by kevin
Umukobwa w’umunyarwandakazi witwa Missy
Lea Banks uzwi nka Dada Cross aratangtaza ko arimo gutegura uruzinduko ateganya
kuzagirira mu rwamubyaye akanahakorera ibitaramo bitandukanye.
Dada Cross yagiye muri Leta zunze
ubumwe z’Amerika mu mwaka wa 2001, ajyanye n’umuryangowe, ubu uretse kwiga muri
kaminuza ya Full Sail University no gukora, arimo
no kuzamuka mu mwuga wo kuririmba injyana ya Hip hop nk’umuraperi.
Dada cross aganira n’igihe.com yagize ati “
Umwuga
wokuririmba nawutangiye vuba mu mwaka wa 2011, ariko na mbere nabikoraga byo
kwishimisha gusa (for fun), ubu ndimogukora hiphop cyane cyane ariko
ndanaririmba.
Kuva aho ntangiriye umwuga maze gukora
indirimbo 6, kandi nabonye abakunzi
ba muzika baranyakiriye neza cyane cyane urubyiruko uretse ko n’abantu bakuze
banshyigikiye cyane cyane inaha mba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kandi no
mu Rwanda naho ngenda mbona ubutumwa bw’abantu batandukanye bambwira ko
banshyigikiye kandi bakunze indirimbo zange”.
Dada Cross yakomeje avuga ko n’ubwo
bigaragara ko abafanabe benshi ari urubyiruko gahunda ye ari ugukora muzika ishobora
kumvwa n’abantu bose kandi n’ubundi ngo
abona ariwo akora ahubwo igisigaye ari ukureba uko yawumenyekanisha gusa n’abo bakabasha
kuwumva, ati “ Urugero indirimbo yange yitwa warampemukiye, iririmbitse ku buryo ishobora kumvwa n’ingeri zose
z’abantu ( reba iyi ndirimbo:http://www.youtube.com/watch?v=BDz7rnx3txg ) kandi kuva igiye
ahagaragara maze kwakira amatelefone y’abantu bari mu bice byose by’isi cyane cyane ababyeyi bambwira
ngo wagirango nibo naririmbye neza neza”
Dada Cross ngo inganzo ye ikunze
guturuka ku bintu aba afite ku mutima we
biba byaramubayeho cyangwase byabaye kubo azi bityo bikamufasha guhimba
indirimbo ifite icyo ivuga kandi ifite n’icyo igiye gukemura muri societe muri
rusange.
Dada yaboneyeho no gutangariza
Abanyarwanda ko vubaha mu kwezi k’Ukuboza azaza kubasura akanabataramira, Ati”
Ubu sindyama ndimo gutegura no gukora ibintu bishyashya, no kwitegura icyo
gitaramo nzabakorera kugirango mbereke urwego maze kugeraho, ikindi kandi
ndabakunda”.
No comments:
Post a Comment