Monday, January 30, 2012

Abanyeshuri ba NUR i Kigali barasaba kwegerezwa ubuyobozi bwa Kaminuza



Abanyeshuri ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho bigira i Kigali baratangaza ko basa n’abatereranwe bityo barifuza ko bakwegerezwa ubuyobozi cyangwa ubuhari bukongererwa ubushobozi bwo gukemura ibibazo bimwe nabimwe bahura nabyo bitagombye guca i Butare.

National University of Rwanda
Muri gahunda IGIHE.com yatangiye yo kuzenguruka ibigo n’inzego zitandukanye hagamijwe kureba uko serivisi zitangwa, twasuye kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Kigali, bamwe mu banyeshuri twaganiriye biga muri iyi kaminuza bashimye imitangire ya serivisi bahabwa.

Ntirenganya Emmanuel wiga mu mwaka wa Kabiri ashima ko inzu bakuramo ibitabo igerageza kuborohereza mu kubona ibitabo doreko gusoma ibitabo ari imwe mu buryo bukoreshwa cyane muri kaminuza kandi n’iyo bagiye kugira serivisi basaba mu biro bakirwa neza n’abayobozi.

Ese imbogamizi muri serivisi bahabwa ni izihe ?

Ubusanzwe iki kigo cy’ishuri uretse kwigisha kiba kigomba no kwita kubuzima n’imibereho ya buri munsi y’abanyeshuri. Ariko usanga kuri iri shuri ahanini ryita kumyigishirize gusa n’ubwo nayo hari ibyo bayinengaho nko kutagira ibikoresho bihagije.

Aha nti twabura kuvuga ko abanyeshuri twaganiriye bananenze imitangire ya serivisi zijyanye n’ubwisungane mu kwivuza, kwiyandikisha, gusaba impapuro zitandukanye umunyeshuri ashobora gusabwa no kuba ubuyobozi bw’abanyeshuri bubayobora buri i Butare bigatuma hari amatangazo menshi atangwa i abareba ntibayamenye kubera intera irimo mu gihe bizwiko i Butare itumanaho ricishwa akenshi mu matangazo yanditse.

Abanyeshuri batandukanye twaganiriye bagarutse ku kibazo bafata nk’imitangire mibi ya serivisi aho bavuga ko mbere yo kuvanwa i Butare babwirwaga ko aribwo begerejwe ikoranabuhanga riteye imbere kurusha aho bari ariko inzu y’ikoranabuhanga bafite (computer laboratory) ntan’ibikoresho bihagije ifite n’imashini zirimo nta internet zifite mu gihe baba bagomba gukora ubushakashatsi butandukanye bifashishije ikoranabuhanga rigezweho.

Bamwe bati :’’no kujya mu macyber y’i Kigali birahenze kandi tubeshwaho naka buruse nako kaza gatinze’’.

Ntirenganya Emmanuel ariko yananenze uburyo bageze i Kigali batigeze bitabwaho nk’abanyeshuri ba kaminuza kuko bagombaga kwirwariza aho kuryama no ku ifunguro mu gihe i Butare boroherezwa kubona amacumbi n’icyo kurya.
Ati:tukigera aha byaratugoye, ubuzima buratunanira twibaza impamvu ntawutwitaho, cyane nk’abafashwa na SFR biba bizwiko ntabushobozi bafite’’.

Yakomeje anengo ko n’ibikoresho byangombwa kugirango abasomo agende neza nk’umunyeshuri wa kaminuza wiga itangazamakuru n’itumanaho ari bike cyane.
Ati :’’dufite compyter lab. Irimo imashi nke cyane n’izirimo nta internet zigira kandi abarimu abarabujije kuduha note ku mpapuro, none barumva tuzigirahe izo baduha mu ma e-mail nta internet tubona ’’.

Naho uwitwa Théoneste yadutangarije ko yahuye n’ikibazo ubwo i Butare boherezaga umuntu uza kwemeza ubwisungane mu kwivuza afite igihe gito agenda atemeje iye atanabwiwe impamvu atemerejwe ubwisungane mu kwivuza, ajya i Butare agezeyo asanga ngo ni ukwishyura bundi bushya akazagaruka kuyifata.
Twegereye Dr Christophe Kayumba umuvugizi wa Kaminuza nkuru y’u Rwanda ngo avuge ku kuba ibibazo by’abanyeshuri hafi ya byose bikemukira i Butare bikaba bibagora kujyayo, avuga ko ibi ari ibisanzwe, ati :’’no muri kaminuza ya Harvard nta bwo umuyobozi afata umwanzuro atabanje kuvugana na board’’.

Akomeza avuga ko itangwa rya serivisi nk’ ubwisungane mu kwivuza , ubuyobozi imikorere y’ubuyobozi bw’Abanyeshuri, kwiyandikisha n’ibindi bifite ibigo bibishinzwe bitareba kaminuza.

Kandi ko ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho rya Kaminuza riri i Kigali rishinzwe kwigisha ridashinzwe gukemura bene ibyo bibazo bindi.

 

Vénuste KAMANZI

No comments:

Post a Comment