Robin Van Persie abaye umukinnyi wa Gatatu uvuye mu ikipe ya Arsenal ajya gukinira mukeba w’igihe kirekire Manchester United, by’umwihariko abikoze nyuma y’imyaka 25 nta mukinnyi uva mu ikipe y’Arsenal ajya muri Manchester United.
Ubusanzwe kubera ihangana rikomeye rikunze kugaragara hagati ya Manchester United na Arsenal ahanini gushingiye ku kuba aya makipe yose akunze kuba afite abakinnyi bakomeye kandi intego ari imwe”igikombe cya Shampiyona” n’ibindi bikinirwa mu gihugu cy’Ubwongereza.
Bituma abakunzi b’aya makipe yombi aho bari hose
kw’isi bahora bashyamiranye, uku gushyamirana n’ishyaka kuri buri ruhande
bituma akenshi n’abakinnyi bakina mu makipe yombi bumva ko atava muri imwe ajya
mu yindi kuko aba yumva ari nko kuyigambanira.
Kubera izo mpamvu n’izindi tutavuze bituma kugeza
ubu mu myaka isaga ijana izi kipe zombi zimaze zishinzwe abakinnyi Babiri gusa
aribo bamaze kuva muri Manchester United bajya mw’ikipe ya Arsenal.
Ku rundi ruhande Robin Van Persie w’imyaka 29
yakiniye ikipe ya Arsenal kuva mu mwaka wa 2004, ayivuyemo muri uyu mwaka aguzwe
na Manchester miliyoni 30 z’Amayero.
Abaye umukinnyi wa Gatatu uvuye mu ikipe ya
Arsenal ajya mu ikipe ya Manchester United, nyuma y’umunya Ireland Frank Stapleton wakiniye Arsenal
kuva mu mwaka w’1974 akayivamo mu 1981 yerekeza muri Manchester United ku myaka
25, aguzwe ibihumbi 900 by’Amayero(amafaranga akoreshwa mu muryango w’ubumwe
bw’i Burayi), n’Umwongereza Viv Anderson wakiniye ikipe ya Arsenal kuva
mu mwaka
w’1984, aza kuyivamo yerekeza muri Manchester United mu 1987 ku myaka 31.
Robin Van Persie ahiye muri Arsenal yashakishwaga
n’amakipe menshi kandi akomeye ku mugabane w’i Burayi harimo Manchester City yo
mu Bwongereza na Juventus yo mu Butaliyani.
Bamwe mu bakinnyi bakinanaga na Van Persie
bakomeje gutangaza ko babajwe cyane no kuba abavuye kuko yari umukinnyi
wabatsindiraga ibitego byinshi kandi wanitwaraga neza muri rusange mu kibuga
dore ko yari asigaye ari nawe Kapiteni w’Arsenal.
By Kevin K.