wo mu itsinda rya Tuff Gangs aganira n’Ijwi yadutangarije ko ashimishijwe n’itegurwa ry’ibi bihembo kuko ari kimwe mu bintu bihesha Hip hop agaciro, bitume abahanzi bakora Hip hop barushaho gukora cyane n’ihangana ariko kandi ngo Fireman yishimiye ko bizagararagaza abahanzi b’abahanga.

Ati:”Twabitangiye ejo bundi bapinga, ntitwari tuzi ko bizagera hano, ikizere kirahari no hanze tuzagerayo”.
Amakuru dufite n’uko ibi bihembo birimo gukorerwa mu gihugu cya Kenya kandi biri kugera ku musozo igisigaye ari ukunoza uko ibirori byo gutanga ibi bihembo bizaba bimeze.

By Kevin K.