Saturday, December 31, 2011

Alpha Rwirangira ni umwana w’ikinege iwabo wakuze akubagana cyane

Umuhanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda Alpha Rwirangira yavutse tariki 25 Gicurasi 1986, avukira mu gace kitwa Gata mu mujyi wa Mwanza mu gihugu cya Tanzania, ni mwene Joseph Bizimana w’umunyarwanda na Zouliette Ibrahim w’umutanzaniyakazi.

Alpha Rwirangira mu bihe bitandukanye
Alpha ni umwana w’imfura mu muryango w’abana 5, yakuze ari umwana ukubagana cyane n’ubwo ngo nta kintu nakimwe mu byo yakoze akiri muto yicuza, ariko nanone kuko ngo ibyo yakoze ari byinshi ntiyashobora guhitamo kimwe cyamushimishije kuruta ibindi.
Amashuri yize :
Alpha yaranzwe no kugenda yimurirwa ku bigo botandukanye byo mu karere ariko cyane cyane akiri mu mashuri y’inshuke n’abanza.

Avuga ko yatangiriye amashuri y’inshuke mu gihugu cya Tanzaniya, atangirira amashuri abanza ku kigo cya Mwenge primary school, nyuma ajya Uhuru primary school byo mu gihugu cya Tanzaniya, ahita aza mu Rwanda yiga umwaka umwe i Nyarubuye mu cyahoze ari intara ya Kibungo, akomereza amashuri abanza ku kigo cya Nyabuhanze boys school mu gihugu cya  Kenya aho yize imyaka ibiri ahava ari mu mwaka wa kane, nyuma Mukariro English medium school cyo muri Tanzaniya ari naho yasoreje amashuri abanza.

N’ubwo bigaragara ko amashuri abanza yayi ku bigo byinshi, amashuri yisumbuye yo yayize ku kigo kimwe cya Apredi Ndera, ubu akaba agiye gukomeza kaminuza mu bijyanye na Music and Business muri kaminuza ya Campbellsville muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ibigwi bye muri muzika

Alpha ni umuhanzi uvugako atagira imbibe kuko ashobora guhanga kuri buri kimwe gishoba kugira icyo gifasha societe, iyi nganzo kandi ngo akaba ayikomora muryango avukamo doreko ngo ari umuryango w’abahanzi n’abaririmbyi kuko na Se umubyara ari umucuranzi w’inanga (guitar), tubibutse ko na AY wo mu gihugu cya Tanzaniya wamenyekanye cyane mu karere no muri Afrika muri rusange ari mwishywawe.

 

Alpha yifuza kuzaba umuhanzi ukomeye ku isi ariko akazaba wa muhanzi wishimira kandi utewe ishema n’igihugu cye, ni ukuvuga aho abantu bose bazajya bamubona bakabona u Rwanda, aha atanga urugero nk’urwa Akon uko agaragaza isura y’igihugu cye cya Senegal.


Mu buhanzi bwe afatira urugero cyane k’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Afrika y’Epfo witwa ‘Jonathan Butler’ Kuva akiri muto yakundaga kuririmba ariko atazi ko azaba umuhanzi, kuva aho atangiriye amashuri yisumbuye nibwo yatangiye kujya agerageza kwandi indirimbo ndetse akanakundaga gufata utwuma dufata amajwi (radio recorder)  akifata amajwi ndetse ati:”rimwe na rimwe mu rugo bakanse, bakambaza ngo mba ndi mu biki, hakabaho n’abandi banca intege”.

Yinjiye mu nzu itunganya muzika bwa mbere akora indirimbo yaririmbiye Imana yise ‘Gukorera Imana nta gihombo kirimo’ bituma adacika intege.

Alpha avuga ko ashima Imana ko muzika akora imubeshejeho mu buzima bwe bwa buri munsi, kandi ikaba yaratumye amenyana n’abantu benshi bakomeye.


Ni umuhanzi waranzwe no kwegukana ibihembo bitandukanye aha twavuga nka :


Tusker Project Fame ya 3 (2009),     Yaje ayoboye abahanzi batatu begukanye Tusker All star (2011)

Amashusho y’indirimboye ‘Come to me’ yakoranye n’umugande Bebe Cool yegukanye igihembo nk’indirimbo ifitemashusho meza mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba, igihembo yakuye muri Leta zunze ubumwez’Amerika mu marushanwa yitwa  Museke Awards,

Aba amaze kwegukana ibihembo bya PAM Awards imyaka ibiri ikirikiranye 2010 na 2011, nk’umuhanzi w’umwaka witwaye neza mu bagabo mu Rwanda.

 

Alpha avuga ko intego yari afite kuva akiri muto inyinshi arimo kugenda zigerwa, ati:”ubu mbona ibiraka byinshi, maze kumenyekana mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba, n’ibindi”

Akomeza avuga ko ubu amaso ye ayatumbiriye ku kumenyekana ku isi muri rusange.

 

Alpha Rwirangira nk’imwe mu mpano zikomeye u Rwanda rufite yagiye akoresha iyo mpanoye mu gufasha ahantu hatandukanye yaba mu bitaro imfubyi n’ahandi, akaba ubu afite album imwe yasohoye mu mwaka wa 2010 yise “One Africa”, album ikubiyemo ubutumwa ahanini bwo kunga no guhamagarira abanyafrika kuba umwe.

 Dore bimwe mu bimushimisha mu buzima bwe

Alph aganira na igihe.com yagize ati:”nkunda Imana, amahoro, abantu n’abana by’umwihariko”.

Yanga umuntu uhohotera undi uburyo ubwo aribwo bwose, kuburyo mu buzima bwe ababara cyane iyo abonye umuntu uhohoterwa, ati:”iyo mbonye umuntu uhohotera undi mfite icyo nabikoraho ndagikora, ariko iyo ntacyo nabikoraho nabwo ndagenda ariko bishobora kumaramo igihe kinini cyane nkibabaye”.


Alpha avuga ko yigeze kubabara cyane mu buzima ubwo yasuraga urwibutso rw’Abazize Jenicide yakorewe Abatutsi 1994, ari ubwa mbere agezeyo ajya mu gihande kiba kirimo abana bazize Jenocide bamwereka umwana wishwe amaze gukomeza nyina ati:”mama minwari iraza kudutabara”, alpha ati:”n’ubu iyo asubiyeyo ndababara cyane kuko uwo mwana yari afite ubwenge bwinshi kandi yarushaga Minwari gutekereza”.

 

N’ubwo afite ibyamubabaje ariko mu buzima ngo ashimishwa cyane no gutsinda ni ukuvuga iyo yateguye ikintu akakigeraho cyangwa iyo yumva afite amaho muri we, iyo yishimye arararirimba akenshi.

 

Alpha yumva yazabyara abana bane, ati:”ngira urukundo rwinshi mu buzima busanzwe ku buryo uwo nakunze mba numva namuha ibyange byose, muri make umugore n’abana bange barahiriwe kuko ngira urukundo rwinshi, nzabitaho bihagije”.

 

Dore umukobwa yumva yazamubera umugore uko yaba ateye:


  Umukobwa azabona akabona ari mwiza ni ukuvuga amwishimiye ngo kabone n’iyo yaba areba imirari ariko apfa kuba yamwishimiye.


Kuba akunda kandi yubaha Imana.


Umukobwa cyangwa umugore ubasha kumwisanzuraho, bakaba bakina, bakaganira, bakishimana, n’ibindi.


Umukobwa w’umukozi ku buryo umuryango wabo ngo nta kibazo na kimwe wazagira,  ni ukuvuga umukobwa wifitiye ikizere kandi ufite ikinyabupfura.

Mu biranga ubuzimabwe icya Rwirangira yiyemeje cyaba kibi cyangwa kiza agomba kuruhuka ari uko akigezeho.

 

Alpha avuga ko Imana imuhaye ubushobozi yakwimika urukundo mu bantu, akarandura intambara n’ubukene mu bantu, ati:”twese tukiberaho mu mahoro, tukiberaho muri iyo paradizo”. 



Vénuste Kamanzi 

Ibikorwa by’ingenzi byaranze urwego rw’imyidagaduro muri 2011




Ubwanditsi bwa Ihorere.blogspot.com bwifashishije ububiko bw'urubuga rwa Igihe.com bubakorera ibintu byingenzi byaranze uyu mwaka wa 2011.

Ifoto ya Sean Kingston yakozwe hakoreshejwe ikoranabuhanga

Umwaka wa 2011, usigiye abahanzi nyarwanda iterambere rikomeye mu mwuga wabo kubera ahanini amarushanwa atandukanye bitabiriye, ibitaramo n’indi mihango itandukanye bitabiriye bakagenda bagaragaza ko bashoye kandi ko baramutse bashyigikiwe barushaho gutera imbere.

Mu gihe turimo gusoza umwaka wa 2011, twabakusanirije ibihe by’ingenzi byawuranze mu myidagaduro yose aha turavuga muzika, amafilime n’amakinamico ariko iki cyegeranyo kikaba cyibanda kuri muzika cyane kuko ukunze gusanga ariyo ikunze kuyobora ikiciro cy’imyidagaduro mu Rwanda twibanze kubahanzi ba muzika.

Ibihe by’ingenzi byaranze muzika nyarwanda muri 2011, harimo ibitaramo bitari bike.

1.   Kuva mu kwezi kwa Mata kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye (Bralirwa) rwateguye amarushanwa yiswe Primus Guma Guma Super Star binyuze mu kinyobwa cyabo Primus, rihuza abahanzi 10 ba mbere bigaragaje cyane kandi bakunzwe n’Abanyarwanda kuva mu mwaka hagati y’umwaka wa 2008 na 2011, nyuma y’ibyiciro bitandukanye byo kuzenguruka igihugu cyose no gucuranga bikanyura live kuri Televiziyo y’u Rwanda, habayeho gutora maze mu ijoro ryo kuwa 31 Nyakanga iki gihembo kiza kwegukanwa na Tom Close: http://www.igihe.com/spip.php?article14867 , naho ku mugoroba wo kuwa 10 ashyikirizwa ibihembo yai yatsindiye:  http://www.igihe.com/spip.php?article15216

2.   Indirimbo ya Tom Close na Sean Kingston yiswe ‘Good Time Tonight’  yamaze igihe kirekire itegerezanijwe amatsiko nAbanyarwanda batari bake aho iziye nabwo yavugishije benshi kubera ireme ryayo, dore ko ariyo ndirimbo ya mbere umuhanzi w’umunyarwanda afatanije n’umuhanzi wicyamamare ku rwego nk’urwa Sean Kingston,:  http://igihe.com/spip.php?article19392http://www.igihe.com/spip.php?article18680

Knowless ashyikirizwa igihembo muri Salax Awards
3.   Salax Awards ni kimwe mu bikorwa ngaruka mwaka bishyushya abantu cyane, ibyatanzwe uyu mwaka byahembaga abahanzi bitwaye neza mu mwaka wa 2010, iby’uyu mwaka bikaba byaragaragayemo n’agashya ko guha ibihembo bwa mbere abahanzi bo mu karere: http://news.igihe.net/news.php?groupid=4&news_cat_id=8&news_id=12917



4.   Igitaramo cy’umuhanzi Sean Kingston i Kigali kiri mu bitaramo byaranze uyu mwaka ahanini kubera umubare w’abantu cyahagurukije baturutse mu ntara zose no mu bihugu duhana imbibe baje kukitabira : http://www.igihe.com/spip.php?article16401


5.   Muri uyu mwaka Perezida wa Repubuli Paul Kagame yakoze ingendo zitandukanye ku isi asura Abanyarwanda batuye hanze y’u Rwanda, akaba yarakunze kujyana n’abantu b’ingeri zose mu rwego rwo kwerekana aho u Rwanda rugeze rwiyubaka mu nzego zose, aha n’abahanzi nti basigaye yaba abahanzi b’indirimbo cyangwa ab’amakinamico, aho bajyanaga nawe ndetse bagataramira abantu babaga bitabiriye iyo mibonano na Perezida aha twavuga nk’ibitaramo bakoreye muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Ubufaransa kandi bashimishije Abanyarwanda bahatuye karahava :http://www.igihe.com/spip.php?article13479


6.   Mu mpera z’uyu mwaka hagaragaye ibitaramo bitari bike, abahanzi bashyira ku mugaragaro album zabo: Jay Polly, Just Family, Dream Boys, Knowless, Dominic Nic, Kamichi, Eddy Mico, King James, Muster Fire, Riderman, Babou, DMS, Asher Juno, Beautiful For Ashers, Lillian Kabaganza, Iriba choir, Maranatha Family Choir n’izindi.

7.   Igiterane cy’umuvuga butumwa Sugira Steven cyiswe “Rwanda igihe ni iki“, iki gitaramo cyavuzweho cyane ahanini kubera agashya yari yakoze cyo guhuza abahanzi bakora indirimbo ziririmbirwa Imana n’abaririmba izisanzwe, bikaba byaranateje impaka nyinshi mu matorero atandukanye.

8.   Igitaramo cyiswe ‘Alpha Band with Famlies’ ku munsi wa Noheli cyari kitabiriwe n’ibihangange mu karere Alpha Rwirangira, Msechu, N’gan’galito, Patrica na Judge Ian bazwi cyane mu marushanwa ya Tusker Project Fame, yana vuzwe cyane kubera amarushanwa agamije kuzamura impano z’abakiri bato yabayemo: http://www.igihe.com/spip.php?article19444

9.    Kigali up festival ni igitaramo nacyo cyubatse izina ahanini kubera impano z’abahanzi benshi batari bazwi zahagaragaye nka Sophia Nzayisenga wacuranze inganga kakahava, ndetse abenshi bakanavuga ko hari hashize imyaka igera ku 100 nta muhanzikazi ucuranga inanga uboneka mu Rwanda ariko kandi n’umubare uteri muto w’abahanzi nyarwanda bari bakitabiriye harimo n’abari baturutse hanze y’u Rwanda ndetse abenshi muri bo bakanaririmba, :  http://igihe.com/spip.php?article16189 , http://igihe.com/spip.php?article15962

Sophia arimo gucuranga inanga ye muri Kigali Up Festival

10.                Uwavuga ibitaramo byaranze umwaka wa 2011 ntawakibagirwa ibitaramo byaranze iserukiramuco mpuza ma kaminuza byaberaga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare yari yitabiriwe n’amakaminuza atandukanye yo mu Karere u Rwanda ruherereye mo, : http://www.igihe.com/spip.php?article9620




Uyu mwaka kandi waranzwe no kwegukana ibihembo bitandukanye kubahanzi b’Abanayarwanda haba mu Rwanda no mu Karere:

-      Itsinda rya Blessed Sisters mu kwezi kwa Gicurasi ryegukanye igihembo cy’umwaka muri Groove Awards nk’abahanzi b’Abanyarwandakazi bitwaye neza mu mwaka wa 2010, mu ndirimbo ziririmbirwa Imana,: http://igihe.com/spip.php?article9708


Aha Mc Lion Imanzi yarimo avuga ko Tom Close ariwe wegukanye  PGGSS
-      Tariki 31 Nyakanga umuhanzi Tom Close yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star: http://igihe.com/spip.php?article14867







-      Tariki 14 Kanama Alpha Rwirangira yongeye kwitwaraneza mu marushanwa yari yahuje abahanzi bitwaye neza muri Tusker Project Fame zimaze kuba, aho yaje ku mwanya wa mbere ayoboye abahanzi batatu begukanye ibihembo:  http://igihe.com/spip.php?article15322

-      Dominic Nic, Dr Claude na The Brothers nabo tariki 20 Kanama begukana ibikombe muri East African Music Awards: http://igihe.com/spip.php?article15534

-      Tariki 6 Gushyingo abahanzi Dream Boys, Alpha Rwirangira na Miss Jojo begukana ibikombe bya PAM Awards mu matsinda bari barimo : http://igihe.com/spip.php?article17906


Eduard Bamporiki afite mu ntoki igikombe yari avanye muri USA
-      Umukinnyi w’amafilme Bamporiki Eduard yegukanye igikombe mu marushanwa y’amafilime yaberaga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yitwaga:'Heartland Film Festival' hamwe na Filime ye ‘Kinyarwanda Film’, tubibutse ko iyi filme yigeze no kwegukana igihembo cyo mu rwego rwo hejuru mu Buyapani mu iserukiramuco ryitwa Skip City International Film Festival: http://igihe.com/spip.php?article17429



Urwego rw’Imyadagaduro muri uyu mwaka rwaranzwe n’inkuru zagiye zivugwaho cyane nka:

-      Umuhanzi ukizamuka Olili yabeshye ko hari umukobwa wiyahuye kubera urukundo yakundaga Olili: http://igihe.com/spip.php?article14258
-      Itwita n’ibyara ry’umuraperikazi Paccy : http://igihe.com/spip.php?article9818 ,  http://igihe.com/spip.php?article1779

-      Itandukana rya Miss Jojo n’umukunziwe Saleh: http://igihe.com/spip.php?article15983

-      Itsinda rya The Brothers ryahinduye uburyo bw’imikoranire ndetse biza no kuvugwa cyane ko baba batandukanye: http://igihe.com/spip.php?article12195 , ariko mu nama y’Abagize iri tsinda yabahuje mu kwezi kwa Gicurasi yasoje hafashwe imyanzuro ko Danny azaguma muri The Brothers nk’umwanditsi w’indirimbo gusa arikoa akaba yanaririmba igihe bikewe kandi afite umwanya.
Uyu mwaka kandi wanaranzwe no kuzamuka kw’abahanzi batandukanye hari Danny Nanone, Chritopher, Engeneer, Kizz Kizito, Bijo, n’abandi.

Uyu mwaka wagaragaye mo kwiyubaka kw’abahanzi mu nzego zitandukanye harimo n’inkundo ariko hagenda hagaragara mo no gutandukana, Nizzo wo muri Urban Boys yatandukanye na Sacha, Bac-T atandukana na Anitha, Knowless atandukana na Safi n’ubwo batabitaragaza ku mugaragaro, hanabaye ho kwiyubaka gutandukanye nko kubahanzi Ally Soudy (http://igihe.com/spip.php?article18272 ), KNC Imfura y’iwacu,Liza Kamikazi, Victory Fidel wo muri The Brothers n’abandi babashije gushinga ingo.

Abakinnyi b’amakinamico bakomeje gutera imbere ahanini ariko abigaragaje cyane ni abakina ubwoko bw’amakina mico asekeje , aha twavuga abahanzi nka Gasumuni (Atome), David uzwiho kuvuga mu ijwi abenshi bitiranya n’irya perezida wa Repubulika Paul Kagame, abahanzi bibumbiye hamwe bakora icyitwa ‘Comedy night’ buri mpera z’umwaka kirimo kubica bigacika mu mujyi wa Kigali, aha kandi nti twakwibagirwa ko n’abakinnyi b’amakinamico azwi nk’Urunana bakomeje gukora ingendo zitandukanye bagenda basura uturere dutandukanye tw’ u Rwanda, aho usanga bakirwa n’isinzi ry’abantu, kandi ntawakwibagirwa ikajambo ryasakaye cyane muri uyu mwaka rigira riti:”umwuga wo kwihangana urandambiye” byaturutse kuri Gasumuni.

Uyu mwaka ariko wanasohotsemo amafilm atandukanye ndetse n’abari mu rwego rw’amafilm batandukanye bunguka amahugurwa ndetse n’ibikoresho, aha twavuga amahugurwa y’abakinnyi n’abakora amafilimi bagiye bakora ingendoshuri zitandukanye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse n’Abanyamerika batandukanye bazagusura u Rwanda mu rwego rwo guhugura no kongerera ubumenyi Abanyarwanda kubijyanye na Film.

Uyu mwaka kandi waranzwe n’ibitaramo byo mu rwego ruhanitse bigamije gutora ba Nyampinga naba Rudasumbwa mu mashuri makuru na za Kaminuza aha twavuga nka :

-      Tariki 19 Kanama Ishuri ry’ikoranabuhanga rya Kigali(KIST) ryatoye Nyampinga :  http://igihe.com/spip.php?article15476

-      Tariki 5 Ugushyingo Ishuri ry’imari n’amabanki (SFB) ryatoye Natacha nka Nyampinga wa 2011,: http://igihe.com/spip.php?article17890                         

-      Tariki 18 Ugushyingo mu ishuri rya Mount Kenya University hatowe Nyampinga na Rudasumbwa :  http://igihe.com/spip.php?article18268

-      Mu ishuri rikuru nderabarezi rya rya Kigali (KIE) naho batoye Nyampinga na Rudasumbwa, aha hanagaragaye agashya k’uko mubiyamamazaga harimo n’ababana n’ubumuga,:  http://igihe.com/spip.php?article19374

Aha kandi ntawakwibagirwa ibiganiro by’umunyamakuru DJ Adams kuri City Radio byagiye bivugwaho cyane kubera insanganyamatsiko yabyo akenshi ikunze kuba inenga amakosa agaragara muri muzika nyarwanda ikorwa n’abakiri bato ariko nanone akaba yari akunze gushinjwa kunenga no guha urubuga abanenga gusa ntanama z’uko ayo makosa yakosorwa : http://igihe.com/spip.php?article8090  .

Uyu mwaka kandi hagaragaye mo amaserukira muco atandukanye yo kwerekana imideri yagiye agaragaza ko uru rwego rwo kwerekana imideri mu Rwanda narwo rumaze gutera imbere,:

-  Tariki 4 Gashyantare habaye iserukira mucyo ryitwa Rwanda Fashion Festival,: http://igihe.com/spip.php?article9686

-Naho  tariki 24 Ugushyingo haba Nana Events Fashion Festival;: http://igihe.com/spip.php?article18414  n’andi atendukanye
Tubibutse ko kumunsi byibura ku IGIHE.COM hanyura inkuru n’ibindi bijyanye n’imyidagadura bisaga 4 bityo bikaba bidashoboka ko byose twabikusanyiriza hamwe mu nkuru imwe, niyo mpamvu twabatoranirijemo iby’ingenzi.


By Vénuste Kamanzi


Tuesday, December 13, 2011

Abahanzi AY na Nonini mu gitaramo cyo gushyira ku mugaragaro album za DMS n’iya Asher Juno



By  Venuste Kamanzi
 

Mu mpera z’iki cyumweru umuhanzi DMS, umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini muri Rap yo mu Rwanda, arashyira ku mugaragaro album ya kabiri yise ’’Life and Love’’, hamwe n’umuhanzi Asher Juno uzaba amurika album ye ya mbere ’’Real Talk’’ , mu gitaramo bazashyigikirwamo n’umuhanzi AY wo mu gihugu cya Tanzania na Nonini wo mu gihugu cya Kenya. 

Iki gitaramo kizabera muri Serena Hotel gifite umwihariko wo kuba hazaririmbamo abahanzi bakora injyana ya Hip hop gusa, ni ku Cyumweru tariki 18 Ukuboza.

Kwinjira ni 3,000 ku muntu umwe na 5,000 kubazanye ari babiri (couple) kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza igihe abazaba bitabiriye iki gitaramo bazumva baruhiye.

Abakunzi ba muzika bazitabira iki gitaramo bazataramirwa n’abandi bahanzi b’Abanyarwanda nka Jay Polly, P-Fla, True D, Jody, Gael, Young Tone, Babou nawe uzaba abura icyumweru kimwe ngo ashyire ku mugaragaro album ye (Umwana ni imbuto) na DJ Bissosso.

Tubibutse ko aba bahanzi DMS na Asher Juno barashyira ku mugaragaro album zabo babifashijwemo n’inzu itunganya muzika izwi nka Barick Music Creation Group (BMCG), ishinzwe kubamenyekanisha mu Rwanda no hanze yarwo, aha bakaba bafitanye amasezerano y’ubufatanye na Televiziyo ya MTV Base imwe muri televiziyo mpuzamahanga zizwiho guteza imbere uruganda rwa muzika.