Sunday, October 23, 2011

Nyuma y’igihe kirekire urusimbi rutemewe mu Rwanda, inteko yashyize itora itegeko rirugenga


NTWALI John Williams

Hashize imyaka myinshi urusimbi rw’uburyo bwose rutemewe mu Rwanda, ariko ubu noneho imwe mu mikino y'urusimbi rwabatijwe “imikino y’amahirwe” yemewe n’itegeko, kandi iryo itegeko rikagaragaza n’abemerewe iyo mikino kugeza ubu.

Itangazo dukesha Inteko Ishinga Amategeko riragira riti:

“Kuri uyu wa Kabiri, Inteko rusange y’Umutwe w‘Abadepite yateranye itora itegeko rigenga ibikorwa by’imikino y’amahirwe mu Rwanda  (Law  governing the gaming activities - Loi regissant les  activites  de jeux de hasard)

Nk’uko byasobanuwe na Depite Kantengwa Juliana, Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi yasuzumye iri tegeko, yavuze ko iri tegeko rizafasha gushyiraho uburyo bwo gukurikirana imikorere y’imikino y’amahirwe mu Rwanda no gushyiraho ingamba n’ibikurikizwa mu gukina imikino y’amahirwe.
Iri tegeko kandi rizafasha mu guca akajagari kariho mu bijyanye n’imikino y’amahirwe kandi n’abashoramari bibahe icyizere cyo gushoramo imari kuko bazaba barengewe n’amategeko cyane cyane ko imikino y’amahirwe iri muri bimwe biteza imbere ubukerarugendo mu bihugu byinshi ku isi.
Imikino y’amahirwe yemewe mu Rwanda kugeza ubu  ni sosiyete ebyiri:
-      Lotto Rwanda (Rwanda Gaming operation) yatangiye gukora mu mwaka wa 2005, Leta ifitemo imigabane ingana na 40% naho 60% ikaba iy’abikorera.
-      PMU Rwanda, ifitwe n’abikorera 100%.

Iyi mikino y’amahirwe ifite akamaro ko gutera inkunga ibikorwa bya siporo no guteza imbere abaturage muri rusange.
Sosiyete zemererwa gukora ari uko zifite impushya zihabwa n’inzego zitandukanye za Leta bitewe n’imiterere y’igikorwa cy’umukino. Izo nzego ni MINALOC, MIJESPOC, MINIJUST, MINICOM na RDB.

Ku birebana no kurinda abadafite imyaka y’ubukure, iri tegeko riteganya ko Umuntu utaragera ku myaka 18 y’ubukure atagomba kwinjira, gukoresha cyangwa gukora ibikorwa bijyanye n’imikino y’amahirwe. ”


No comments:

Post a Comment