Venuste
Kamanzi
Bamwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda DMS na Asher
Junior, bakorera mu nzu itunganya muzika ya Barick Music barashyira ku
mugaragaro album zabo nshya taliki 18 Ukuboza uyu mwaka, mu gitaramo kizabera
muri Serena Hotel.
Iki gitaramo cyateguwe na kampuni ishinzwe guteza imbere
abahanzi (label) yitwa Barick Music Creation Group (BMCG).
Igihe.com iganira na Barick umuyobozi wa BMCG yavuze ko
muri iki gitaramo bifuza kwerekana isura nyayo y’igitaramo cya Hip Hop, kuko
nta muntu uririmba indi njyana itari Hip hop uzaririmba muri iki gitaramo,
kandi bizeye ko ntambogamizi n’imwe izaboneka mo kuko bagiteguye bihagije.
Iki gitaramo cyitiriwe Hip hop hazaririmbamo Abaraperi
bahano mu Rwanda nka Gael, P-fla n’abandi, n’abazaturuka hanze y’u Rwanda
bamaze kwemera nka Ninini wo muri Kenya na AY wo muri Tanzaniya.
Intego z’igitaramo zikaba zibanze cyne cyane kugusobanurira
abantu neza BMCG icyo ari cyo, imikorere yayo n’intego zayo, ariko igikorwa
nyamukuru kikazaba ari ukumurika Album ya Asher Juno yitwa Real Talk, Life and
Love ya DMS n’indirimbo zikusanyije (Mixtape) y’umuhanzi True D, umwe mu bazamuwe
n’iyi kampuni yise The Rising mixtape”.
Ese
Barick Music Creation Group (BMCG) ni iki, ikora ite?
Mu kiganiro kirambuye na Barick umuyobozi wa BMCG
yagize ati:” BMCG ivuka ku cyahoze ari Barick Music cyakoranaga na n’inzu
itunganya muzika ya Barick mu gukora indirimbo gusa, ubu yahindutse campuni
yemewe n’amategeko kuva aho tuyandikishirije muri RDB taliki 05 Kanama uyu
mwaka, igamije kurera, gushyigikira no kwita ku mpano z’abahanzi bataramenyekana bafite impano n’abamaze
kumenyekana bakeneye ababafasha (management) mu mwuga.
Ibahuriza hamwe mu kimeze nk’umuryango w’ubushabitsi
(label) bakorerwe muzika mu majwi n’amashusho, tubafashe ku menyekana ariko
cyane cyane hibandwa ku kubamenyekanisha hanze y’u Rwanda, dore ko tunafitanye
imikoranire yemewe n’ama televiziyo mpuza mahanga akora ibya muzika nka MTV Base
twamaze no guha amashusho ya mbere ya Asher Juno, umwe mu bahungu dukorera ku
buryo mu minsi mike azatangira kugaragara ku rwego mpuzamahanga kandi dufite
gahunda yo kongeramo abandi bahanzi mu mwaka utaha”.
Barick yemeza ko iyi ari imwe mu nzira bagiye gucishamo
umusanzu wabo mu guteza imbere umuziki nyarwanda kandi ngo abahanzi bakwiriye
kumva ko gukorana indirimbo n’abanzi bo hanze atari byo byabageza ku rwego
mpuza mahanga n’ubwo nabyo atari bibi, ariko bakwiye kugerageza gukora
indirimbo zabo mu ndimi zishobora kumvwa na benshi kandi bakanashaka uko
zimenyekana ku rwego muzamahanga atari mu karere gusa.
Kandi BMCG ni imwe mu makampuni ashobora kubifashamo
umuhanzi kuko ubu dufite imibare y’ibanga itwemerera kohereza indirimbo kuri
televiziyo ya MTV kandi n’izizndi turacyari mu biganiro, bityo umuhanzi
dukorana tukazaba dushobora kubyaza umusaruro impano ye kandi nawe ikamuteza
imbere.
Yasoje asaba Abanyarwanda kwishimira
intera muzika nyarwanda imaze kugeraho, abasaba ko bafataniriza hamwe kuwugeza
ku yindi ntera yisumbuyeho.
No comments:
Post a Comment