Wednesday, August 24, 2011

Dominic Nic ntazigera ahagarika kuriririmba indirimbo ziririmbirwa Imana

Uyu muhanzi uherutse kwegukana igihembo muri East African Music Awards mu cyiciro cy’indirimbo ziririmbirwa Imana, kuri iki cyumweru yakiriwe n’Abahanzi bagezibe, Abanyamakuru n’Abafana be kugirango bishimire icyo gihembo kandi bashimire Imana Dominic, yemeje ko atazigera ahagarika kuririmbira Imana.
Mu birori byo kwakira uyu musore umaze kwegukana ibihembo bitatu mu myaka ibiri harimo bibiri mpuzamahanga yakuye mu gihugu cya Kenya, Dominic yashimiye Abanyarwanda by’umwihariko abamusenge n’abakomeje ku muba hafi bamutera ingabo mu bitugu.
Mu ijambo yavugiye muri ibyo birori byo kwishimira ikigihembo byari byitabiriwe n’Abahanzi batandukanye baririmba indirimbo ziririmbirwa Imana nka Gabby nawe wari witabiriye ibi bihembo ariko ntabashe kucyegukana, Lilian Kabaganza, Nelson Mucyo n’abandi batandukanye, Abanyamakuru n’Abafana be yagize ati”Ndashaka gusaba Abahannzi baririmbira Imana ko bakomeza bakubaha iyabahamagaye kuko mu Mana harimo byose.
Ati “ntangira muzika siniyumvishaga ko ibintu nk’ibi nazabigeraho ariko ubu hari aho Imana irimo kungeza abenshi batabasha kugera, atari uko wenda mbarusha ubuhanga ahubwo ari uko iyo nkorera ifite aho ishaka kungeza.
Kandi ndayishima cyane kuko ibyo nabonye hariya muri Kenya byanyeretse ko ibyo dukora bifite agaciro kandi ko Imana irikumwe natwe, ati “Nzineza ko mu minsi ishize nari ndi mu bibazo bitandukanye cyane ibyo mu itorero nsengeramo nkuko mwabyumvise ariko ibyo Imana yankoreye byanyeretse ko iri kumwe nange kandi ko inshyigikiye, kubwibyo rero sinzigera nteshuka cyangwa ngo mpagarike kuyishimira no kuyiririmbira.
Dminic yaboneyeho ashimira Abanyamakuru ati”Iyo umuntu akubwiye ati komeza ujye imbere (courage) birakubaka, kandi mbonereho nshimire n’abafana baje kunyakira ku kibuga cy’indege mu gihe nari ngarutse mu Rwanda.

Abafashe amajambo bose bagiye bashima Imana ariko banagaruka ku bumwe bw’Abahanzi baririmba indirimbo ziririmbirwa Imana ko bukwiye kurushaho gukomera kurusha ubw’abandi bahanzi kandi biyemeza ko bagiye gufatanya gusengera ko igituma abaririmbyi bareka kuririmbira Imana cyahinduka ahubwo igihamagara n’abaririmba izisanzwe mu kuririmbira Imana kandi n’ikibazo cy’ubushobozi muri iki gice cy’indirimbo ziririmbirwa Imana kigakemuka.

No comments:

Post a Comment