Wesley Ruzibiza
umubyinnyi n’umukinnyi w’amakinamico w’umunyarwanda asanga inzira iboneye yo
kwiyunga hagati y’Abanyarwanda nyuma y’amahano ya Jenoside yagwiririye u Rwanda
ari ukubabarirana nyakuri no kongera gufasha abarokotse kwiyubaka binyuze mu
kubaha ubutabera nyabwo.
Aha Wesley Ruzibiza yarimo akinana n'Abanya Cambodia mu mukino witwa Breaking Silence ugamije kunga abakorewe Jenoside n'abayikoze byumwihariko muri Cambodia |
Ibi yabitangaje
ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’urubuga rwa www.phnompenhpost.com
mu ntangiro z’iki cyumweru, amubazaga ibibazo bitandukanye ku buhanzi bwe n’ejo
hazazahe, by’umwihariko no ku mateka yaranze u Rwanda mu gihe cya Jenoside
n’inzira ikwiye yo kwiyunga hagati y’Abanyarwanda nyuma y’ibyabaye.
Aha
Ruzibiza yamubwiye ko yatangiye kumva inkuru za Jenoside yakorewe Abatutsi mu
mwaka w’1998, kuko yabaye aba hanze y’u Rwanda baza kumubwira ko habaye
intambara yahitanye ubuzima bw’abantu bagera kuri Miliyoni imwe, ariko atazi
ubukana Jenocide yakoranwe.
Agira
ati:”Nkubwije ukuri byari biteye ubwoba, kandi byatumye ntinya urupfu cyane”.
Akomeza
avuga ko kubera ububi bwa Jenoside gukomeza kuyivuga n’ijwi riranguruye
bizatuma ntahandi yongera kubaho ukundi ku isi yose.
Wesley Ruzibiza ni umuhanga mu kubyina imbyino gakondo na Contemporary
African Style, n’ubwo
amaze gukinira mu bihugu byinshi afite intego yo kuzakinira muri Cambodia
umunsi.
No comments:
Post a Comment