Wednesday, October 5, 2011

Mu ishuri rya KHI hagiye gutorwa nyampinga uhiga abandi


 By Kevin

Iki gikorwa cyo gutora Umukobwa uhiga abandi mu ishuri rya KHI (Miss KHI 2011 Edition) kuri uyu wa 09 Ukwakira 2011 , kirimo gutegurwa n’ubuyobozi bw’irishuri bufatanije n’umuryango w’abanyeshuri bigamuri iki kigo.

Iki gikorwa cyahawe insanganya matsiko igira iti” Ubwiza bwawe bushingiye ku isuku y’umukanwa wawe, ku bwibyo mwite ku isuku yo mukanwa kanyu: your beauty relies on the hygiene of your mouth,so care for your oral health.” 

Nkuko bisanzwe mbere yo gutora nyampinga hari intego n’inshingano banyiri gutegura igikorwa biha, hanyuma na nyampinga utowe akaba aba agomba kuzishyira mu bikorwa bitabujijeko nawe yakongeraho ize mu gihe amaze gutorwa.
Nkuko twabitangarijwe na Nyumbayire J.M.V, mugutegura ikigikorwa biyemeje: Gusakaza umuco wo kugira isuku mu kanwa, Guha ingufu Abanyarwandakazi zo kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’igihugu, Gusakaza umuco wo kugira isuku mu kanwa mu mashuri yisumbuye no Gukangurira Abakobwa kugira uruhare mu gukemura  ibibazo umuryango nyarwanda uhura nabyo.












No comments:

Post a Comment