Mu cyumweru gishize, itsinda The 
Brothers ryasinye amasezerano y’imyaka ibiri n’inzu itunganya muzika ya 
BMCG nk’umufasha wabo mu mwuga.
Nk’uko twabitangarijwe na Victor Fidèle, umwe mu bagize iri tsinda, 
aya masezerano azabafasha gukora neza kuko bari bamaze igihe kirekire 
bakora ariko nta mufasha mu mwuga (manager) bafite.
Victor avuga ko babanje kubitekerezaho basanga imikorere ya BMCG 
ihuye n’iyo bifuza bemera gusinya amasezerano, kandi amara impungenge 
abantu bakunze kuvuga ko BMCG itagira umwimerere wa muzika mwiza.
Ati :”Muri uyu mwaka ahubwo bitege umwimerere wa BMCG kuko bafite ba 
producer benshi beza, harimo na Junior twari dusanzwe dukorana”.
Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano harimo gukora indirimbo nyinshi
 zitandukanye n’amashusho yazo, zikazasohoka ku ma album abiri agenwa 
n’aya masezerano.
Ubwo twavuganaga na Ziggy 55 nawe wo muri The Brothers nawe yatwemereye ko aya masezerano yasinywe.
Barick, umuyobozi wa BMCG yemeje ko aya masezerano yasinwe kandi 
bagiye gukora uko bashoboye kose ibiyakubiyemo bikazubahirizwe ku mpande
 zombi.
Yakomeje avuga ko kuba The Brothers ije muri BMCG bitavuze kubakorera
 indirimbo gusa ahubwo bagiye kubakoresha mu bitaramo bitandukanye.
Ati :”The Brothers ikora live neza kandi natwe ni intego yacu kuyiteza imbere mu Rwanda”.
Victor Fidèle yijeje Abanyarwanda ko bagiye gutangira gukora 
indirimbo nyinshi n’amashusho yazo, bityo The Brothers igaruke mu 
ruhando rwa muzika nk’uko bari basanzwe bayizi.
The Brothers isanze muri BMCG abandi bahanzi nka DMS, Jack B, Asher Juno, True D na Jody.
Vénuste Kamanzi

Great blog!!!
ReplyDeleteIf you like, come back and visit mine:
http://www.albumdeestampillas.blogspot.com
Thanks,
Pablo from Argentina
Thank you to appreciate my blog, so let continue to the next together
Delete