Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri Umusaza Sentore
Anastase wamenyekanye cyane kugucuranga inanga akaba n’intore ikomeye, yaraye
yitabye Imana mu bitaro byitwa Fortis Hospital Mumbai yari arwariyemo azize
indwara ya kanseri y’umwijima yari imaze igihe gisaga umwaka yaramuzahaje.
Nguwo umusaza Sentore arimo gucuranga inanga |
IGIHE Yaganiriye n’umwuzukuruwe Jules Sentore unemerako
ubuhanzibwe abukesha uyu musaza wamutoje kuva akiri muto, adutangariza ko uyu
mukambwe yitabye Imana mu masaha ya Samoya z’umugoroba azize Kanseri y’umwijima
yari arwaye.
Ati:”hari abagiye kubikurikirana, umurambowe ushobora
kugera hano ejo, sinziko uyu munsi byashoboka”.
Jules Sentore avuga ko ibi ari ibihe bikomeye cyane ku
muryango wabo kuko babuze umuntu wari intwari, wari intore ikomeye, umuntu
witangiye u Rwanda, wigishije benshi umuco kandi watoje benshi.
Ati:”ni akababaro ku banyarwanda bose, mbasabye
kwihangana gusa dukomere ku muco nk’uko yabidutoje”.
Jules Sentore asaba abanyarwa kudateshuka ku rukundo,
amahoro, gukunda igihugu n’ibindi byinshi byiza umusaza Sentore yakomeje
kugenda abakangurira akiriho.
Basomyi bacu Amateka n’ibyaranze ubuzimabwe muri
rusange tugiye kubibakusanyiriza vuba bidatinze.
Vénuste
KAMANZI
No comments:
Post a Comment