Gaston R.
Mu mpera z’icyumweru gishize amaze kurasaga igitsina cy’Umugore waje kumusaba umuti watuma akundwa cyane n’umugabo, Umufumu uzwi ku izina rya Kabuye amaze kurasaga ku gitsina cya Mukamana Josiane yategetse umugabo kunyunyuza amaraso.
Igihe.com yihutiye kumenya ukuri ikora ikiganiro
kirambuye kuri Telefoni na nyiri ugukorerwa amahano ariwe Mukamana Josiane
w’imyaka 23 y’amavuko ufitanye abana batatu na Turikomeje Mesure yavuze ko yavuye kure kuko yashatse kuvutswa ubuzima
agambaniwe n’umukeba we utifuza na gato ko abaho.
Mu kiganiro twagiranye na Mukamana yasoje atubwira ko
nubwo yahemukiwe bene ako kagene akomeje guharanira ko umugabo we yarekurwa
umugabo kuko umukeba we niwe mugambanyi.
Umuyobozi w’Urugaga rw’abavuzi gakondo(AGA) mu Ntara
y’uburasirazuba Umubyeyi Jolly wabashe gukurikina uko byagenze agira
ati:”amakuru twizeye nuko mu ntango umudamu muto wa Turikomeje yari afite
ikibazo cy’ubuharike ahitamo kugana umupfumu
Kabuye ubwo yamuhaga umuti uzatuma ngo akundwa n’umugabo kuruta umugore mukuru,nyuma
yo gufata umuti umugore yatangiye kurindagira bigaragara ko yagize ikibazo mu
mutwe kuko uwo muti yahawe ntiwagize icyo utanga ahubwo wakomeje kumutesha
umutwe.
Umuti umaze kuba inpfabusa umugore muto wa Turikomeje
Mesure yifashishije umupfumu Kabuye bahisemo gufundika umugambi wo kugambanira umugore mukuru
Mukamana bakamutera imiti ihumanya.
Umupfumu Kabuye nyuma y’iminsi itari myinshi yagiye kwa Turikomeje Mesure asanga
ahari we n’umugore mukuru Mukamana Josiane ariko icyo gihe bari basuwe n’umukwe
wabo.
Kabuye akigera mu rugo rwa Turikomeje amubwira ko agiye
kumuha umuti wazana amahoro mu rwe yasabye umukwe gusoka hanze maze umupfumu Kabuye atangira imihango
ye bwite bityo arasaga Mukamana Josiane ku gistina anategeka umugabo we
Turikomeje kunyunyuza amaraso menshi yavaga ku gitsina cyari kimaze kurasagwa
,umugabo ntiyatinya kutega umunwa maze arayamira”.
Ayo mahano amaze gusakazwa mu majwi bihereye ku bubabare
bwa Mukamana kugeza magingo aya umugabo
Turikomeje Mesure ,umugore we muto nyiri ukugambana n’umupfumu Kabuye batawe muri yombi bakaba
bafunguwe kuri Station ya Polisi I Kayonza.
No comments:
Post a Comment