Monday, October 1, 2012




Van Persie yandikishije amateka




Robin Van Persie abaye umukinnyi wa Gatatu uvuye mu ikipe ya Arsenal ajya gukinira mukeba w’igihe kirekire Manchester United, by’umwihariko abikoze nyuma y’imyaka 25 nta mukinnyi uva mu ikipe y’Arsenal ajya muri Manchester United.

Ubusanzwe kubera ihangana rikomeye rikunze kugaragara hagati ya Manchester United na Arsenal ahanini gushingiye ku kuba aya makipe yose akunze kuba afite abakinnyi bakomeye kandi intego ari imwe”igikombe cya Shampiyona” n’ibindi bikinirwa mu gihugu cy’Ubwongereza.
Bituma abakunzi b’aya makipe yombi aho bari hose kw’isi bahora bashyamiranye, uku gushyamirana n’ishyaka kuri buri ruhande bituma akenshi n’abakinnyi bakina mu makipe yombi bumva ko atava muri imwe ajya mu yindi kuko aba yumva ari nko kuyigambanira.
Kubera izo mpamvu n’izindi tutavuze bituma kugeza ubu mu myaka isaga ijana izi kipe zombi zimaze zishinzwe abakinnyi Babiri gusa aribo bamaze kuva muri Manchester United bajya mw’ikipe ya Arsenal.
Ku rundi ruhande Robin Van Persie w’imyaka 29 yakiniye ikipe ya Arsenal kuva mu mwaka wa 2004, ayivuyemo muri uyu mwaka aguzwe na Manchester miliyoni 30 z’Amayero.

Abaye umukinnyi wa Gatatu uvuye mu ikipe ya Arsenal ajya mu ikipe ya Manchester United, nyuma y’umunya Ireland Frank Stapleton  wakiniye Arsenal kuva mu mwaka w’1974 akayivamo mu 1981 yerekeza muri Manchester United ku myaka 25, aguzwe ibihumbi 900 by’Amayero(amafaranga akoreshwa mu muryango w’ubumwe bw’i Burayi), n’Umwongereza Viv Anderson wakiniye ikipe ya Arsenal kuva mu mwaka w’1984, aza kuyivamo yerekeza muri Manchester United mu 1987 ku myaka 31.

Robin Van Persie ahiye muri Arsenal yashakishwaga n’amakipe menshi kandi akomeye ku mugabane w’i Burayi harimo Manchester City yo mu Bwongereza na Juventus yo mu Butaliyani.
Bamwe mu bakinnyi bakinanaga na Van Persie bakomeje gutangaza ko babajwe cyane no kuba abavuye kuko yari umukinnyi wabatsindiraga ibitego byinshi kandi wanitwaraga neza muri rusange mu kibuga dore ko yari asigaye ari nawe Kapiteni w’Arsenal.

By Kevin K.

No comments:

Post a Comment