Wednesday, December 12, 2012

Urwenya: Interview yuzuye ibikuta n'ibisubizo bitangaje


1. Watangira utwibwira :
Mukeneye ko mbabwira ibingana gute kuko mfite imyaka myinshi ubwo byansaba umwanya munini kubibwira.
2. Kuki waretse akazi wakoraga mbere ?
Ntabwo nakaretse karandetse.

3. Ni iyihe experience ufite muri iyi domaine ?
Nakozemo.
4. Ubona uri muntu uri successful ?
Yego.
5. Abo mwakoranaga bakuvugaga cyangwa bagufataga gute ?
Nta na rimwe nigeze mbasaba ko bamvuga.
6. Ni iki uzi kuri iki iki kigo cyacu ?
Icyo nzi ni uko mushaka umukozi.
7. Ni iki mwakoze kugira ngo mwihugure, mugire
ubumenyi bwinshi mu myaka itanu ishize ?
Narebye film.
8. Hari ahandi hantu wasabye akazi ?
Aka kanya hoya ariko mu cyumweru gishize natse akazi ahantu henshi cyane .
9. Kuki ushaka gukora muri iyi iki kigo ?
Sinzi pe ! Mwebwe se aka kanya mumaze kumenya impamvu mushaka ko mbakorera ?
10. Urashaka umushahara ungana gute ?
Umushahara ? Umpembe menshi ashoboka.
11. Uri umuntu ukunda gukorana n’ikipe(team/equipe) ?
Mbere ni bwo nabaga muri team yo ku ishuri ariko nkora sport zitansaba gukorera muri team.
12. Turamutse tuguhaye akazi urateganya gukorana na twe igihe kingana iki ?
Icyo ni ikibazo cyiza cyane. Ndakeka kugeza igihe cyose mboneye akandi kazi keza.
13. Byigeze bikubaho wirukana umuntu ?
Ntabwo nigeze mbikora, ariko mbonye ubwo bushobozi nakwirukana abantu benshi cyane.
14. Uramutse ubonye amafaranga menshi wafata ikiruhuko cy’izabukuru ?
Yampe urebe.
15. Ni iyihe mpamvu waduha yatuma tuguha akazi ?
Kuko mpari kandi namwe mukaba mushaka umukozi.
16. Ni iki umukozi mugenzi wawe yakora kikakubabaza ?
Njewe nkunda kubahiriza amategeko ku bw’iyo mpamvu nanga abakozi bakora amasaha y’ikirenga nk’aho batazi ko ari ukwica amategeko.
17. Iyo uri mu kazi ni iki uba wifuza kugira ngo akazi kawe kagende neza ?
Umushahara mwinshi.
18. Ni umuntu umeze ute wumva mutakorana ?
Umuntu umeze nkanjye.
19. Ni iki kuri wowe uha agaciro, umushahara cyangwa akazi ukora ?
Mushatse kuvuga ko mushaka ko mba umukore abushake(volunteer/volontaire) ? Mutanga itangazo ry’akazi mwavuze ko mushaka umukozi uzakora namwe mukamuhemba.
20. Tubwire ikibazo wigeze ugirana n’umukoresha wawe mbere.
Umwe mu baboss banjye yanukaga mu kanwa cyari ikibazo mu biro byose.
21. Tubwire uburyo ushobora gukora hari pressure/pression ?
Uravuga pressure/ pression y’amazi cyangwa ya mitsiig ?
22. Ushobora gukora bibaye ngombwa amajoro ndetse no muri weekend ?
Murashaka kunyumva ariko ?
23. Ni irihe somo wakuye mu makosa wagiye ukora mu kazi ?
Buri gihe yabaga ari uwundi wakoze ikosa njyewe babaga bambeshyera.
24. Iyaba ari wowe uri gushaka umukozi kuri iyi post ni iki wareba ?
Ntacyo nareba kuko naba nzi neza ko nanjye aka kazi nkashaka.
25. Turumva nta experience ufite muri aka kazi ni gute wumva wakora ariko kubura experience kwawe ntikukubangamire mu kazi ?
Nakoresha uburyo ukoresha kugira ngo ubwiyemezi ufite butakubangamira mu kazi.
26. Wifuza boss umeze ute ?
Umuyobozi utita ku byo nkora kandi wibagirwa vuba.
27. Tubwire igihe rimwe wigeze gukemura amakimbirane hagati y’abantu.
Rimwe inshuti zanjye zigeze kutumvikana hagati ya ekipe eshanu za mbere muri championat y’Ubwongereza, noneho mbafasha kumvikana, gukoresha iminsi ibiri gusa kugira ngo ntatinda bagakomeza kugira amakimbirane, nakoresheje amasaha y’akazi, nkoresha na telephone yo ku kazi mpamagara mu Bwongereza ndabaza neza amakipe atanu ya mbere ndetse nkoresha na internet mbona amakuru y’impamo noneho ndabakiza, ni ikintu nishimira nakoze mu buzima bwanjye.
28. Tubwire uburyo witwara mu kazi ?
Iyo boss ansabye raporo ko iba yabonetse ejo, ikarangira mbere nta kibazo pe ejo arayibona. Iyo ansabye ko nyimuha mu cyumweru nkayirangiza mu munsi umwe nta kibazo pe mu cyumweru arayibona. Ni uburyo ngira bwiza bwo kuzuza icyo umukoresha anyifuzaho.
29. Hari ibibazo ufite byo kutubaza ?

Ndabifite bitatu :

1) Musigaje ibibazo bingahe byo kumbaza ?
2) Aka kazi murakampa ?
3) Muzampemba amafaranga angahe ?

 Source: yegobprod

 

Eti yemu yaba igura urulavu ?

ATM yaba igura urukundo ?) Aye ! (Yemwe Yemwe!)
Za masiku? (Amakuru y’iminsi?)

Ebana, ntihagire unzana (ungora) ngo nabaga he… namwe agatigito (gahunda nyinshi) ko muri iyi tawuni (umujyi) murakazi… bongo? (siko bimeze?)

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Ok, ahubwo tu kama kawa (nk’uko bisanzwe) nari nakaniye (nashatse) kubatera (kubagezaho) sitori (story – inkuru) ku bindi bintu nabonye ejo bundi muri wikendi (week-end) bikancanga… Eh! Wallahi (nimpamo) navuyeho! (narumiwe!)

Mani, ejo bundi tu nari nibereye mu mwihiringo (gahunda) muri siti (city – umujyi) sinzi ukuntu zanyongoje (nagize agatekerezo) kwikatisha muri supamaketi (super market – iduka) ngo ndebe ku mabolo (ibicuruzwa) bagurisha na mambo za beyi (n’ibijyanye n’ibiciro) kuko ndashaka kuzitapa (kuzasimbukira) Kampala nkareba niba hari icyo namanurayo (navanayo) numvishe ngo dilu (deal – ubucuruzi) za supamaketi zisigaye zirimo akantu (amafaranga)…

Ubwo rero mu gihe nari ndi gucekinga (kwitegereza) neza kuri purodagiti (product – ibicuruzwa) sinzi ukuntu numvishe umudemu (umukobwa) ateye isawuti (sauti – urusaku) kuri kese (caisse – aho bishyurira) ndikanga mpita mpindukira kuko numvaga afite silenge (slaing – imvugo) y’ikamujyi (avuga nk’abanyamujyi)…. Yarateruye ati “Nsiga kuri Eti Yemu Hani, ni kula kulipa!” (Mpereza ikarita ya ATM mukunzi, kurya ni ukwishyura!)…

Ku mutima nahise mvuga nti uyu ni ishangigi (icyomanzi) tu !!! Kuko nta mukobwa muzima uvuga atyo mu ruhame kandi asakuza nk’isandi tena (rugeretse) anakanjakanja shikaleti (uduhendabana). Umukoboyi (cow-boy – umusore) bari kumwe nabonye bimucanze (bimuyobeye) kuko bici (bitch - indaya) yari yahashye bolo za yose (yari yafashe ibicuruzwa byinshi cyane) ariko tu arapowa (arikomeza) avanayo viza (Visa – ikarita ya banki) mbona arapeshe (arishyuye) ariko yazenze bitangaje ! (agahinda kamwishe)…

Ikibazo ariko kitari n’ikibazo azi saci (as surch – urebye) nahise nibaza ni : « Ese Eti Yemu yaba isigaye igura urulavu ? » kuko yari amubwiye ngo ni kula kulipa kandi yamwise hani ? Ahaaa…

Ngirango ntawakwirirwa abyibazaho byinshi, niba tubana Keji Eli (KGL – mu mujyi wa Kigali) namwe mwiyiziye uburyo ishangobe (indaya) zatyaje amasupana (zakanuye amaso) ngo zizakura ibyinyo na ba mapengu (zizarya amafaranga n’ayabatayagira).

Gusa njye icyo navuga ni uko nk’uko byagaragariye buri wese wari aho uwo mukobwa n’ubwo atari yitwaye mu buryo bumuhaye agaciro cyangwa ngo bumwubahishe kuwo ariwe wese, wanabonaga ko atari umwana w’umukene nyakujya wabuze ibyo arya cyangwa imibereho ku buryo yagera aho kwigurisha cyangwa kugurisha urukundo rwe. Uretse ko nsigaye nanibaza niba rukibaho bikancanga nabyo… ubwo namwe muzambwira !





Enewe (anyway – ibyo aribyo byose) umuco wo gukura ibyinyo ubaye akarande mu bari ba Keji Eli, kandi n’ubwo ngo aba umwe agatukisha bose ikigaragara ni uko kuri ubu umusore udafite akunyu (agafaranga) basi na gake nta n’inyinya bamwereka (nta n’umureba irihumye).
Aho utu tubolo twa Eti Yemu (ATM) tuziye rero ho, makangu (umukobwa w’ikirara) nta n’aho wamucikira n’iyo igicuku cyaba kiniha uratobokesha (urashirirwa) akakubwira ngo « nta Eti Yemu ugira se ? fata agahene (moto) ujye ku cyuma (banki) ». Sikiya kweli !!! (munyumvire namwe !!!)

Ni danje nakwambiya (birakaze ndakubwiye)… Reka njye kwishakira ubwanjye bukaro (amafaranga) icyo nzicyo uwibaza ko azarya aya Kanaka we namubwira nti « Ayinyaaa ! Tyaza inzinyo ngo uzarya ruhaya » Hahahah…
Kabisa mwisubireho dada (bashiki bacu), biriya bintu birakemye kabisa ! (biragayitse rwose !)
Pisi ! (Peace – Amahoro kuri mwe !)

Source: k2d

Monday, October 1, 2012




Van Persie yandikishije amateka




Robin Van Persie abaye umukinnyi wa Gatatu uvuye mu ikipe ya Arsenal ajya gukinira mukeba w’igihe kirekire Manchester United, by’umwihariko abikoze nyuma y’imyaka 25 nta mukinnyi uva mu ikipe y’Arsenal ajya muri Manchester United.

Ubusanzwe kubera ihangana rikomeye rikunze kugaragara hagati ya Manchester United na Arsenal ahanini gushingiye ku kuba aya makipe yose akunze kuba afite abakinnyi bakomeye kandi intego ari imwe”igikombe cya Shampiyona” n’ibindi bikinirwa mu gihugu cy’Ubwongereza.
Bituma abakunzi b’aya makipe yombi aho bari hose kw’isi bahora bashyamiranye, uku gushyamirana n’ishyaka kuri buri ruhande bituma akenshi n’abakinnyi bakina mu makipe yombi bumva ko atava muri imwe ajya mu yindi kuko aba yumva ari nko kuyigambanira.
Kubera izo mpamvu n’izindi tutavuze bituma kugeza ubu mu myaka isaga ijana izi kipe zombi zimaze zishinzwe abakinnyi Babiri gusa aribo bamaze kuva muri Manchester United bajya mw’ikipe ya Arsenal.
Ku rundi ruhande Robin Van Persie w’imyaka 29 yakiniye ikipe ya Arsenal kuva mu mwaka wa 2004, ayivuyemo muri uyu mwaka aguzwe na Manchester miliyoni 30 z’Amayero.

Abaye umukinnyi wa Gatatu uvuye mu ikipe ya Arsenal ajya mu ikipe ya Manchester United, nyuma y’umunya Ireland Frank Stapleton  wakiniye Arsenal kuva mu mwaka w’1974 akayivamo mu 1981 yerekeza muri Manchester United ku myaka 25, aguzwe ibihumbi 900 by’Amayero(amafaranga akoreshwa mu muryango w’ubumwe bw’i Burayi), n’Umwongereza Viv Anderson wakiniye ikipe ya Arsenal kuva mu mwaka w’1984, aza kuyivamo yerekeza muri Manchester United mu 1987 ku myaka 31.

Robin Van Persie ahiye muri Arsenal yashakishwaga n’amakipe menshi kandi akomeye ku mugabane w’i Burayi harimo Manchester City yo mu Bwongereza na Juventus yo mu Butaliyani.
Bamwe mu bakinnyi bakinanaga na Van Persie bakomeje gutangaza ko babajwe cyane no kuba abavuye kuko yari umukinnyi wabatsindiraga ibitego byinshi kandi wanitwaraga neza muri rusange mu kibuga dore ko yari asigaye ari nawe Kapiteni w’Arsenal.

By Kevin K.



Abahanzi ba Hip Hop bagiye gushimirwa by’umwihariko

Tariki 17 Ugushyingo 2012, Abahanzi bakora injyana ya Hip hop bagiye gushimirwa by’umwihariko bahabwa ibihembo byihariye byiswe Hip hop Carnival.

Ubwo twavuganaga na Pacson umwe mu barimo gutegura ibi bihembo yadutangarije ko abahanzi bo muri Hip hop bazashyirwa mu byiciro 13.

Dore ibyo byiciro:

1.Umuhanzi w’umwaka ukora Hip hop;
2.Umuhanzi w’umukobwa w’umwaka ukora Hip hop;
3.Umuhanzi w’umuhungu w’umwaka ukora Hip hop;
4.Indirimbo ya Hip hop ihuza abahanzi benshi b’umwaka;
5.Amagambo y’indirimbo ya Hip hop meza y’umwaka;
6.Indirimbo ya Hip hop nziza y’umwaka;
7.Umuhanzi wa Hip hop  ukiri muto w’umwaka;
8.Utunganya indirimbo za Hip hop mu majwi w’umwaka;
9.Ujorora amashusho y’indirimbo za Hip hop w’umwaka;
10.Umuhanzi waririmbye Inyikirizo mu ndirimbo za Hip hop w’umwaka;
11.Umuntu ushushanya Graffiti nziza, n’ibindi.

Pacson mu kiganiro n’ikinyamakuru Ijwi asanga ibi bihembo by’abahanzi ba Hip hop gusa bigiye kongerera agaciro iyi njyana n’abayikora dore ko n’uzegukana igihembo azabona n’ibahasha irimo amafaranga igiherekeza.

Yagize ati:”Amaradiyo ntaritabira gukina injyana ya Hip hop. Sinavuga ko ibi bihembo bigiye gutuma Hip hop nyarwanda irenga imipaka kuko ni ku nshuro ya mbere”.
Umuraperi Fireman wo mu itsinda rya Tuff Gangs aganira n’Ijwi yadutangarije ko ashimishijwe n’itegurwa ry’ibi bihembo kuko ari kimwe mu bintu bihesha Hip hop agaciro, bitume abahanzi bakora Hip hop barushaho gukora cyane n’ihangana ariko kandi ngo Fireman yishimiye ko bizagararagaza abahanzi b’abahanga.

Ati:”Twabitangiye ejo bundi bapinga, ntitwari tuzi ko bizagera hano, ikizere kirahari no hanze tuzagerayo”.
Amakuru dufite n’uko ibi bihembo birimo gukorerwa mu gihugu cya Kenya kandi biri kugera ku musozo igisigaye ari ukunoza uko ibirori byo gutanga ibi bihembo bizaba bimeze.

By Kevin K.

Friday, June 29, 2012

Jay Polly asomwa bwa mbere n’umukobwa

Jay polly mu kinaniro Susuruka cya Contact Fm bamubajije igihe yaherewe Kiss/Bizou bwa mbere mu buzimabwe, n’amakenga menshi ati:”Ni mu mashuri yisumbuye(secondary), ngahawe n’agakobwa kitwaga Caroline”.

Jay Polly (i bumoso) na Bulldogg bahuriye mu itsinda rya Tuff Gangs


Bamubajije kutera urwenya dore ko ahanini iki kiganiro inzenya ziba ari nyinshi, dore urwenya yateye:

Umugore n’umugabo babanaga mu muryango (family), rimwe umugabo arimo agenda mu muhanda ahura n’umukobwa wahobagiye, yakubiswe byahatari. Umukobwa yari afite ikimero ariko nta kintu ariho, umugabo yanga kumusiga kunzira aramubwira ati:”Ko murugo nta mukozi dufite waje ukojya udukorera murugo?), Umukobwa agezeyo arisiga arongera aracya, batangira kujya babirangiza.

Rimwe agiye kumureba kuko byasabaga ko amukura mu cyumba cye, akamujyana mucy’abashyitsi, mukumutwara yamunyuzaga muri koridoro amuhetse kugirango umugore atabumva, rimwe umugore abyutse asanga umugabo we muri koridoro ahetse umukozi.
Ati :”Ibyo murimo ni ibiki?”.

Umugabo ati:”Ariko wa mugorewe wagiye ugira impuhwe, uyu mukozi yirirwa aduhekeye kuva kuwa mbere kugera kuwa Gatanu none kuba njye naba muhetse umwanya muto mwumvisha umunyenga ni ikibazo?”
Umugore aranyurwa ati:”urwo rukundo noneho, nirwiza”.

Yongeye kumvikanisha ko yifitiye ikizere mu irushanwa rya PGGSS avuga ati:"Ejo nibwo bazakuramo abahanzi batatowe cyane, abatowe tugakomeza".

Saturday, May 26, 2012

Imodoka ya Skol yashyize ibona nyirayo




Nyuma y’amezi atatu hatangiye tombola yo gushaka uwakwegukana imodoka yatanzwe n’Uruganda BMC (Brasserie des Milles Collines) binyuze mu kinyobwa cyarwo Skol, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gicurasi 2012, imodoka yegukanywe na Ragera Ladislas.

Kuva tariki 24 Gashyantare 2012, buri munyarwanda wese yashoboraga kwegukana imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi Lancer ifite agaciro kabarirwa mu bihumbi 25 by’amadolari y’Amerika, binyuze muri tombola yari yashyizwe mu mifuniko y’amacupa y’ikinyobwa cya Skol.
Thomas Weingarten the managing director of BMC


Aha buri munywi wa Skol wese yasabwaga kureba mu mufuniko buri uko afunguye icupa kugira ngo arebe niba nta tombola irimo. Abagiye basanga mu mufuniko batomboye imodoka bagera kuri 35, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu bahurijwe hamwe i Gikondo mu Karere ka Kicukiro ahasanzwe habera imurikagurisha, kugira ngo umunyamahirwe umwe muri bo yegukane imodoka.

Mu gutoranya utaha muri iyi modoka hakoreshejwe tombola yakozwe mu byiciro bibiri ; icya mbere cyatumye 20 ba mbere basohoka mu irushanwa cyakozwe buri wese afata nomero imwe mu isorori yari irimo imibare iva kuri nomero 1 kugera kuri 60, hanyuma umwe mu baturage bari bahari wagaragaje ubushake yazamutse imbere akaraga icyuma (gifite umuzenguruko w’imibare 60 ingana n’inomero zari zatombowemo), uwo inomero ye iguweho n’icyuma akaba avuye mu irushanwa.

Tombola yaje guhindura isura ubwo 15 bari basigaye, kuri iyi nshuro ya mibare 60, buri umwe muri bo yafashe udupapuro tune turiho imibare itandukanye ; aha icyuma cyagombaga gukaragwa, umubare gihagarariyeho umuntu uwufite akaba yegukanye imodoka.

Thomas Weingarten, Umuyobozi mukuru w’urugandwa BMC rwenga Skol, mu gukaraga icyuma cyaje guhagararira kuro nomero ya nyuma ariyo ya 60, Ragera Ladislas wari wayitomboye aba yegukanye imodoka atyo.

Ragera Ladislas yatomboreye i Kibagabaga, mu buzima busanzwe yari umushoferi utwara imodoka nini zizwi nk’amakamyo, akimara kwegukana iyi modoka yashimye Imana dore ko yanavuze ko mu byumweru bibiri bishize yakoze impanuka ikomeye ariko ntiyagira icyo ababa.

Mugarura Marc, ushinzwe imenyekanishabikorwa mu ruganda BMC rwenga Skol yatangarije IGIHE ko iyi tombola yaciye mu mucyo, kandi ko nta buriganya bwakoreshejwe, kandi yongeraho ko bitanashobokaga ko umuntu agira uwo afasha gufata umubare uri butombore kuko icyuma nacyo utagitegeka aho kiri buhagarare.

Uwamahoro Eugenie yari muri 15, bari basigaye mu cyiciro cya nyuma cyanahawe telefone, umupira n’ingofero yatangarije IGIHE ko abona nta buriganya bwari muri iri rushanwa kandi aboneraho no gusaba ko ubutaha irushanwa nirigaruka abantu bazaryitabira ari benshi.

N’ubwo intego nyamukuru yari ugutombora imodoka, uruganda BMC (Brasserie des Milles Collines) rwenga inzoga Skol rwanatanze amahirwe yo kwegukana ibindi bihembo nk’ingofero, imipira yo kwambara, amatelefoni n’ibindi.
VĂ©nuste KAMANZI

Thursday, May 3, 2012

Ukubabarirana nyakuri niyo nzira yo kwiyunga kw’Abanyarwanda- Ruzibiza



Wesley Ruzibiza umubyinnyi n’umukinnyi w’amakinamico w’umunyarwanda asanga inzira iboneye yo kwiyunga hagati y’Abanyarwanda nyuma y’amahano ya Jenoside yagwiririye u Rwanda ari ukubabarirana nyakuri no kongera gufasha abarokotse kwiyubaka binyuze mu kubaha ubutabera nyabwo.
Aha Wesley Ruzibiza yarimo akinana n'Abanya Cambodia mu mukino witwa Breaking Silence  ugamije kunga  abakorewe Jenoside n'abayikoze byumwihariko muri Cambodia

Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’urubuga rwa  www.phnompenhpost.com mu ntangiro z’iki cyumweru, amubazaga ibibazo bitandukanye ku buhanzi bwe n’ejo hazazahe, by’umwihariko no ku mateka yaranze u Rwanda mu gihe cya Jenoside n’inzira ikwiye yo kwiyunga hagati y’Abanyarwanda nyuma y’ibyabaye.

Aha Ruzibiza yamubwiye ko yatangiye kumva inkuru za Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1998, kuko yabaye aba hanze y’u Rwanda baza kumubwira ko habaye intambara yahitanye ubuzima bw’abantu bagera kuri Miliyoni imwe, ariko atazi ubukana Jenocide yakoranwe.
Agira ati:”Nkubwije ukuri byari biteye ubwoba, kandi byatumye ntinya urupfu cyane”.
Akomeza avuga ko kubera ububi bwa Jenoside gukomeza kuyivuga n’ijwi riranguruye bizatuma ntahandi yongera kubaho ukundi ku isi yose.
Wesley Ruzibiza ni umuhanga mu kubyina imbyino gakondo na Contemporary African Style, n’ubwo amaze gukinira mu bihugu byinshi afite intego yo kuzakinira muri Cambodia umunsi.


         Abahanzi bahatanira PGGSS 2 i Rusizi

Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Gicurasi 2012, Abahanzi bahatanira igihembo cya Primus Guma Guma Super Star 2 barerekeza mu Karere ka Rusizi gutaramira abakunzi ba muzika nyarwanda bo muri aka Karere no mu nkengero zako.

Iki gitaramo kiri mu rwego rw'ibitaramo bizwi nka Roadshow biba biteganijwe muri gahunda y'imigendekere myiza y'amarushanwa ya PGGSS 2, abahanzi icumi bahatanira kwegukana iki gihembo bazazenguruka mu turere 11 dutandukanye.

Kuri ubu abanyarusizi barakangurirwa kuzaza ari benshi

Friday, April 13, 2012

Imbuto y’imiyoborere myiza n’iterambere byeze ku giti cy’umuruho-Prof. Shyaka




Prof. Shyaka Anastase asanga n’ubwo imiyoborere mibi yagize uruhare runini kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi igerweho, ubu intambwe yatewe mu rwego rw’imiyoborere myiza ari nziza, ati :”ni nk’imbuto y’umugisha yeze ku giti cy’umuruho”.
Prof. Shyaka Anastase


Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 12 Mata 2012, ubwo abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) n’inzego zikorana nayo bibukaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Prof. Shyaka Anastase uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) abona hari inzego nyinshi u Rwanda rumaze guteramo imbere ndetse ruri imbere ugereranije n’ibindi bihugu by’akarere mu bijyanye n’imiyoborere myiza nko kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, kugeza serivisi nziza mu baturage, kurwanya ruswa n’ibindi.

Dr. Mukabaramba Alivera, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu asanga ari ngombwa ko abakozi b’iyi Minisiteri n’indi miryango ikorana nayo bicara bagasuzumira hamwe ibimenyetso n’ibyaranze imitegurire n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugirango babonereho kwisuzuma no gutegura ejo hazaza hazira amakemwa.
Ati :”bigaragara ko ubuyobozi bubi aribwo bwatumye Jenoside ibaho ; nkatwe dushinzwe ubuyobozi tugomba guhora turi maso”.


Yakomeje asaba abo bakorana guhora bari maso bigira ku byaranze itegurwa rya Jenoside banareba niba nta gace na kamwe ko mu Rwanda kagaragaramo ibisa nabyo kugirango bihite bisukwamo amazi bizimywe mbere y’uko bitutumba. Yabibukije ariko ko bagomba kwisuzuma ubwabo no kureberera abo bayobora kugira ngo barebe niba nta kibi cyabaturukaho.

 Ati :”Ubuyobozi bwa mbere ya Jenoside aho kwigisha abaturage uko bakwiteza imbere bwarangwaga na za ruswa no kubacamo ibice kugira ngo bubone uko bubayobora, ari nabyo byaje kubyara amahano”.


Muri rusange abitabiriye ibi biganiro bagaragazaga ko bumva uruhare rw’imiyoborere mibi yaroshye u Rwanda mu marorerwa ndengakamere ya Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni imwe, ariko banibaza impamvu hashize imyaka 18 nta mibare nyayo izwi y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Thursday, March 22, 2012

Umusaza Sentore yitabye Imana azize kanseri y’umwijima




Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri Umusaza Sentore Anastase wamenyekanye cyane kugucuranga inanga akaba n’intore ikomeye, yaraye yitabye Imana mu bitaro byitwa Fortis Hospital Mumbai yari arwariyemo azize indwara ya kanseri y’umwijima yari imaze igihe gisaga umwaka yaramuzahaje.
Nguwo umusaza Sentore arimo gucuranga inanga

IGIHE Yaganiriye n’umwuzukuruwe Jules Sentore unemerako ubuhanzibwe abukesha uyu musaza wamutoje kuva akiri muto, adutangariza ko uyu mukambwe yitabye Imana mu masaha ya Samoya z’umugoroba azize Kanseri y’umwijima yari arwaye.

Ati:”hari abagiye kubikurikirana, umurambowe ushobora kugera hano ejo, sinziko uyu munsi byashoboka”.

Jules Sentore avuga ko ibi ari ibihe bikomeye cyane ku muryango wabo kuko babuze umuntu wari intwari, wari intore ikomeye, umuntu witangiye u Rwanda, wigishije benshi umuco kandi watoje benshi.

Ati:”ni akababaro ku banyarwanda bose, mbasabye kwihangana gusa dukomere ku muco nk’uko yabidutoje”.

Jules Sentore asaba abanyarwa kudateshuka ku rukundo, amahoro, gukunda igihugu n’ibindi byinshi byiza umusaza Sentore yakomeje kugenda abakangurira akiriho.

Basomyi bacu Amateka n’ibyaranze ubuzimabwe muri rusange tugiye kubibakusanyiriza vuba bidatinze.

VĂ©nuste KAMANZI

Monday, March 5, 2012

Ni ryari “Customer care” izahabwa intebe ?
Ntimubona uko baringanye umuntu waje abagana?



Kigali Rwanda muri rubanda turashaka ifaranga, turashaka imiganda, imihanda, imyaka n’imikanda tukagura isoko ry’ibyacu ku rwego mpuzamahanga, bityo amahanga akabona ko twavuye mu bihe by’imipanga. Ubu turangajwe imbere n’icyo nakwita “Customer care” ; “Customer care” ni uburyo bwiza bwo kwakira umukiliya uti : “Karibu kiliya byose ni byiza ntacyo wagaya”, wenda akagaya ariko yakiriwe nk’umunyaburaya.
Confidence z’umutunzi ufite aye murabizi ni nk’iz’umwami, ni nk’umunyemari ushaka piece ya qualite, apana ikiwani ; towa ya zamani tunataka mambo ya modern, money money i beg u be ma honey, bive mu Rwanda bitambare hose muri Afurika mu ma nigger, ayiga n’atigeze abyiga twahitinga ku ma website tugacatinga tugafatisha mu njuga icyapa tugakwitinga.
Customer care, Customer care, dushaka ngo ibe hose no mu biro bya meya, Customer care, Customer care ni uburyo service nziza zagezwa mu bakiliya, haleluya, mama miya, muri iyi minsi ni ugushyira ijisho ku miya, nataka pesa, na mimi piya ndo mana ya kusavayivu vile straggles za duniya. “Bull Dogg mu ndirimbo ye yise Customer Care”


Mu minsi ishize navuye mu rugo ndimo kumva iyi ndirimbo ya Bull Dogg ; kubera amagambo arimo n’uburyo ivuga kubiba mu muryango nyarwanda byanteye kuzenguruka hirya no hino mu Mujyi wa Kigali ndeba uko customer care yifashe, ariko ibyo nabonye ni agahomamunwa.

Muri uru rugendo nakoreye mu biro bitandukanye, mu maduka, muri za resitora ndetse no mu modoka zitwara abagenzi zerekeza hirya no hino mu Mujyi wa Kigali sinari nambaye ikarita y’akazi kuko wenda bamwe bari kumbona bakamenya uwo ndiwe bityo serivisi mbasabye bakayimpana ubwuzu dore ko benshi bubaha cyangwa bagatinya abanyamakuru kuko baba baziko babakiriye nabi babashyira ku karubanda.

Muri iyi nkuru sindi buvuge amazina y’ibigo nasuye, imodoka nagenzemo, resitora, amaduka cyangwa imirenge nagezeho nkasanga Customer yaho irwaye, ndetse sinavuga ngo irarwaye gusa ahubwo irarembye (ahari umuntu agiye kuyivuza yayijyana mu bitaro bikuru).

Mbere yo kubakira nagombaga kubanza kumenya amakuru
Ninjiye mu Murenge umwe wo Mujyi wa Kigali, mpagarara ku murongo hamwe n’abandi baturage bagenzi bajye, icyambabaje kurushaho ni uko twamaze isaha n’imitota irindwi nta muntu uratwakira, nabwiye abo twari kumwe nti : “Munyemerere njye kureba uyu muyobozi ushinzwe irangamimerere tumaze isaha dutegeje ibyo arimo”.

Naratambutse nsanga arimo gusoma ikinyamakuru, ndamusuhuza anyikiriza azunguza umutwe, mubwiye ko tumaze isaha tumutegereje arambwira ko yagombaga no kubanza kumenya amakuru.... bahise bamuhamaga atinda kuri telefoni mbonye ndambiwe ndagenda.
Agasuzuguro no kuvuga nabi bigaragara mu batwara abagenzi
Navuye aho ntega imodoka yerekeza mu Mujyi wa Kigali, uretse kuba baradutendetse tugatera amahane bikaba iby’ubusa, biratangaje kubona uburyo “convoyeur” yagendaga abwira nabi abagenzi ndetse na “chauffeur” amwumva ariko akavunira ibiti mu matwi.
Nubwo kungarurira tugeze aho twaviragamo byabaye ibindi bindi yarayampaye. Ariko abagenzi twari kumwe bagije bijujuta babuva bati : “Umuntu ugukeneyeho amafaranga akubwira nabi kuriya ?”

Ntabwo ari ngombwa ko unsuhuza !
Nahise nzamuka nekeza mu Mujyi rwagati ; mbere yo kuhagera nanyuze mu iduka kugura “chargeur” ya telefoni, nagezemo nakirwa n’umukobwa w’inzobe, ndamusuhuza aranyihorerera ; ndongera bwa kabiri ngirango wenda ntiyumvise, yubura amaso (kuko yarimo kureba muri “machine”) ansubizanya agasuzuguro muri aya magambo “Ni ngombwa kunsuhuza ariko ? Umbwiye icyo ushaka ntibyaba bihagije”.

Navuye aho ntaguze Chargeur ngenda nibaza nti : “Ko nshimye ko ari uyu umbwiye ibi abacuruzi bose bameze nk’uyu byagenda gute koko ?”.

No muri resitora naho !!!

Nakomeje urugendo rwanjye nari nahariye kureba uko gutanga serivisi nziza byifashe ; ubwo byari bigeze ku manywa y’ihangu, niko gufata inzira nerekeza muri resitora.
 Wumvise cyangwa ukabona uburyo yamamaza ibikorwa byayo wagira ngo koko bagira serivisi nziza ariko uko banyakiriye byarantangaje.
Nasabye icyo kunywa bakizana mu minota 16 (birumvikana nari narambiwe), ahageze namubwiye ko ntari bwiyarurire ahubwo mubwira ibyo nashakaga bindi, mubaza iminota arambwira ati : “iminota 20 biraba bitunganye”.

Byaje guhinduka kuko byageze mu minota 40 wa mukobwa ataraza niko kwigira inama yo kujya kureba “manager” w’iyo resitora mubaza impamvu ya serivise mbi nahawe, yarihuse azana bwangu ibyo nari nasabye (umenya ari uko we nari maze kumwerurira nkamubwira ko ndi umunyamakuru).

Igitangaje n’uko namaze gufungura nakishyura bakambwira ngo sinishyure “Boss yanyishyuriye”, nahise njya kumwirebera, muha amafaranga nari nakoresheje gusa sinaripfana ndamubwira ngo bakosore serivisi zabo mbi ; yanyijeje ko bigomba gukorwa ariko nyuma y’iminsi ibiri nasubiye yo nsanga ibye bimeze nk’ibya wa mugani ugira uti : “Akabaye icwende ntikoga”.

Bibananiza iki ?

Aho nagiye kuri uyu munsi ni henshi, nubwo bamwe banyakiraga nabi kimwe n’abandi baturage bagenzi banjye hari n’aho banyakiriye neza uretse ko muri iyi nkuru nibanze ku banyakiriye nabi dore ko ari nabo benshi.
Ko abantu bahora bakangurirwa kwakira ababagana neza, mu rukundo no mu rugwiro banabasekera bibananiza iki ? Kuki usanga bamwe bakirangwa n’umushiha, agasuzuguro ndetse n’ibitutsi ? Uyu muco mubi uzacika ryari ngo utanga serivisi yumve ko akwiye kuyitanga neza, uyihabwa nawe yumve ko akwiye guharanira kuyihabwa neza ?


Saturday, February 4, 2012

Nizeye ko PGGSS II izagenda neza kurusha iya mbere- Rafiki



 Nyuma yo kuza mu bahanzi 20 bazatorwamo icumi bazahatana mu irushanwa rya kabiri rya Primus Guma Guma SuperStar, Rafiki Mazimpaka avuga ko hari amakosa yagaragaye mu irushanwa rya mbere yizera ko azakosoka muri PGGSS II.

Aha Rafiki yari muri PGGSS 1
Uyu muhanzi w’injyana nyafrika ufite umwimerere w’injyana ye ya Coga, avuga ko niyongera guhabwa icyizere cyo gutoranywa n’abaturage akaza mu bahanzi icumi azitaba nta kabuza kuko hari ubushake bw’abategura iri rushanwa bwo gukosora amwe mu makosa yagaragaye mu gice cya mbere. Gusa yongeraho ko aramutse agezemo agasanga nta cyakosotse yahita abasezerera akavamo.

Rafiki asanga uburyo umuhanzi usezerewe mu irushanwa akurwamo atari bwiza, ko hakwiye gushakwa ubundi buryo bumuhesha icyubahiro.

Akomeza avuga ariko ko ikosa rikomeye yabonye muri iri rushanwa ari uburyo bwo gutora, aho bamwe mu bahanzi baguraga amakarita y’ifatabuguzi ryo guhamagara (sim card) menshi mu rwego rwo kwitora no kwitoresha.

Rafiki ariko hari ibyo asaba BRALIRWA na East African Promoters bategura iri rushanwa nko kuba bajya baganira n’abahanzi bagatanga ibitekerezo byabo by’uko irushanwa ryarushaho kugenda neza kuko ngo batajya begerwa.

Ati :”Bari bakwiye no kureba uko bazana abakemurampaka mpuzamahanga nka bane kugirango birusheho guca mu mucyo”.

Rafiki yashimye kuba abategura iri rushanwa baragaragaje ubushake bwo kurushaho guteza imbere no kunoza imigendekere myiza yaryo, ariko avuga ko ikitagenda neza atazabura kukivuga.

Mu kiganiro baherutse kugirana n’abanyamakuru mu cyumweru gishize, abategura Primus Guma Guma SuperStar bavuze ko abantu badakwiriye kujya barebera iri rushanwa mu ndorerwamo y’andi marushanwa bazi kuko rigomba kugira umwimerere waryo, bityo ngo ntibateze kurizanamo abakemurampaka.

VĂ©nuste KAMANZI
 

Batatu nibo batagarutse muri PGGSS 2



Nk’uko twabibamenyesheje, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2012, hatowe abahanzi 20 bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda, akaba aribo bazahatana mu gice cya mbere cy’icyiciro cya kabiri cy’irushanwa Primus Guma Guma SuperStar, muri bo barindwi bahoze muri PGGSS ya mbere uretse Faysal Ngeruka, Dr. Claude na Tom Close waryegukanye bwa mbere.


Uru rutonde rukaba rwaratowe n’abanyamakuru. Dore urutonde rw’abahanzi batowe uko ari 20, mu byiciro byabo, Ku ikubitiho hahamagawe Tijarah KABENDERA ahamagara abo muri:



Afro-beat
Kamichi
Kitoko
Uncle Austin
Rafiki
Nyuma y'aha hahamagawe Intore Masamba kuvuga abo muri:
Hip-Hop
Danny Nanone
Bull Dogg
Riderman
Jay Polly
Nelly Wilson wo ku Inyarwanda.com nawe yaje avuga:
Abakobwa bitwaye neza(Female)
Paccy
Miss Jojo
Young Grace
Knowless
 Murindabigwi Meilleur umuyobozi wa IGIHE.com araza ahamagara:

RnB
Patrick Nyamitari
Emmy
King James
Mani Martin
Samputu Jean Paul araza ahamagara icyiciro cy'Amatsinda (Groups) ari nacyo cyari gisigaye
Amatsinda
Dream Boyz
Just Family
Urban Boyz
The Brothers

Ian Van Weltzenushinzwekumenyekanisha ibikora bya Bralirwa (Marketing Manager) yijeje ko Primus Guma Guma SuperStar y'uyu mwaka izarushaho kuryoha ati:"izaba nziza, izaba yagutse kandi izatuma Abanyarwanda barushaho kwidagadura".

Iri rushanwa PGGSS ribaye ku nshuro ya kabiri ritegurwa ku bufatanye bwa BRALIRWA na East African Promoters (EAP).

Nyuma yo gutorwa kw’aba bahanzi 20, abaturage bazihitiramo 10 ba mbere hakoreshejwe ubutumwa bugufi kuri telefoni (sms).

Abahanzi 10 bazaba batoranyijwe bazagaragara mu bikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu harimo gukora umuganda, gusura imfubyi za Jenoside, gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (harimo urwa Ntarama), kurwanya nyakatsi n’ibindi, hakazabaho kuzenguruka igihugu hakorwa ibitaramo bitandukanye bizabera mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Tariki 28 Nyakanga 2012 hazamenyekana uwatsindiye irushanwa kuri stade Amahoro habe n’igitaramo kizagaragaramo umuhanzi ukomeye mu rwego rw’Isi.

 Richard I. na Kamanzi V.