Saturday, May 26, 2012

Imodoka ya Skol yashyize ibona nyirayo




Nyuma y’amezi atatu hatangiye tombola yo gushaka uwakwegukana imodoka yatanzwe n’Uruganda BMC (Brasserie des Milles Collines) binyuze mu kinyobwa cyarwo Skol, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gicurasi 2012, imodoka yegukanywe na Ragera Ladislas.

Kuva tariki 24 Gashyantare 2012, buri munyarwanda wese yashoboraga kwegukana imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi Lancer ifite agaciro kabarirwa mu bihumbi 25 by’amadolari y’Amerika, binyuze muri tombola yari yashyizwe mu mifuniko y’amacupa y’ikinyobwa cya Skol.
Thomas Weingarten the managing director of BMC


Aha buri munywi wa Skol wese yasabwaga kureba mu mufuniko buri uko afunguye icupa kugira ngo arebe niba nta tombola irimo. Abagiye basanga mu mufuniko batomboye imodoka bagera kuri 35, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu bahurijwe hamwe i Gikondo mu Karere ka Kicukiro ahasanzwe habera imurikagurisha, kugira ngo umunyamahirwe umwe muri bo yegukane imodoka.

Mu gutoranya utaha muri iyi modoka hakoreshejwe tombola yakozwe mu byiciro bibiri ; icya mbere cyatumye 20 ba mbere basohoka mu irushanwa cyakozwe buri wese afata nomero imwe mu isorori yari irimo imibare iva kuri nomero 1 kugera kuri 60, hanyuma umwe mu baturage bari bahari wagaragaje ubushake yazamutse imbere akaraga icyuma (gifite umuzenguruko w’imibare 60 ingana n’inomero zari zatombowemo), uwo inomero ye iguweho n’icyuma akaba avuye mu irushanwa.

Tombola yaje guhindura isura ubwo 15 bari basigaye, kuri iyi nshuro ya mibare 60, buri umwe muri bo yafashe udupapuro tune turiho imibare itandukanye ; aha icyuma cyagombaga gukaragwa, umubare gihagarariyeho umuntu uwufite akaba yegukanye imodoka.

Thomas Weingarten, Umuyobozi mukuru w’urugandwa BMC rwenga Skol, mu gukaraga icyuma cyaje guhagararira kuro nomero ya nyuma ariyo ya 60, Ragera Ladislas wari wayitomboye aba yegukanye imodoka atyo.

Ragera Ladislas yatomboreye i Kibagabaga, mu buzima busanzwe yari umushoferi utwara imodoka nini zizwi nk’amakamyo, akimara kwegukana iyi modoka yashimye Imana dore ko yanavuze ko mu byumweru bibiri bishize yakoze impanuka ikomeye ariko ntiyagira icyo ababa.

Mugarura Marc, ushinzwe imenyekanishabikorwa mu ruganda BMC rwenga Skol yatangarije IGIHE ko iyi tombola yaciye mu mucyo, kandi ko nta buriganya bwakoreshejwe, kandi yongeraho ko bitanashobokaga ko umuntu agira uwo afasha gufata umubare uri butombore kuko icyuma nacyo utagitegeka aho kiri buhagarare.

Uwamahoro Eugenie yari muri 15, bari basigaye mu cyiciro cya nyuma cyanahawe telefone, umupira n’ingofero yatangarije IGIHE ko abona nta buriganya bwari muri iri rushanwa kandi aboneraho no gusaba ko ubutaha irushanwa nirigaruka abantu bazaryitabira ari benshi.

N’ubwo intego nyamukuru yari ugutombora imodoka, uruganda BMC (Brasserie des Milles Collines) rwenga inzoga Skol rwanatanze amahirwe yo kwegukana ibindi bihembo nk’ingofero, imipira yo kwambara, amatelefoni n’ibindi.
Vénuste KAMANZI

No comments:

Post a Comment