Ni ryari “Customer care” izahabwa intebe ?
![]()  | 
| Ntimubona uko baringanye umuntu waje abagana? | 
 Kigali Rwanda muri 
rubanda turashaka ifaranga, turashaka imiganda, imihanda, imyaka 
n’imikanda tukagura isoko ry’ibyacu ku rwego mpuzamahanga, bityo 
amahanga akabona ko twavuye mu bihe by’imipanga. Ubu turangajwe imbere 
n’icyo nakwita “Customer care” ; “Customer care” ni uburyo bwiza bwo 
kwakira umukiliya uti : “Karibu kiliya byose ni byiza ntacyo wagaya”, 
wenda akagaya ariko yakiriwe nk’umunyaburaya. 
 Confidence z’umutunzi ufite aye murabizi ni nk’iz’umwami,
 ni nk’umunyemari ushaka piece ya qualite, apana ikiwani ; towa ya 
zamani tunataka mambo ya modern, money money i beg u be ma honey, bive 
mu Rwanda bitambare hose muri Afurika mu ma nigger, ayiga n’atigeze 
abyiga twahitinga ku ma website tugacatinga tugafatisha mu njuga icyapa 
tugakwitinga. 
 Customer care, Customer care, dushaka ngo ibe hose no mu 
biro bya meya, Customer care, Customer care ni uburyo service nziza 
zagezwa mu bakiliya, haleluya, mama miya, muri iyi minsi ni ugushyira 
ijisho ku miya, nataka pesa, na mimi piya ndo mana ya kusavayivu vile 
straggles za duniya.  “Bull Dogg mu ndirimbo ye yise Customer Care”. 
Mu minsi ishize navuye mu rugo ndimo 
kumva iyi ndirimbo ya Bull Dogg ; kubera amagambo arimo n’uburyo ivuga 
kubiba mu muryango nyarwanda byanteye kuzenguruka hirya no hino mu Mujyi
 wa Kigali ndeba uko customer care yifashe, ariko ibyo nabonye ni 
agahomamunwa.
Muri uru rugendo nakoreye mu biro bitandukanye, mu maduka, muri za 
resitora ndetse no mu modoka zitwara abagenzi zerekeza hirya no hino mu 
Mujyi wa Kigali sinari nambaye ikarita y’akazi kuko wenda bamwe bari 
kumbona bakamenya uwo ndiwe bityo serivisi mbasabye bakayimpana ubwuzu 
dore ko benshi bubaha cyangwa bagatinya abanyamakuru kuko baba baziko 
babakiriye nabi babashyira ku karubanda.
Muri iyi nkuru sindi buvuge amazina y’ibigo nasuye, imodoka 
nagenzemo, resitora, amaduka cyangwa imirenge nagezeho nkasanga Customer
 yaho irwaye, ndetse sinavuga ngo irarwaye gusa ahubwo irarembye (ahari 
umuntu agiye kuyivuza yayijyana mu bitaro bikuru).
Mbere yo kubakira nagombaga kubanza kumenya amakuru
Ninjiye mu Murenge umwe wo Mujyi wa Kigali, mpagarara ku murongo 
hamwe n’abandi baturage bagenzi bajye, icyambabaje kurushaho ni uko 
twamaze isaha n’imitota irindwi nta muntu uratwakira, nabwiye abo twari 
kumwe nti : “Munyemerere njye kureba uyu muyobozi ushinzwe 
irangamimerere tumaze isaha dutegeje ibyo arimo”.
Naratambutse nsanga arimo gusoma ikinyamakuru, ndamusuhuza anyikiriza
 azunguza umutwe, mubwiye ko tumaze isaha tumutegereje arambwira ko 
yagombaga no kubanza kumenya amakuru.... bahise bamuhamaga atinda kuri 
telefoni mbonye ndambiwe ndagenda.
Agasuzuguro no kuvuga nabi bigaragara mu batwara abagenzi
Navuye aho ntega imodoka yerekeza mu Mujyi wa Kigali, uretse kuba 
baradutendetse tugatera amahane bikaba iby’ubusa, biratangaje kubona 
uburyo “convoyeur” yagendaga abwira nabi abagenzi ndetse na “chauffeur” 
amwumva ariko akavunira ibiti mu matwi.
Nubwo kungarurira tugeze aho twaviragamo byabaye ibindi bindi 
yarayampaye. Ariko abagenzi twari kumwe bagije bijujuta babuva bati : 
“Umuntu ugukeneyeho amafaranga akubwira nabi kuriya ?”
Ntabwo ari ngombwa ko unsuhuza !
Nahise nzamuka nekeza mu Mujyi rwagati ; mbere yo kuhagera nanyuze mu
 iduka kugura “chargeur” ya telefoni, nagezemo nakirwa n’umukobwa 
w’inzobe, ndamusuhuza aranyihorerera ; ndongera bwa kabiri ngirango 
wenda ntiyumvise, yubura amaso (kuko yarimo kureba muri “machine”) 
ansubizanya agasuzuguro muri aya magambo “Ni ngombwa kunsuhuza ariko ? 
Umbwiye icyo ushaka ntibyaba bihagije”.
Navuye aho ntaguze Chargeur ngenda nibaza nti : “Ko nshimye ko ari 
uyu umbwiye ibi abacuruzi bose bameze nk’uyu byagenda gute koko ?”.
No muri resitora naho !!!
Nakomeje urugendo rwanjye nari nahariye kureba uko gutanga serivisi 
nziza byifashe ; ubwo byari bigeze  ku manywa y’ihangu, niko gufata 
inzira nerekeza muri resitora.
 Wumvise cyangwa ukabona uburyo yamamaza 
ibikorwa byayo wagira ngo koko bagira serivisi nziza ariko uko 
banyakiriye byarantangaje.
Nasabye icyo kunywa bakizana mu minota 16 (birumvikana nari 
narambiwe), ahageze namubwiye ko ntari bwiyarurire ahubwo mubwira ibyo 
nashakaga bindi, mubaza iminota arambwira ati : “iminota 20 biraba 
bitunganye”.
Byaje guhinduka kuko byageze mu minota 40 wa mukobwa ataraza niko 
kwigira inama yo kujya kureba “manager” w’iyo resitora mubaza impamvu ya
 serivise mbi nahawe, yarihuse azana bwangu ibyo nari nasabye (umenya 
ari uko we nari maze kumwerurira nkamubwira ko ndi umunyamakuru).
Igitangaje n’uko namaze gufungura nakishyura bakambwira ngo 
sinishyure “Boss yanyishyuriye”, nahise njya kumwirebera, muha 
amafaranga nari nakoresheje gusa sinaripfana ndamubwira ngo bakosore 
serivisi zabo mbi ; yanyijeje ko bigomba gukorwa ariko nyuma y’iminsi 
ibiri nasubiye yo nsanga ibye bimeze nk’ibya wa mugani ugira uti : 
“Akabaye icwende ntikoga”.
Bibananiza iki ?
Aho nagiye kuri uyu munsi ni henshi, nubwo bamwe banyakiraga nabi 
kimwe n’abandi baturage bagenzi banjye hari n’aho banyakiriye neza 
uretse ko muri iyi nkuru nibanze ku banyakiriye nabi dore ko ari nabo 
benshi.
Ko abantu bahora bakangurirwa kwakira ababagana neza, mu rukundo no 
mu rugwiro banabasekera bibananiza iki ? Kuki usanga bamwe bakirangwa 
n’umushiha, agasuzuguro ndetse n’ibitutsi ? Uyu muco mubi uzacika ryari 
ngo utanga serivisi yumve ko akwiye kuyitanga neza, uyihabwa nawe yumve 
ko akwiye guharanira kuyihabwa neza ?

No comments:
Post a Comment