Saturday, February 4, 2012

Nizeye ko PGGSS II izagenda neza kurusha iya mbere- Rafiki



 Nyuma yo kuza mu bahanzi 20 bazatorwamo icumi bazahatana mu irushanwa rya kabiri rya Primus Guma Guma SuperStar, Rafiki Mazimpaka avuga ko hari amakosa yagaragaye mu irushanwa rya mbere yizera ko azakosoka muri PGGSS II.

Aha Rafiki yari muri PGGSS 1
Uyu muhanzi w’injyana nyafrika ufite umwimerere w’injyana ye ya Coga, avuga ko niyongera guhabwa icyizere cyo gutoranywa n’abaturage akaza mu bahanzi icumi azitaba nta kabuza kuko hari ubushake bw’abategura iri rushanwa bwo gukosora amwe mu makosa yagaragaye mu gice cya mbere. Gusa yongeraho ko aramutse agezemo agasanga nta cyakosotse yahita abasezerera akavamo.

Rafiki asanga uburyo umuhanzi usezerewe mu irushanwa akurwamo atari bwiza, ko hakwiye gushakwa ubundi buryo bumuhesha icyubahiro.

Akomeza avuga ariko ko ikosa rikomeye yabonye muri iri rushanwa ari uburyo bwo gutora, aho bamwe mu bahanzi baguraga amakarita y’ifatabuguzi ryo guhamagara (sim card) menshi mu rwego rwo kwitora no kwitoresha.

Rafiki ariko hari ibyo asaba BRALIRWA na East African Promoters bategura iri rushanwa nko kuba bajya baganira n’abahanzi bagatanga ibitekerezo byabo by’uko irushanwa ryarushaho kugenda neza kuko ngo batajya begerwa.

Ati :”Bari bakwiye no kureba uko bazana abakemurampaka mpuzamahanga nka bane kugirango birusheho guca mu mucyo”.

Rafiki yashimye kuba abategura iri rushanwa baragaragaje ubushake bwo kurushaho guteza imbere no kunoza imigendekere myiza yaryo, ariko avuga ko ikitagenda neza atazabura kukivuga.

Mu kiganiro baherutse kugirana n’abanyamakuru mu cyumweru gishize, abategura Primus Guma Guma SuperStar bavuze ko abantu badakwiriye kujya barebera iri rushanwa mu ndorerwamo y’andi marushanwa bazi kuko rigomba kugira umwimerere waryo, bityo ngo ntibateze kurizanamo abakemurampaka.

Vénuste KAMANZI
 

Batatu nibo batagarutse muri PGGSS 2



Nk’uko twabibamenyesheje, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2012, hatowe abahanzi 20 bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda, akaba aribo bazahatana mu gice cya mbere cy’icyiciro cya kabiri cy’irushanwa Primus Guma Guma SuperStar, muri bo barindwi bahoze muri PGGSS ya mbere uretse Faysal Ngeruka, Dr. Claude na Tom Close waryegukanye bwa mbere.


Uru rutonde rukaba rwaratowe n’abanyamakuru. Dore urutonde rw’abahanzi batowe uko ari 20, mu byiciro byabo, Ku ikubitiho hahamagawe Tijarah KABENDERA ahamagara abo muri:



Afro-beat
Kamichi
Kitoko
Uncle Austin
Rafiki
Nyuma y'aha hahamagawe Intore Masamba kuvuga abo muri:
Hip-Hop
Danny Nanone
Bull Dogg
Riderman
Jay Polly
Nelly Wilson wo ku Inyarwanda.com nawe yaje avuga:
Abakobwa bitwaye neza(Female)
Paccy
Miss Jojo
Young Grace
Knowless
 Murindabigwi Meilleur umuyobozi wa IGIHE.com araza ahamagara:

RnB
Patrick Nyamitari
Emmy
King James
Mani Martin
Samputu Jean Paul araza ahamagara icyiciro cy'Amatsinda (Groups) ari nacyo cyari gisigaye
Amatsinda
Dream Boyz
Just Family
Urban Boyz
The Brothers

Ian Van Weltzenushinzwekumenyekanisha ibikora bya Bralirwa (Marketing Manager) yijeje ko Primus Guma Guma SuperStar y'uyu mwaka izarushaho kuryoha ati:"izaba nziza, izaba yagutse kandi izatuma Abanyarwanda barushaho kwidagadura".

Iri rushanwa PGGSS ribaye ku nshuro ya kabiri ritegurwa ku bufatanye bwa BRALIRWA na East African Promoters (EAP).

Nyuma yo gutorwa kw’aba bahanzi 20, abaturage bazihitiramo 10 ba mbere hakoreshejwe ubutumwa bugufi kuri telefoni (sms).

Abahanzi 10 bazaba batoranyijwe bazagaragara mu bikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu harimo gukora umuganda, gusura imfubyi za Jenoside, gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (harimo urwa Ntarama), kurwanya nyakatsi n’ibindi, hakazabaho kuzenguruka igihugu hakorwa ibitaramo bitandukanye bizabera mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Tariki 28 Nyakanga 2012 hazamenyekana uwatsindiye irushanwa kuri stade Amahoro habe n’igitaramo kizagaragaramo umuhanzi ukomeye mu rwego rw’Isi.

 Richard I. na Kamanzi V.

Friday, February 3, 2012

The Brothers iratangaza ko ubwo ibonye manager igiye kubica bigacika






Mu cyumweru gishize, itsinda The Brothers ryasinye amasezerano y’imyaka ibiri n’inzu itunganya muzika ya BMCG nk’umufasha wabo mu mwuga.



Nk’uko twabitangarijwe na Victor Fidèle, umwe mu bagize iri tsinda, aya masezerano azabafasha gukora neza kuko bari bamaze igihe kirekire bakora ariko nta mufasha mu mwuga (manager) bafite.



Victor avuga ko babanje kubitekerezaho basanga imikorere ya BMCG ihuye n’iyo bifuza bemera gusinya amasezerano, kandi amara impungenge abantu bakunze kuvuga ko BMCG itagira umwimerere wa muzika mwiza.


Ati :”Muri uyu mwaka ahubwo bitege umwimerere wa BMCG kuko bafite ba producer benshi beza, harimo na Junior twari dusanzwe dukorana”.

Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano harimo gukora indirimbo nyinshi zitandukanye n’amashusho yazo, zikazasohoka ku ma album abiri agenwa n’aya masezerano.

Ubwo twavuganaga na Ziggy 55 nawe wo muri The Brothers nawe yatwemereye ko aya masezerano yasinywe.

Barick, umuyobozi wa BMCG yemeje ko aya masezerano yasinwe kandi bagiye gukora uko bashoboye kose ibiyakubiyemo bikazubahirizwe ku mpande zombi.

Yakomeje avuga ko kuba The Brothers ije muri BMCG bitavuze kubakorera indirimbo gusa ahubwo bagiye kubakoresha mu bitaramo bitandukanye.

Ati :”The Brothers ikora live neza kandi natwe ni intego yacu kuyiteza imbere mu Rwanda”.

Victor Fidèle yijeje Abanyarwanda ko bagiye gutangira gukora indirimbo nyinshi n’amashusho yazo, bityo The Brothers igaruke mu ruhando rwa muzika nk’uko bari basanzwe bayizi.

The Brothers isanze muri BMCG abandi bahanzi nka DMS, Jack B, Asher Juno, True D na Jody.

Vénuste Kamanzi