Sunday, August 28, 2011

Coga ANC mugitaramo cyo kwizihiza imyaka 7 injya ya Coga imaze.


Coga ni injyana igizwe n’injyana yo muri Jamaica ivanze n’imiririmbire ya kinyafrika by’umwihariko ifite itandukaniron’izindi njyana nyafrika mu miririmbire n’urwo ruvangitirane ry’injyana zombie, yatangijwe n’itsinda ryari rizwe nk’Abacoga, mu mwaka wa 2004 nibwo umuhanzi  Rafiki Mazimpaka yamenyekanye muri iyo njyana  none ubu harategurwa igitaramo cyo kwizihiza imyaka 7 imaze imenyekanye.
Tuganira na Rafiki wamenyekanye cyane nk’umwami w’iyinjyana yatubwiyeko hatitawe kuwayitangije doreko aribyo abantu bakunze kwibazaho cyane aho kwita kukamaro imariye Abanyarwanda, tugiye gukorera igitaramo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda y’i Butare cyo kwishimira intera iyi njyana imaze kugeraho.
Yagize ati “ Dutangira gukora Coga ntabwo twari tuziko izagera kurwego nkurwo tubona ubu kuko Abanyarwanda basigaye bayiboko ari injyana nk’izindi, kandi ikaba inubashywe kuko ngenda n’umwako icurangwa mutubyiniro dutandukanye mu bihugu by’Afrika nka Zimbabwe, mu Karere k’Iburasirazuba n’ahandi.
Rafiki ngo abona ku yaragiye akorana indirimbo n’abantu batandukanye bo hanze nka Dr. Jose Camillion (Uganda), Prof. Jay

Thursday, August 25, 2011

Uyu mwaka ngomba kuba umwami wa Afro-beat nkuko byahoze –Kitoko


Nyuma y’uko  amenyekanye mu nyana ya Afro-beat akanegukana ibihembo bitandukanye na Salax awards nk’umwami w’iyo njyana ariko umwaka ushize ugasiga asa n’uwaretse muzika kuko atari akivugwa cyane cyangwa ngo asohore indirimbo nyinshi, aremezako muri uyu mwaka agomba kwigarurira Abanyarwanda bakunda muzika.
Ubwo twaganiraga na Kitoko ati “ Muri uyu mwaka banyitege, kuko ndimo gukorana imbaraga nyinshi kuko, abantu muri iki gihe bakekako nta ngufu ngishyira muri muzika, byaribyo kuko nari nsigaye nitaye kuyindi mirimo kandi nk’umuntu haba hari indi mirimo ugomba gukora igufasha kubaho nk’umuntu muri society.
Akomeza agira ati” Ariko muri uyu mwaka ubuninge na muzika kandi Abanyarwanda banyumve neza kuba mvuze ko ngiye kugaruka muri muzika ntibivuzeko iyo mirimo yindi nyiretse burundu kuko imvugo nk’iyi ari naho byahereye amagambo agakwira kwira ngo natangajeko navuye muri muzika kandi nari navuzeko nabaye ngabanyije kuyinjiramo cyane, ubu rero ndabona  umwaya nahaye iyo mirimo uhagije noneho nkwiriye kwita ku muzika wange, ni muri urwo rwego ubu ndimo gukora indirimbo nyinshi cyane dore ko ubu hari ebyiri ziri hanze.
Yabwiye igihe.com ko ubu yafashe ingamba zihamye z’uko yagaruka kandi ari uwambere mu njyana ny’Afrika no mu muzika munyarwanda muri rusange yemezako  mukwegera Abanyarwanda cyane no gukorana n’itangazamakuru iryo ariryo ryose bizamugeza kuntegoze kandi ngo akurikije umuhate arimo gukorana muri uyu mwaka ntakabuza azongera yigaragaze.
Yakomeje avuga kandi ko uretse izi ntego yiyemeje yokongera kugaruka muruhando rwa muzika yo murwanda kuko ijya kurisha ihera ku rugo ati” Ndateganya no gushyira ingufu mu kwagura ibikorwa byange no mu rwego rwa Afrika y’Iburasirazuba kandi  naho birashoboka kuko muzika nkora yujuje ibikenewe kuburyo yabasha guhangana n’isoko ryo muri aka Karere”
Kitoko yaboneyeho no gutangariza abakunzi ba muzika ko arimo kubategurira album ya kabiri arimo gukorana na Producer Washington wo mu gihugu cya Uganda, ateganya  kuzashyira ku mugaragaro mu mpera z’uyu mwaka uretseko ngo atarayibonera izina kuko hari indirimbo zizaba ziyiriho zitararangira.

Wednesday, August 24, 2011

Dominic Nic ntazigera ahagarika kuriririmba indirimbo ziririmbirwa Imana

Uyu muhanzi uherutse kwegukana igihembo muri East African Music Awards mu cyiciro cy’indirimbo ziririmbirwa Imana, kuri iki cyumweru yakiriwe n’Abahanzi bagezibe, Abanyamakuru n’Abafana be kugirango bishimire icyo gihembo kandi bashimire Imana Dominic, yemeje ko atazigera ahagarika kuririmbira Imana.
Mu birori byo kwakira uyu musore umaze kwegukana ibihembo bitatu mu myaka ibiri harimo bibiri mpuzamahanga yakuye mu gihugu cya Kenya, Dominic yashimiye Abanyarwanda by’umwihariko abamusenge n’abakomeje ku muba hafi bamutera ingabo mu bitugu.
Mu ijambo yavugiye muri ibyo birori byo kwishimira ikigihembo byari byitabiriwe n’Abahanzi batandukanye baririmba indirimbo ziririmbirwa Imana nka Gabby nawe wari witabiriye ibi bihembo ariko ntabashe kucyegukana, Lilian Kabaganza, Nelson Mucyo n’abandi batandukanye, Abanyamakuru n’Abafana be yagize ati”Ndashaka gusaba Abahannzi baririmbira Imana ko bakomeza bakubaha iyabahamagaye kuko mu Mana harimo byose.
Ati “ntangira muzika siniyumvishaga ko ibintu nk’ibi nazabigeraho ariko ubu hari aho Imana irimo kungeza abenshi batabasha kugera, atari uko wenda mbarusha ubuhanga ahubwo ari uko iyo nkorera ifite aho ishaka kungeza.
Kandi ndayishima cyane kuko ibyo nabonye hariya muri Kenya byanyeretse ko ibyo dukora bifite agaciro kandi ko Imana irikumwe natwe, ati “Nzineza ko mu minsi ishize nari ndi mu bibazo bitandukanye cyane ibyo mu itorero nsengeramo nkuko mwabyumvise ariko ibyo Imana yankoreye byanyeretse ko iri kumwe nange kandi ko inshyigikiye, kubwibyo rero sinzigera nteshuka cyangwa ngo mpagarike kuyishimira no kuyiririmbira.
Dminic yaboneyeho ashimira Abanyamakuru ati”Iyo umuntu akubwiye ati komeza ujye imbere (courage) birakubaka, kandi mbonereho nshimire n’abafana baje kunyakira ku kibuga cy’indege mu gihe nari ngarutse mu Rwanda.

Abafashe amajambo bose bagiye bashima Imana ariko banagaruka ku bumwe bw’Abahanzi baririmba indirimbo ziririmbirwa Imana ko bukwiye kurushaho gukomera kurusha ubw’abandi bahanzi kandi biyemeza ko bagiye gufatanya gusengera ko igituma abaririmbyi bareka kuririmbira Imana cyahinduka ahubwo igihamagara n’abaririmba izisanzwe mu kuririmbira Imana kandi n’ikibazo cy’ubushobozi muri iki gice cy’indirimbo ziririmbirwa Imana kigakemuka.

Producer Davydenko yashwanye n’abamotari ku muhanda karahava.


Uyu mu producer ukorera muri F2k Studio yari yitabiriye amarushanwa ya Talent Detection dore ko yari ari mu itsinda rikosora rigatanga n’amanota (Judges) kuri uyu wa Kane taliki 18 Kanama 2011, ubwo iyi mihango yari ihumuje yaratashye, ageze ku muhanda akajya ahagarika abamotori bakavugana motari agakomeza, Davydenko ahahagarara igihe kigera hafi ku isaha ashwana nabo.
Abamurebaga rero bibajije ibyo arimo cyangwa impamvu barimo kwanga kumutwara , twegera umwe mu bamotari bavuganye nawe bakananiranwa utarashatse ko tumuvuga izina agira ati” Yampagaritse twumvikana amafaranga ariko icyo nasanze yapfuye n’abandi nange nicyo cyaje gutuma ntamutwara kuko yanze kwambara ingofero y’urugendo (cask) kandi sinshobora gutwara umuntu utayambaye uretse ko ntan’undi dukora umwuga umwe wamutwara kuko ushobora kumutwarira amafaranga 500 wagira nk’ikibazo wamugusha ugasanga umuvuje amafaranga meshi cyane kuko iyo utambaye iriya ngofero urakomereka cyane cyangwase ukaba wagira n’umwaku ugacakirana na Police ikaba yaguca amafaranga akubye inshuro nyinshi ayo wamutwariye.
Ati sinakangwa n’uko ari umustar ngo nkore amakosa ashobora kungezakure.
Ibi byatumye abarebaga uyu mu Producer bibaza niba hari indwara afite ituma atambara iyi ngofero irinda abari mu ngendo kubinyabiziga cyangwa niba ari uko ari umustar bituma atayambara, uyu mumotari yagize ati
“Ntandwara runaka yigeze ambwira afite imubuza kuyambara, ni ubushakebwe gusa ngo arumva adashaka kuyambara”
Uyu mumotari kandi ngo asanga bibaye ari ikibazo cy’uko ari umustar byaba bibabaje kuko we ubusanzwe aziko abastar n’abarasta baba bakwiriye kuba intanga rugero mu babakunda kandi birinda kuba babangamira undi muntu.
Twegereye Davydenko ngo agire icyo abivugaho ati” Ntandwara cyangwa ikindi kibazo mfite cyambuzaga kuyambara ahubwo nuko numvaga ntashaka kuyambara kandi mu buzima bwange nanga biriya bigofero, ntan’ahandi njya nkyambara kuko ibyo bavugango rurinda impanuka n’ubundi aho kugirango rwambare rugende rumbangamiye nakwivuza nyuma uretseko nabonye ndiburare mu muhanda nkemera nkayambara kuko bose bari banze, kandi nmvaga byaba ari uburenganzira bwange kuyambara cyangwase kutayambara