Wednesday, August 24, 2011

Producer Davydenko yashwanye n’abamotari ku muhanda karahava.


Uyu mu producer ukorera muri F2k Studio yari yitabiriye amarushanwa ya Talent Detection dore ko yari ari mu itsinda rikosora rigatanga n’amanota (Judges) kuri uyu wa Kane taliki 18 Kanama 2011, ubwo iyi mihango yari ihumuje yaratashye, ageze ku muhanda akajya ahagarika abamotori bakavugana motari agakomeza, Davydenko ahahagarara igihe kigera hafi ku isaha ashwana nabo.
Abamurebaga rero bibajije ibyo arimo cyangwa impamvu barimo kwanga kumutwara , twegera umwe mu bamotari bavuganye nawe bakananiranwa utarashatse ko tumuvuga izina agira ati” Yampagaritse twumvikana amafaranga ariko icyo nasanze yapfuye n’abandi nange nicyo cyaje gutuma ntamutwara kuko yanze kwambara ingofero y’urugendo (cask) kandi sinshobora gutwara umuntu utayambaye uretse ko ntan’undi dukora umwuga umwe wamutwara kuko ushobora kumutwarira amafaranga 500 wagira nk’ikibazo wamugusha ugasanga umuvuje amafaranga meshi cyane kuko iyo utambaye iriya ngofero urakomereka cyane cyangwase ukaba wagira n’umwaku ugacakirana na Police ikaba yaguca amafaranga akubye inshuro nyinshi ayo wamutwariye.
Ati sinakangwa n’uko ari umustar ngo nkore amakosa ashobora kungezakure.
Ibi byatumye abarebaga uyu mu Producer bibaza niba hari indwara afite ituma atambara iyi ngofero irinda abari mu ngendo kubinyabiziga cyangwa niba ari uko ari umustar bituma atayambara, uyu mumotari yagize ati
“Ntandwara runaka yigeze ambwira afite imubuza kuyambara, ni ubushakebwe gusa ngo arumva adashaka kuyambara”
Uyu mumotari kandi ngo asanga bibaye ari ikibazo cy’uko ari umustar byaba bibabaje kuko we ubusanzwe aziko abastar n’abarasta baba bakwiriye kuba intanga rugero mu babakunda kandi birinda kuba babangamira undi muntu.
Twegereye Davydenko ngo agire icyo abivugaho ati” Ntandwara cyangwa ikindi kibazo mfite cyambuzaga kuyambara ahubwo nuko numvaga ntashaka kuyambara kandi mu buzima bwange nanga biriya bigofero, ntan’ahandi njya nkyambara kuko ibyo bavugango rurinda impanuka n’ubundi aho kugirango rwambare rugende rumbangamiye nakwivuza nyuma uretseko nabonye ndiburare mu muhanda nkemera nkayambara kuko bose bari banze, kandi nmvaga byaba ari uburenganzira bwange kuyambara cyangwase kutayambara

No comments:

Post a Comment