Muri uru rugendo nakoreye mu biro bitandukanye, mu maduka, muri za
resitora ndetse no mu modoka zitwara abagenzi zerekeza hirya no hino mu
Mujyi wa Kigali sinari nambaye ikarita y’akazi kuko wenda bamwe bari
kumbona bakamenya uwo ndiwe bityo serivisi mbasabye bakayimpana ubwuzu
dore ko benshi bubaha cyangwa bagatinya abanyamakuru kuko baba baziko
babakiriye nabi babashyira ku karubanda.
Muri iyi nkuru sindi buvuge amazina y’ibigo nasuye, imodoka
nagenzemo, resitora, amaduka cyangwa imirenge nagezeho nkasanga Customer
yaho irwaye, ndetse sinavuga ngo irarwaye gusa ahubwo irarembye (ahari
umuntu agiye kuyivuza yayijyana mu bitaro bikuru).
Mbere yo kubakira nagombaga kubanza kumenya amakuru
Ninjiye mu Murenge umwe wo Mujyi wa Kigali, mpagarara ku murongo
hamwe n’abandi baturage bagenzi bajye, icyambabaje kurushaho ni uko
twamaze isaha n’imitota irindwi nta muntu uratwakira, nabwiye abo twari
kumwe nti : “Munyemerere njye kureba uyu muyobozi ushinzwe
irangamimerere tumaze isaha dutegeje ibyo arimo”.
Naratambutse nsanga arimo gusoma ikinyamakuru, ndamusuhuza anyikiriza
azunguza umutwe, mubwiye ko tumaze isaha tumutegereje arambwira ko
yagombaga no kubanza kumenya amakuru.... bahise bamuhamaga atinda kuri
telefoni mbonye ndambiwe ndagenda.
Agasuzuguro no kuvuga nabi bigaragara mu batwara abagenzi
Navuye aho ntega imodoka yerekeza mu Mujyi wa Kigali, uretse kuba
baradutendetse tugatera amahane bikaba iby’ubusa, biratangaje kubona
uburyo “convoyeur” yagendaga abwira nabi abagenzi ndetse na “chauffeur”
amwumva ariko akavunira ibiti mu matwi.
Nubwo kungarurira tugeze aho twaviragamo byabaye ibindi bindi
yarayampaye. Ariko abagenzi twari kumwe bagije bijujuta babuva bati :
“Umuntu ugukeneyeho amafaranga akubwira nabi kuriya ?”
Ntabwo ari ngombwa ko unsuhuza !
Nahise nzamuka nekeza mu Mujyi rwagati ; mbere yo kuhagera nanyuze mu
iduka kugura “chargeur” ya telefoni, nagezemo nakirwa n’umukobwa
w’inzobe, ndamusuhuza aranyihorerera ; ndongera bwa kabiri ngirango
wenda ntiyumvise, yubura amaso (kuko yarimo kureba muri “machine”)
ansubizanya agasuzuguro muri aya magambo “Ni ngombwa kunsuhuza ariko ?
Umbwiye icyo ushaka ntibyaba bihagije”.
Navuye aho ntaguze Chargeur ngenda nibaza nti : “Ko nshimye ko ari
uyu umbwiye ibi abacuruzi bose bameze nk’uyu byagenda gute koko ?”.
No muri resitora naho !!!
Nakomeje urugendo rwanjye nari nahariye kureba uko gutanga serivisi
nziza byifashe ; ubwo byari bigeze ku manywa y’ihangu, niko gufata
inzira nerekeza muri resitora.
Wumvise cyangwa ukabona uburyo yamamaza
ibikorwa byayo wagira ngo koko bagira serivisi nziza ariko uko
banyakiriye byarantangaje.
Nasabye icyo kunywa bakizana mu minota 16 (birumvikana nari
narambiwe), ahageze namubwiye ko ntari bwiyarurire ahubwo mubwira ibyo
nashakaga bindi, mubaza iminota arambwira ati : “iminota 20 biraba
bitunganye”.
Byaje guhinduka kuko byageze mu minota 40 wa mukobwa ataraza niko
kwigira inama yo kujya kureba “manager” w’iyo resitora mubaza impamvu ya
serivise mbi nahawe, yarihuse azana bwangu ibyo nari nasabye (umenya
ari uko we nari maze kumwerurira nkamubwira ko ndi umunyamakuru).
Igitangaje n’uko namaze gufungura nakishyura bakambwira ngo
sinishyure “Boss yanyishyuriye”, nahise njya kumwirebera, muha
amafaranga nari nakoresheje gusa sinaripfana ndamubwira ngo bakosore
serivisi zabo mbi ; yanyijeje ko bigomba gukorwa ariko nyuma y’iminsi
ibiri nasubiye yo nsanga ibye bimeze nk’ibya wa mugani ugira uti :
“Akabaye icwende ntikoga”.
Bibananiza iki ?
Aho nagiye kuri uyu munsi ni henshi, nubwo bamwe banyakiraga nabi
kimwe n’abandi baturage bagenzi banjye hari n’aho banyakiriye neza
uretse ko muri iyi nkuru nibanze ku banyakiriye nabi dore ko ari nabo
benshi.
Ko abantu bahora bakangurirwa kwakira ababagana neza, mu rukundo no
mu rugwiro banabasekera bibananiza iki ? Kuki usanga bamwe bakirangwa
n’umushiha, agasuzuguro ndetse n’ibitutsi ? Uyu muco mubi uzacika ryari
ngo utanga serivisi yumve ko akwiye kuyitanga neza, uyihabwa nawe yumve
ko akwiye guharanira kuyihabwa neza ?