Thursday, August 25, 2011

Uyu mwaka ngomba kuba umwami wa Afro-beat nkuko byahoze –Kitoko


Nyuma y’uko  amenyekanye mu nyana ya Afro-beat akanegukana ibihembo bitandukanye na Salax awards nk’umwami w’iyo njyana ariko umwaka ushize ugasiga asa n’uwaretse muzika kuko atari akivugwa cyane cyangwa ngo asohore indirimbo nyinshi, aremezako muri uyu mwaka agomba kwigarurira Abanyarwanda bakunda muzika.
Ubwo twaganiraga na Kitoko ati “ Muri uyu mwaka banyitege, kuko ndimo gukorana imbaraga nyinshi kuko, abantu muri iki gihe bakekako nta ngufu ngishyira muri muzika, byaribyo kuko nari nsigaye nitaye kuyindi mirimo kandi nk’umuntu haba hari indi mirimo ugomba gukora igufasha kubaho nk’umuntu muri society.
Akomeza agira ati” Ariko muri uyu mwaka ubuninge na muzika kandi Abanyarwanda banyumve neza kuba mvuze ko ngiye kugaruka muri muzika ntibivuzeko iyo mirimo yindi nyiretse burundu kuko imvugo nk’iyi ari naho byahereye amagambo agakwira kwira ngo natangajeko navuye muri muzika kandi nari navuzeko nabaye ngabanyije kuyinjiramo cyane, ubu rero ndabona  umwaya nahaye iyo mirimo uhagije noneho nkwiriye kwita ku muzika wange, ni muri urwo rwego ubu ndimo gukora indirimbo nyinshi cyane dore ko ubu hari ebyiri ziri hanze.
Yabwiye igihe.com ko ubu yafashe ingamba zihamye z’uko yagaruka kandi ari uwambere mu njyana ny’Afrika no mu muzika munyarwanda muri rusange yemezako  mukwegera Abanyarwanda cyane no gukorana n’itangazamakuru iryo ariryo ryose bizamugeza kuntegoze kandi ngo akurikije umuhate arimo gukorana muri uyu mwaka ntakabuza azongera yigaragaze.
Yakomeje avuga kandi ko uretse izi ntego yiyemeje yokongera kugaruka muruhando rwa muzika yo murwanda kuko ijya kurisha ihera ku rugo ati” Ndateganya no gushyira ingufu mu kwagura ibikorwa byange no mu rwego rwa Afrika y’Iburasirazuba kandi  naho birashoboka kuko muzika nkora yujuje ibikenewe kuburyo yabasha guhangana n’isoko ryo muri aka Karere”
Kitoko yaboneyeho no gutangariza abakunzi ba muzika ko arimo kubategurira album ya kabiri arimo gukorana na Producer Washington wo mu gihugu cya Uganda, ateganya  kuzashyira ku mugaragaro mu mpera z’uyu mwaka uretseko ngo atarayibonera izina kuko hari indirimbo zizaba ziyiriho zitararangira.

No comments:

Post a Comment