By Kevin kamanzi
Mu muhango wo gutanga ibihembo bya PAM Awards kuri uyu
wa Gatandatu, ariko abahanzi nyarwanda babitsindiye ntibigeze bahagaragara.
Platini Nemeye wo mu itsinda rya Dream Boys yatowe nk’itsinda
rya mbere mu Rwanda aho yahatanaga na Urban Boys, Just Family na The Brothers,
yagize icyo avuga ku kuba batagiye mu gihugu cya Uganda aho bagombaga
gushyikiririzwa igihembo cyabo.
Ati:” Twamenye ko twegukanye pam Awards kandi
turabyishimiye dushimiye n’abadutoye bose”.
Akomeza avuga ariko ko batabashije kujyayo kuko bari bitabiriye
igitaramo nacyo ngo bari baratumiwemo kuva kera cyo muri mu mihango yo gutora
Miss SFB.
Kandi ngo hanabayeho kuba ntamakuru ahagije bari bafite
kuri iki gikorwa kuko bamenyaga amakuru ajyanye na byo binyuze ku gusoma imbuga
za internet nk’abandi.
Yagize ati:” ntamuntu wo mu bategura biriya bihembo bya
pam awards wigeze aza ngo avugane natwe, bivuze ko natwe tutari tuzi
ibyakorwaga, muri make nta makuru namake twari tubifiteho ukeretse nk’ayo
twabaga twarabwiwe n’abandi bigeze kubyegukana mu myaka yahise”.
Platini yasabye ariko ko abantu batakeka ko ari ukudaha
agaciro pam awards, Abahanzi nyarwanda bayubaha ahubwo ariyo itabaha agaciro Kuko
usanga nk’amakuru tuba tuyifiteho ari ay’ibihe byahise gusa
Mu cyiciro cy’umuhanzi w’igitsina gabo witwaye neza
waje kuba Alpha yari agihuriyeho na Tom Close, Rafiki na Kitoko naho icyiciro
cy’umukobwa witwaye neza wabaye Miss Jojo yahatanaga na Aline Gahongayire, Liza
Kamikazi na Miss Shanel.
Uretse uburyo ubuyobozi bwa pam awards bukoresha
buhitamo abahanzi baba bazahatana bukunze kutavugwaho rumwe kuko nta bintu
bizwi bakurikiza mu kubahitamo, imitegurire n’ imigendekere y’iki gikorwa cyane
cyane kubahanzi badakomoka mu gihugu cy’ubugande nk’uburyo batangaza Abahanzi b’abanyarwandakazi
bazahatanira Best Female artist bashyizeho abo mu gihugu cya Tanzania hanyuma
abo mu Rwanda bakabashyira muri Tanzania nabyo bikunze gukemangwa cyane.
Tubibutse ko uwegukanye iki gihembo cya pam awards kiza
giherekejwe n’igihumbi cy’amadolari y’Amanyamerika nk’uko twabitangarijwe na
Platini.
No comments:
Post a Comment