Ubwanditsi bwa Ihorere.blogspot.com bwifashishije ububiko bw'urubuga rwa Igihe.com bubakorera ibintu byingenzi byaranze uyu mwaka wa 2011.
|
Ifoto ya Sean Kingston yakozwe hakoreshejwe ikoranabuhanga |
Umwaka wa 2011, usigiye
abahanzi nyarwanda iterambere rikomeye mu mwuga wabo kubera ahanini amarushanwa
atandukanye bitabiriye, ibitaramo n’indi mihango itandukanye bitabiriye
bakagenda bagaragaza ko bashoye kandi ko baramutse bashyigikiwe barushaho
gutera imbere.
Mu gihe turimo gusoza umwaka
wa 2011, twabakusanirije ibihe by’ingenzi byawuranze mu myidagaduro yose aha
turavuga muzika, amafilime n’amakinamico ariko iki cyegeranyo kikaba cyibanda
kuri muzika cyane kuko ukunze gusanga ariyo ikunze kuyobora ikiciro
cy’imyidagaduro mu Rwanda twibanze kubahanzi ba muzika.
Ibihe
by’ingenzi byaranze muzika nyarwanda muri 2011, harimo ibitaramo bitari bike.
1. Kuva
mu kwezi kwa Mata kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga uruganda rwenga ibinyobwa
bisembuye n’ibidasembuye (Bralirwa) rwateguye amarushanwa yiswe Primus Guma
Guma Super Star binyuze mu kinyobwa cyabo Primus, rihuza abahanzi 10 ba mbere bigaragaje
cyane kandi bakunzwe n’Abanyarwanda kuva mu mwaka hagati y’umwaka wa 2008 na
2011, nyuma y’ibyiciro bitandukanye byo kuzenguruka igihugu cyose no gucuranga
bikanyura live kuri Televiziyo y’u Rwanda, habayeho gutora maze mu ijoro ryo
kuwa 31 Nyakanga iki gihembo kiza kwegukanwa na Tom Close: http://www.igihe.com/spip.php?article14867
, naho ku mugoroba wo kuwa 10 ashyikirizwa ibihembo yai yatsindiye: http://www.igihe.com/spip.php?article15216
2. Indirimbo
ya Tom Close na Sean Kingston yiswe ‘Good Time Tonight’ yamaze igihe kirekire itegerezanijwe amatsiko
nAbanyarwanda batari bake aho iziye nabwo yavugishije benshi kubera ireme ryayo,
dore ko ariyo ndirimbo ya mbere umuhanzi w’umunyarwanda afatanije n’umuhanzi
wicyamamare ku rwego nk’urwa Sean Kingston,: http://igihe.com/spip.php?article19392, http://www.igihe.com/spip.php?article18680
|
Knowless ashyikirizwa igihembo muri Salax Awards |
4. Igitaramo
cy’umuhanzi Sean Kingston i Kigali kiri mu bitaramo byaranze uyu mwaka ahanini
kubera umubare w’abantu cyahagurukije baturutse mu ntara zose no mu bihugu
duhana imbibe baje kukitabira : http://www.igihe.com/spip.php?article16401
5. Muri
uyu mwaka Perezida wa Repubuli Paul Kagame yakoze ingendo zitandukanye ku isi
asura Abanyarwanda batuye hanze y’u Rwanda, akaba yarakunze kujyana n’abantu
b’ingeri zose mu rwego rwo kwerekana aho u Rwanda rugeze rwiyubaka mu nzego
zose, aha n’abahanzi nti basigaye yaba abahanzi b’indirimbo cyangwa ab’amakinamico,
aho bajyanaga nawe ndetse bagataramira abantu babaga bitabiriye iyo mibonano na
Perezida aha twavuga nk’ibitaramo bakoreye muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika,
Ubufaransa kandi bashimishije Abanyarwanda bahatuye karahava :http://www.igihe.com/spip.php?article13479
6. Mu
mpera z’uyu mwaka hagaragaye ibitaramo bitari bike, abahanzi bashyira ku mugaragaro
album zabo: Jay Polly, Just Family, Dream Boys, Knowless, Dominic Nic, Kamichi,
Eddy Mico, King James, Muster Fire, Riderman, Babou, DMS, Asher Juno, Beautiful
For Ashers, Lillian Kabaganza, Iriba choir, Maranatha Family Choir n’izindi.
7. Igiterane
cy’umuvuga butumwa Sugira Steven cyiswe “Rwanda igihe ni iki“, iki gitaramo
cyavuzweho cyane ahanini kubera agashya yari yakoze cyo guhuza abahanzi bakora
indirimbo ziririmbirwa Imana n’abaririmba izisanzwe, bikaba byaranateje impaka
nyinshi mu matorero atandukanye.
8. Igitaramo
cyiswe ‘Alpha Band with Famlies’ ku munsi wa Noheli cyari kitabiriwe
n’ibihangange mu karere Alpha Rwirangira, Msechu, N’gan’galito, Patrica na
Judge Ian bazwi cyane mu marushanwa ya Tusker Project Fame, yana vuzwe cyane
kubera amarushanwa agamije kuzamura impano z’abakiri bato yabayemo: http://www.igihe.com/spip.php?article19444
9. Kigali up festival ni igitaramo nacyo cyubatse
izina ahanini kubera impano z’abahanzi benshi batari bazwi zahagaragaye nka
Sophia Nzayisenga wacuranze inganga kakahava, ndetse abenshi bakanavuga ko hari
hashize imyaka igera ku 100 nta muhanzikazi ucuranga inanga uboneka mu Rwanda
ariko kandi n’umubare uteri muto w’abahanzi nyarwanda bari bakitabiriye harimo
n’abari baturutse hanze y’u Rwanda ndetse abenshi muri bo bakanaririmba, : http://igihe.com/spip.php?article16189
, http://igihe.com/spip.php?article15962
|
Sophia arimo gucuranga inanga ye muri Kigali Up Festival |
10.
Uwavuga ibitaramo byaranze umwaka wa 2011
ntawakibagirwa ibitaramo byaranze iserukiramuco mpuza ma kaminuza byaberaga
muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare yari yitabiriwe n’amakaminuza
atandukanye yo mu Karere u Rwanda ruherereye mo, : http://www.igihe.com/spip.php?article9620
Uyu
mwaka kandi waranzwe no kwegukana ibihembo bitandukanye kubahanzi
b’Abanayarwanda haba mu Rwanda no mu Karere:
- Itsinda
rya Blessed Sisters mu kwezi kwa Gicurasi ryegukanye igihembo cy’umwaka muri
Groove Awards nk’abahanzi b’Abanyarwandakazi bitwaye neza mu mwaka wa 2010, mu
ndirimbo ziririmbirwa Imana,: http://igihe.com/spip.php?article9708
|
Aha Mc Lion Imanzi yarimo avuga ko Tom Close ariwe wegukanye PGGSS |
- Tariki
14 Kanama Alpha Rwirangira yongeye kwitwaraneza mu marushanwa yari yahuje
abahanzi bitwaye neza muri Tusker Project Fame zimaze kuba, aho yaje ku mwanya
wa mbere ayoboye abahanzi batatu begukanye ibihembo: http://igihe.com/spip.php?article15322
|
Eduard Bamporiki afite mu ntoki igikombe yari avanye muri USA |
- Umukinnyi
w’amafilme Bamporiki Eduard yegukanye igikombe mu marushanwa y’amafilime
yaberaga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yitwaga:'Heartland Film Festival' hamwe na
Filime ye ‘Kinyarwanda Film’, tubibutse ko iyi filme yigeze no kwegukana
igihembo cyo mu rwego rwo hejuru mu Buyapani mu iserukiramuco ryitwa Skip City International Film
Festival: http://igihe.com/spip.php?article17429
Urwego rw’Imyadagaduro muri
uyu mwaka rwaranzwe n’inkuru zagiye zivugwaho cyane nka:
- Itsinda
rya The Brothers ryahinduye uburyo bw’imikoranire ndetse biza no kuvugwa cyane
ko baba batandukanye: http://igihe.com/spip.php?article12195
, ariko mu nama y’Abagize iri tsinda yabahuje mu kwezi kwa Gicurasi yasoje
hafashwe imyanzuro ko Danny azaguma muri The Brothers nk’umwanditsi w’indirimbo
gusa arikoa akaba yanaririmba igihe bikewe kandi afite umwanya.
Uyu mwaka kandi wanaranzwe
no kuzamuka kw’abahanzi batandukanye hari Danny Nanone, Chritopher, Engeneer,
Kizz Kizito, Bijo, n’abandi.
Uyu mwaka wagaragaye mo
kwiyubaka kw’abahanzi mu nzego zitandukanye harimo n’inkundo ariko hagenda
hagaragara mo no gutandukana, Nizzo wo muri Urban Boys yatandukanye na Sacha,
Bac-T atandukana na Anitha, Knowless atandukana na Safi n’ubwo batabitaragaza ku
mugaragaro, hanabaye ho kwiyubaka gutandukanye nko kubahanzi Ally Soudy (http://igihe.com/spip.php?article18272
), KNC Imfura y’iwacu,Liza Kamikazi, Victory Fidel wo muri The Brothers
n’abandi babashije gushinga ingo.
Abakinnyi b’amakinamico
bakomeje gutera imbere ahanini ariko abigaragaje cyane ni abakina ubwoko
bw’amakina mico asekeje , aha twavuga abahanzi nka Gasumuni (Atome), David
uzwiho kuvuga mu ijwi abenshi bitiranya n’irya perezida wa Repubulika Paul Kagame,
abahanzi bibumbiye hamwe bakora icyitwa ‘Comedy night’ buri mpera z’umwaka
kirimo kubica bigacika mu mujyi wa Kigali, aha kandi nti twakwibagirwa ko
n’abakinnyi b’amakinamico azwi nk’Urunana bakomeje gukora ingendo zitandukanye
bagenda basura uturere dutandukanye tw’ u Rwanda, aho usanga bakirwa n’isinzi
ry’abantu, kandi ntawakwibagirwa ikajambo ryasakaye cyane muri uyu mwaka rigira
riti:”umwuga wo kwihangana urandambiye” byaturutse kuri Gasumuni.
Uyu mwaka ariko wanasohotsemo
amafilm atandukanye ndetse n’abari mu rwego rw’amafilm batandukanye bunguka
amahugurwa ndetse n’ibikoresho, aha twavuga amahugurwa y’abakinnyi n’abakora
amafilimi bagiye bakora ingendoshuri zitandukanye muri Leta zunze ubumwe
z’Amerika ndetse n’Abanyamerika batandukanye bazagusura u Rwanda mu rwego rwo
guhugura no kongerera ubumenyi Abanyarwanda kubijyanye na Film.
Uyu mwaka kandi waranzwe
n’ibitaramo byo mu rwego ruhanitse bigamije gutora ba Nyampinga naba Rudasumbwa
mu mashuri makuru na za Kaminuza aha twavuga nka :
- Mu
ishuri rikuru nderabarezi rya rya Kigali (KIE) naho batoye Nyampinga na
Rudasumbwa, aha hanagaragaye agashya k’uko mubiyamamazaga harimo n’ababana
n’ubumuga,: http://igihe.com/spip.php?article19374
Aha kandi ntawakwibagirwa
ibiganiro by’umunyamakuru DJ Adams kuri City Radio byagiye bivugwaho cyane
kubera insanganyamatsiko yabyo akenshi ikunze kuba inenga amakosa agaragara
muri muzika nyarwanda ikorwa n’abakiri bato ariko nanone akaba yari akunze
gushinjwa kunenga no guha urubuga abanenga gusa ntanama z’uko ayo makosa yakosorwa
: http://igihe.com/spip.php?article8090
.
Uyu mwaka kandi hagaragaye
mo amaserukira muco atandukanye yo kwerekana imideri yagiye agaragaza ko uru rwego
rwo kwerekana imideri mu Rwanda narwo rumaze gutera imbere,:
Tubibutse ko kumunsi
byibura ku IGIHE.COM hanyura inkuru n’ibindi bijyanye n’imyidagadura bisaga 4
bityo bikaba bidashoboka ko byose twabikusanyiriza hamwe mu nkuru imwe, niyo
mpamvu twabatoranirijemo iby’ingenzi.
By VĂ©nuste
Kamanzi