Wednesday, January 4, 2012

Davydenko hejuru yo gutunganya indirimbo yatangiye no kurapa



Davydenko usanzwe uzwi ku gutunganya indirimbo mu majwi (audio) yatangiye gukora muzika nk’umuraperi ariko ngo ntibivuze ko ahagaritse gutunganya muzika.

Davydanko wamenyekanye cyane mu nzu itunganya muzika izwi nka F2K, ubu asigaye yumvikana mu ndirimbo ‘Biganza byanduye’ yafatanije na Ridermana na Neg G the General.

Davydenko avuga ko iyi ari imwe muri gahundaze nyuma yo kuva mu ngando z’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye avuyemo, Ati:”nyuma y’uko nsoje amashuri yisumbuye ngiye gukora cyane birenze uko nigeze nkora mu gihe maze nkora kuko ubu nta mbogamizi ngifite”.

Yakomeje avuga ko nk’umuntu utunganya muzika bivuze ko azi kuririmba no kurapa kuko utatunganya indimbo z’abantu ibyo baririmba nawe utabizi, bityo ngo muri gahunda afite yo gukora cyane harimo no gusohora indirimbo nyinshi yaba izo akora n’izo nawe yiririmbiye.

Yaboneyeho nogutangaza ko adateganya kujya muri ‘Mubisumizi Studio’ y’umuhanzi Riderman nk’uko abantu benshi babikeka ahanini biturutse ku bucuti afitanye na Riderman.
 
Vénuste Kamanzi

No comments:

Post a Comment