Monday, January 30, 2012

Abanyeshuri ba NUR i Kigali barasaba kwegerezwa ubuyobozi bwa Kaminuza



Abanyeshuri ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho bigira i Kigali baratangaza ko basa n’abatereranwe bityo barifuza ko bakwegerezwa ubuyobozi cyangwa ubuhari bukongererwa ubushobozi bwo gukemura ibibazo bimwe nabimwe bahura nabyo bitagombye guca i Butare.

National University of Rwanda
Muri gahunda IGIHE.com yatangiye yo kuzenguruka ibigo n’inzego zitandukanye hagamijwe kureba uko serivisi zitangwa, twasuye kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Kigali, bamwe mu banyeshuri twaganiriye biga muri iyi kaminuza bashimye imitangire ya serivisi bahabwa.

Ntirenganya Emmanuel wiga mu mwaka wa Kabiri ashima ko inzu bakuramo ibitabo igerageza kuborohereza mu kubona ibitabo doreko gusoma ibitabo ari imwe mu buryo bukoreshwa cyane muri kaminuza kandi n’iyo bagiye kugira serivisi basaba mu biro bakirwa neza n’abayobozi.

Ese imbogamizi muri serivisi bahabwa ni izihe ?

Ubusanzwe iki kigo cy’ishuri uretse kwigisha kiba kigomba no kwita kubuzima n’imibereho ya buri munsi y’abanyeshuri. Ariko usanga kuri iri shuri ahanini ryita kumyigishirize gusa n’ubwo nayo hari ibyo bayinengaho nko kutagira ibikoresho bihagije.

Aha nti twabura kuvuga ko abanyeshuri twaganiriye bananenze imitangire ya serivisi zijyanye n’ubwisungane mu kwivuza, kwiyandikisha, gusaba impapuro zitandukanye umunyeshuri ashobora gusabwa no kuba ubuyobozi bw’abanyeshuri bubayobora buri i Butare bigatuma hari amatangazo menshi atangwa i abareba ntibayamenye kubera intera irimo mu gihe bizwiko i Butare itumanaho ricishwa akenshi mu matangazo yanditse.

Abanyeshuri batandukanye twaganiriye bagarutse ku kibazo bafata nk’imitangire mibi ya serivisi aho bavuga ko mbere yo kuvanwa i Butare babwirwaga ko aribwo begerejwe ikoranabuhanga riteye imbere kurusha aho bari ariko inzu y’ikoranabuhanga bafite (computer laboratory) ntan’ibikoresho bihagije ifite n’imashini zirimo nta internet zifite mu gihe baba bagomba gukora ubushakashatsi butandukanye bifashishije ikoranabuhanga rigezweho.

Bamwe bati :’’no kujya mu macyber y’i Kigali birahenze kandi tubeshwaho naka buruse nako kaza gatinze’’.

Ntirenganya Emmanuel ariko yananenze uburyo bageze i Kigali batigeze bitabwaho nk’abanyeshuri ba kaminuza kuko bagombaga kwirwariza aho kuryama no ku ifunguro mu gihe i Butare boroherezwa kubona amacumbi n’icyo kurya.
Ati:tukigera aha byaratugoye, ubuzima buratunanira twibaza impamvu ntawutwitaho, cyane nk’abafashwa na SFR biba bizwiko ntabushobozi bafite’’.

Yakomeje anengo ko n’ibikoresho byangombwa kugirango abasomo agende neza nk’umunyeshuri wa kaminuza wiga itangazamakuru n’itumanaho ari bike cyane.
Ati :’’dufite compyter lab. Irimo imashi nke cyane n’izirimo nta internet zigira kandi abarimu abarabujije kuduha note ku mpapuro, none barumva tuzigirahe izo baduha mu ma e-mail nta internet tubona ’’.

Naho uwitwa Théoneste yadutangarije ko yahuye n’ikibazo ubwo i Butare boherezaga umuntu uza kwemeza ubwisungane mu kwivuza afite igihe gito agenda atemeje iye atanabwiwe impamvu atemerejwe ubwisungane mu kwivuza, ajya i Butare agezeyo asanga ngo ni ukwishyura bundi bushya akazagaruka kuyifata.
Twegereye Dr Christophe Kayumba umuvugizi wa Kaminuza nkuru y’u Rwanda ngo avuge ku kuba ibibazo by’abanyeshuri hafi ya byose bikemukira i Butare bikaba bibagora kujyayo, avuga ko ibi ari ibisanzwe, ati :’’no muri kaminuza ya Harvard nta bwo umuyobozi afata umwanzuro atabanje kuvugana na board’’.

Akomeza avuga ko itangwa rya serivisi nk’ ubwisungane mu kwivuza , ubuyobozi imikorere y’ubuyobozi bw’Abanyeshuri, kwiyandikisha n’ibindi bifite ibigo bibishinzwe bitareba kaminuza.

Kandi ko ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho rya Kaminuza riri i Kigali rishinzwe kwigisha ridashinzwe gukemura bene ibyo bibazo bindi.

 

Vénuste KAMANZI

Tom Close ashimangira ko nta kibazo afitanye n’abanyamakuru



Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umuhanzi akaba n’umunyamakuru Mr Skizzy yatangaje ko Tom Close afitanye ikibazo n’abanyamakuru, ariko Tom Close we arahakana ko nta kibazo azi afitanye n’abanyamakuru muri rusange, agasaba ko niba hari n’ukimufiteho yakimubwira bakakirangiza.

Tom Close aririmba muri PGGSS
Ubwo yaganiraga na IGIHE.com, Tom Close yashimangiye ko nta munyamakuru n’umwe azi bafitanye ikibazo by’umwihariko. Ati”umuntu ashobora kukwangira ubusa ntacyo wamutwaye, kandi abanyamakuru nabo ni abantu”.

Akomeza avuga ko niba hari n’uwo baba bafitanye ikibazo yamubwira icyo bapfa bagahura bakaganira bigashakirwa umwanzuro bitaragira ingaruka.

Uwo muhanzi avuga ko hari nk’abanyamakuru batarenze bane bashobora kuba bamwangira ubusa, ari nabo bakoresha ijambo bafite bagakwirakwiza ibitekerezo byabo mu bandi banyamakuru n’Abanyarwanda muri rusange.

Ati ”Ako gatsiko k’abantu bake niko gafata iya mbere mu kunyangisha Abanyarwanda no kunteranya nabo bakoresheje imbuga za internet.”

Tom yemeza ko adateze guhagarika umuziki kuko ako gatsiko ari byo kifuza.

Rurangwa Gaston uzwi nka Mr Skizzy, umunyamakuru akaba n’umuhanzi wo mu itsinda rya KGB, yadutangarije ko atavuze ariya magambo kuko hari ikibazo na gito afitanye na Tom Close ahubwo yagiraga ngo akosore abanyamakuru bamaze kwigira nk’ibigirwamana ku bahanzi.

Nibwo yafashe umwanzuro wo kujya avuga ikibazo cya Tom n’abanyamakuru mu ruhame nyuma y’inama yo guhitamo abahanzi bazahatanira Salax Awards.

Ati ”Nabonaga bavuga Tom nkumva abantu bose barajujura, baramutuka abandi bavuga ko yabasuzuguye”.

Skizzy yasanze ataceceka kuko bene ako kagambane ari ko katumye KGB isubira inyuma, bikaba biri mu rwego rwo kumurengera na muzika ye.

Avuga kandi ko bene aba banyamakuru bangira abantu ubusa bakabizana mu kazi kabo, baba bakwiye gutandukanya n’ibyo Abanyarwanda bakeneye.

 

Vénuste KAMANZI

COGEAR igiye gutangiza Ikigo cy’ubwishingizi bw’ubuzima





Mu mpera z’icyumweru dusoje, ikigo cy’ubwishingizi bw’ubuzima, amashuri n’ibintu COGEAR cyishimiraga ibyo cyagezeho mu mwaka wa 2011, kandi kiboneraho no gutangaza zimwe muri gahunda bafite muri uyu mwaka harimo gutangiza ikigo Prime Insurance Life Ltd gishinzwe gutanga ubwishingizi bw’ubuzima gusa.
Uwo wimituku ni Christine PR wo muri COGEAR

Muri uyu muhango wahuje abakozi ba COGEAR, ubuyobozi na bamwe mu bafatabuguzi bayo, umuyobozi mukuru w’inama y’ubutegetsi Alain Kabeja mu ijambo rye yashimiye abafatabuguzi bakorana, cyane cyane abo batangiranye.
 
Yakomeje avuga ko bamaze kuzuza ibisabwa byose na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) bijyanye no gutandukanya ubwishingizi bw’ubuzima n’ubundi bwishingizi. 

Ati ”Prime Life Insurance Ltd yamaze gushakirwa ibyangombwa byose, ihabwa ubuyobozi buzayiyobora ; izatangirana imari shingiro ya miliyari imwe”.

Kabeja yakomeje asaba abafatanyabuguzi kurushaho kugira ubufatanye mu rwego rwo kunoza imitangire myiza ya serivisi.

Gatoto Eugene wavuze mu izina ry’abafatabuguzi yatangaje ko ashimishijwe n’ibyavuye muri uyu munsi, kandi ashimangira ko ahakuye ibisubizo bya bimwe mu bibazo bari bafite.

Ati :”Jye natangiye gukorana na COGEAR igitangira ariko hashize nk’imyaka icumi nta kibazo na kimwe mbona umufatabuguzi abagezaho ntigikemuke”.


Vénuste KAMANZI



Yari ahitanywe na furari yari yambaye




Mu Bufaransa, kuri uyu wa Gatandatu, mu mujyi wa Paris umwana w’imyaka umunani yari ahitanywe na furari yari yambaye mu ijosi imunize ubwo yari yagiye kwishimishanya na bagenzi be. 

Murinde abana banyu
Amakuru ya franceinfo.fr avuga ko uyu mwana yari mu bikinisho abana bajyamo bigakomeza kwikaraga bibazengurutsa mu mujyi wa Paris, furari yari yambaye mu ijosi iza gufatwa mu mashini ikaraga umupine w’akamoto gato kari kanyuze iruhande rw’igikinisho yari ariho maze iramuniga.

Uyu mwana udatangazwa amazina yahise ajyanwa mu bitaro bya Kremlin-Bicêtre kugira ngo yitabweho n’abaganga byihuse ari naho akiri kugeza ubu.

Ubu busitani bwahise bufungwa mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyi mpanuka.

Umuyobozi w’ubu busitani nawe yemeza ko bugomba kuzongera gufunguka ari uko hashyizweho amabwiriza mashya agenga ikoreshwa ryabwo no kongera gusuzuma niba ibi bikinisho bimeze neza kuko ari ubwa mbere hari habereye impanuka yo kuri uru rwego.

Akomeza avuga ko bagiye kwifatanya n’umuryango w’uyu mwana muri ibi bihe bitaboroheye barimo.


Vénuste KAMANZI
 

Tom Close asanga amafaranga 6000,000 ahabwa uwatsinze PGGSS akwiye kongerwa



Mu gihe harimo gutegurwa itangira rya Primus Guma Guma Super Star(PGGSS) ku nshuro ya kabiri, Tom Close wegukanye iya mbere aratangaza ko hari ibikwiye guhinduka cyane cyane mu bihembo bihabwa uwegukanye iri rushanwa.

Tom Close wegukanye PGGSS ya mbere


Nk’uko bikunze kugaragara mu marushanwa ngaruka mwaka nka PGGSS, iyo agiye kuba hahabwa icyubahiro ababa baregukanye amarushanwa ibyiciro by’imyaka yahise.

Ni muri urwo rwego twegereye Tom Close wegukanye PGGSS ya mbere muri 2011, kuko igiye kugaruka ku nshuro ya kabiri.

Tom Close avuga ko hari hakwiriye kuba impinduka mu mitegurire n’imigendekere ya PGGSS ya kabiri igiye gutangira mu minsi ya vuba.

Asaba ko Bralirwa yakongera amafaranga ahembwa umuhanzi wegukanye iri rushanwa kandi bakishingira kuzafasha umuhanzi waritsinze mu guhangana n’ibibazo ahura nabyo nyuma yo kuritsinda. Ati :”nabonye iyo umuntu amaze gutsinda iri rushanwa ahura n’ibibazo byinshi ku buryo guhangana nabyo bitoroha”.

Biteganijwe ko tariki 30 Mutaramo 2012, ari bwo East African Party (EAP) itegura aya marushanwa n’uruganda rwa Bralirwa nk’umuterankunga mukuru bazahura n’abanyamakuru mu rwego rwo gusobanura uko icyiciro cya kabiri cya PGGSS giteganijwe kugenda.

Mushyoma Joseph umuyobozi mukuru wa EAP, yatangarije Ikirezi.rw ko nta bakemurampaka bateganya kuzana muri aya marushanwa ku nshuro ya kabiri nk’uko abenshi bakunze kubisaba, ahubwo ko hazakomeza gukoreshwa uburyo bw’ubutumwa bugufi bucishijwe muri telephone nk’uko byagenze mu cyiciro cya mbere n’ubwo abenshi bakunze kunenga ubu buryo.


 
Vénuste KAMANZI