Sunday, November 6, 2011

Abahanzi b’Abanyarwanda bahawe ibihembo muri PAM Awards badahari


By Kevin kamanzi 

Mu muhango wo gutanga ibihembo bya PAM Awards kuri uyu wa Gatandatu, ariko abahanzi nyarwanda babitsindiye ntibigeze bahagaragara.

Platini Nemeye wo mu itsinda rya Dream Boys yatowe nk’itsinda rya mbere mu Rwanda aho yahatanaga na Urban Boys, Just Family na The Brothers, yagize icyo avuga ku kuba batagiye mu gihugu cya Uganda aho bagombaga gushyikiririzwa igihembo cyabo.

Ati:” Twamenye ko twegukanye pam Awards kandi turabyishimiye dushimiye n’abadutoye bose”.

Akomeza avuga ariko ko batabashije kujyayo kuko bari bitabiriye igitaramo nacyo ngo bari baratumiwemo kuva kera cyo muri mu mihango yo gutora Miss SFB.

Kandi ngo hanabayeho kuba ntamakuru ahagije bari bafite kuri iki gikorwa kuko bamenyaga amakuru ajyanye na byo binyuze ku gusoma imbuga za internet nk’abandi.

Yagize ati:” ntamuntu wo mu bategura biriya bihembo bya pam awards wigeze aza ngo avugane natwe, bivuze ko natwe tutari tuzi ibyakorwaga, muri make nta makuru namake twari tubifiteho ukeretse nk’ayo twabaga twarabwiwe n’abandi bigeze kubyegukana mu myaka yahise”.

Platini yasabye ariko ko abantu batakeka ko ari ukudaha agaciro pam awards, Abahanzi nyarwanda bayubaha ahubwo ariyo itabaha agaciro Kuko usanga nk’amakuru tuba tuyifiteho ari ay’ibihe byahise gusa
Mu cyiciro cy’umuhanzi w’igitsina gabo witwaye neza waje kuba Alpha yari agihuriyeho na Tom Close, Rafiki na Kitoko naho icyiciro cy’umukobwa witwaye neza wabaye Miss Jojo yahatanaga na Aline Gahongayire, Liza Kamikazi na Miss Shanel.

Uretse uburyo ubuyobozi bwa pam awards bukoresha buhitamo abahanzi baba bazahatana bukunze kutavugwaho rumwe kuko nta bintu bizwi bakurikiza mu kubahitamo, imitegurire n’ imigendekere y’iki gikorwa cyane cyane kubahanzi badakomoka mu gihugu cy’ubugande nk’uburyo batangaza Abahanzi b’abanyarwandakazi bazahatanira Best Female artist bashyizeho abo mu gihugu cya Tanzania hanyuma abo mu Rwanda bakabashyira muri Tanzania nabyo bikunze gukemangwa cyane.

Tubibutse ko uwegukanye iki gihembo cya pam awards kiza giherekejwe n’igihumbi cy’amadolari y’Amanyamerika nk’uko twabitangarijwe na Platini.