Nk’uko twabibamenyesheje, kuri uyu
wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2012, hatowe abahanzi 20 bakunzwe
kurusha abandi mu Rwanda, akaba aribo bazahatana mu gice cya mbere
cy’icyiciro cya kabiri cy’irushanwa Primus Guma Guma SuperStar, muri bo barindwi bahoze muri PGGSS ya mbere uretse Faysal Ngeruka, Dr. Claude na Tom Close waryegukanye bwa mbere.
Uru rutonde rukaba rwaratowe n’abanyamakuru. Dore urutonde rw’abahanzi batowe uko ari 20, mu byiciro byabo, Ku ikubitiho hahamagawe Tijarah KABENDERA ahamagara abo muri:
Afro-beat
Kamichi
Kitoko
Uncle Austin
Rafiki
Nyuma y'aha hahamagawe Intore Masamba kuvuga abo muri:
Hip-Hop
Danny Nanone
Bull Dogg
Riderman
Jay Polly
Nelly Wilson wo ku Inyarwanda.com nawe yaje avuga:
Abakobwa bitwaye neza(Female)
Paccy
Miss Jojo
Young Grace
Knowless
Murindabigwi Meilleur umuyobozi wa IGIHE.com araza ahamagara:
RnB
Patrick Nyamitari
Emmy
King James
Mani Martin
Samputu Jean Paul araza ahamagara icyiciro cy'Amatsinda (Groups) ari nacyo cyari gisigaye
Amatsinda
Dream Boyz
Just Family
Urban Boyz
The Brothers
Ian Van Weltzenushinzwekumenyekanisha ibikora bya Bralirwa (Marketing Manager) yijeje ko Primus Guma Guma SuperStar y'uyu mwaka izarushaho kuryoha ati:"izaba nziza, izaba yagutse kandi izatuma Abanyarwanda barushaho kwidagadura".
Iri rushanwa PGGSS ribaye ku nshuro ya kabiri ritegurwa ku bufatanye bwa BRALIRWA na East African Promoters (EAP).
Nyuma yo gutorwa kw’aba bahanzi 20, abaturage bazihitiramo 10 ba mbere hakoreshejwe ubutumwa bugufi kuri telefoni (sms).
Abahanzi 10 bazaba batoranyijwe bazagaragara mu bikorwa bitandukanye
biteza imbere igihugu harimo gukora umuganda, gusura imfubyi za
Jenoside, gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (harimo
urwa Ntarama), kurwanya nyakatsi n’ibindi, hakazabaho kuzenguruka
igihugu hakorwa ibitaramo bitandukanye bizabera mu turere dutandukanye
tw’igihugu.
Tariki 28 Nyakanga 2012 hazamenyekana uwatsindiye irushanwa kuri
stade Amahoro habe n’igitaramo kizagaragaramo umuhanzi ukomeye mu rwego
rw’Isi.
Richard I. na Kamanzi V.
Ndabona ari danze ariko uzaza mu 10 ba mbere azayakotanye bihagije
ReplyDelete