Umuhanzi mpuzamahanga
w’umunyarwanda Alpha Rwirangira yavutse tariki 25 Gicurasi 1986, avukira mu
gace kitwa Gata mu mujyi wa Mwanza mu gihugu cya Tanzania, ni mwene Joseph Bizimana
w’umunyarwanda na Zouliette Ibrahim w’umutanzaniyakazi.
|
Alpha Rwirangira mu bihe bitandukanye |
Alpha ni umwana w’imfura
mu muryango w’abana 5, yakuze ari umwana ukubagana cyane n’ubwo ngo nta kintu
nakimwe mu byo yakoze akiri muto yicuza, ariko nanone kuko ngo ibyo yakoze ari byinshi
ntiyashobora guhitamo kimwe cyamushimishije kuruta ibindi.
Alpha yaranzwe no
kugenda yimurirwa ku bigo botandukanye byo mu karere ariko cyane cyane akiri mu
mashuri y’inshuke n’abanza.
Avuga ko yatangiriye
amashuri y’inshuke mu gihugu cya Tanzaniya, atangirira amashuri abanza ku kigo cya
Mwenge primary school, nyuma ajya Uhuru primary school byo mu gihugu cya
Tanzaniya, ahita aza mu Rwanda yiga umwaka umwe i Nyarubuye mu cyahoze ari
intara ya Kibungo, akomereza amashuri abanza ku kigo cya Nyabuhanze boys school
mu gihugu cya Kenya aho yize imyaka
ibiri ahava ari mu mwaka wa kane, nyuma Mukariro English medium school cyo muri
Tanzaniya ari naho yasoreje amashuri abanza.
N’ubwo bigaragara ko
amashuri abanza yayi ku bigo byinshi, amashuri yisumbuye yo yayize ku kigo
kimwe cya Apredi Ndera, ubu akaba agiye gukomeza kaminuza mu bijyanye na Music
and Business muri kaminuza ya Campbellsville muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Alpha
ni umuhanzi uvugako atagira imbibe kuko ashobora guhanga kuri buri kimwe
gishoba kugira icyo gifasha societe, iyi nganzo kandi ngo akaba ayikomora muryango
avukamo doreko ngo ari umuryango w’abahanzi n’abaririmbyi kuko na Se umubyara ari
umucuranzi w’inanga (guitar), tubibutse ko na AY wo mu gihugu cya Tanzaniya
wamenyekanye cyane mu karere no muri Afrika muri rusange ari mwishywawe.
Alpha
yifuza kuzaba umuhanzi ukomeye ku isi ariko akazaba wa muhanzi wishimira kandi
utewe ishema n’igihugu cye, ni ukuvuga aho abantu bose bazajya bamubona
bakabona u Rwanda, aha atanga urugero nk’urwa Akon uko agaragaza isura y’igihugu
cye cya Senegal.
Mu buhanzi bwe afatira urugero cyane k’umuhanzi ukomoka
mu gihugu cya Afrika y’Epfo witwa ‘Jonathan Butler’ Kuva akiri muto yakundaga kuririmba ariko atazi ko azaba
umuhanzi, kuva aho atangiriye amashuri yisumbuye nibwo yatangiye kujya
agerageza kwandi indirimbo ndetse akanakundaga gufata utwuma dufata amajwi
(radio recorder) akifata amajwi ndetse
ati:”rimwe na rimwe mu rugo bakanse, bakambaza ngo mba ndi mu biki, hakabaho n’abandi
banca intege”.
Yinjiye mu nzu itunganya muzika bwa mbere akora
indirimbo yaririmbiye Imana yise ‘Gukorera Imana nta gihombo kirimo’ bituma
adacika intege.
Alpha avuga ko ashima Imana ko muzika akora imubeshejeho
mu buzima bwe bwa buri munsi, kandi ikaba yaratumye amenyana n’abantu benshi
bakomeye.
Ni umuhanzi waranzwe no kwegukana ibihembo
bitandukanye aha twavuga nka :
Tusker Project Fame ya 3 (2009), Yaje ayoboye abahanzi batatu begukanye Tusker All
star (2011)
Amashusho y’indirimboye
‘Come to me’ yakoranye n’umugande Bebe Cool yegukanye igihembo nk’indirimbo
ifitemashusho meza mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba, igihembo yakuye muri
Leta zunze ubumwez’Amerika mu marushanwa yitwa Museke Awards,
Aba amaze kwegukana
ibihembo bya PAM Awards imyaka ibiri ikirikiranye 2010 na 2011, nk’umuhanzi w’umwaka
witwaye neza mu bagabo mu Rwanda.
Alpha avuga ko intego yari
afite kuva akiri muto inyinshi arimo kugenda zigerwa, ati:”ubu mbona ibiraka
byinshi, maze kumenyekana mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba, n’ibindi”
Akomeza avuga ko ubu amaso ye
ayatumbiriye ku kumenyekana ku isi muri rusange.
Alpha Rwirangira nk’imwe mu
mpano zikomeye u Rwanda rufite yagiye akoresha iyo mpanoye mu gufasha ahantu hatandukanye
yaba mu bitaro imfubyi n’ahandi, akaba ubu afite album imwe yasohoye mu mwaka
wa 2010 yise “One Africa”, album ikubiyemo ubutumwa ahanini bwo kunga no
guhamagarira abanyafrika kuba umwe.
Dore bimwe mu
bimushimisha mu buzima bwe
Alph aganira na igihe.com
yagize ati:”nkunda Imana, amahoro, abantu n’abana by’umwihariko”.
Yanga umuntu uhohotera undi
uburyo ubwo aribwo bwose, kuburyo mu buzima bwe ababara cyane iyo abonye umuntu
uhohoterwa, ati:”iyo mbonye umuntu uhohotera undi mfite icyo nabikoraho ndagikora,
ariko iyo ntacyo nabikoraho nabwo ndagenda ariko bishobora kumaramo igihe
kinini cyane nkibabaye”.
Alpha avuga ko yigeze
kubabara cyane mu buzima ubwo yasuraga urwibutso rw’Abazize Jenicide yakorewe
Abatutsi 1994, ari ubwa mbere agezeyo ajya mu gihande kiba kirimo abana bazize
Jenocide bamwereka umwana wishwe amaze gukomeza nyina ati:”mama minwari iraza
kudutabara”, alpha ati:”n’ubu iyo asubiyeyo ndababara cyane kuko uwo mwana yari
afite ubwenge bwinshi kandi yarushaga Minwari gutekereza”.
N’ubwo afite ibyamubabaje
ariko mu buzima ngo ashimishwa cyane no gutsinda ni ukuvuga iyo yateguye ikintu
akakigeraho cyangwa iyo yumva afite amaho muri we, iyo yishimye arararirimba
akenshi.
Alpha yumva yazabyara abana
bane, ati:”ngira urukundo rwinshi mu buzima busanzwe ku buryo uwo nakunze mba
numva namuha ibyange byose, muri make umugore n’abana bange barahiriwe kuko
ngira urukundo rwinshi, nzabitaho bihagije”.
Dore umukobwa yumva yazamubera umugore uko yaba ateye:
Umukobwa azabona akabona ari
mwiza ni ukuvuga amwishimiye ngo kabone n’iyo yaba areba imirari ariko apfa
kuba yamwishimiye.
Kuba akunda kandi yubaha
Imana.
Umukobwa cyangwa umugore
ubasha kumwisanzuraho, bakaba bakina, bakaganira, bakishimana, n’ibindi.
Umukobwa w’umukozi ku buryo
umuryango wabo ngo nta kibazo na kimwe wazagira, ni ukuvuga umukobwa wifitiye ikizere kandi
ufite ikinyabupfura.
Mu biranga ubuzimabwe icya
Rwirangira yiyemeje cyaba kibi cyangwa kiza agomba kuruhuka ari uko akigezeho.
Alpha avuga ko Imana
imuhaye ubushobozi yakwimika urukundo mu bantu, akarandura intambara n’ubukene
mu bantu, ati:”twese tukiberaho mu mahoro, tukiberaho muri iyo paradizo”.
Vénuste Kamanzi
No comments:
Post a Comment