By Venuste
Kamanzi
Mu mpera z’iki cyumweru umuhanzi DMS, umwe
mu bahanzi bamaze igihe kinini muri Rap yo mu Rwanda, arashyira ku mugaragaro
album ya kabiri yise ’’Life and Love’’, hamwe n’umuhanzi Asher Juno uzaba
amurika album ye ya mbere ’’Real Talk’’ , mu gitaramo bazashyigikirwamo
n’umuhanzi AY wo mu gihugu cya Tanzania na Nonini wo mu gihugu cya Kenya.
Iki gitaramo kizabera muri Serena Hotel
gifite umwihariko wo kuba hazaririmbamo abahanzi bakora injyana ya Hip hop gusa,
ni ku Cyumweru tariki 18 Ukuboza.
Kwinjira ni 3,000 ku muntu umwe na 5,000
kubazanye ari babiri (couple) kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza igihe
abazaba bitabiriye iki gitaramo bazumva baruhiye.
Abakunzi ba muzika bazitabira iki gitaramo
bazataramirwa n’abandi bahanzi b’Abanyarwanda nka Jay Polly, P-Fla, True D,
Jody, Gael, Young Tone, Babou nawe uzaba abura icyumweru kimwe ngo ashyire ku
mugaragaro album ye (Umwana ni imbuto) na DJ Bissosso.
Tubibutse ko aba bahanzi DMS na Asher Juno
barashyira ku mugaragaro album zabo babifashijwemo n’inzu itunganya muzika izwi
nka Barick Music Creation Group (BMCG), ishinzwe kubamenyekanisha mu Rwanda no
hanze yarwo, aha bakaba bafitanye amasezerano y’ubufatanye na Televiziyo ya MTV
Base imwe muri televiziyo mpuzamahanga zizwiho guteza imbere uruganda rwa
muzika.
No comments:
Post a Comment