Wednesday, January 25, 2012

Kutagaragara muri Salax Awards kuri The Brothers ni intege nke bemera


Itsinda rya the Brothers riratangaza ko ritatewe ipfunwe no kutagaragara mu cyiciro na kimwe cya Salax Awards kuko ngo ritakoze bihagije mu mwaka ushize, gusa ngo bakaba bagiye kuzana ingamba nshya muri uyu mwaka.


Ubwo twaganiraga na Victory Fidel, umwe mu bagize iritsinda yadutangarije ko batababajwe no kutagaragara mu bahatanira ibihembo bya Salax Awards kuko nabo bari mu banyamakuru batora abahatana dore ko bose ari n’Abanyamakuru, ahubwo ngo babikuye mo isomo ryo gufata ingamba nshya muri uyu mwaka.


Yakomeje avuga ko nabo batakwirenganya kuko bakoze amezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2011, andi asigaye bayamara bahugiye ku bukwe bwe.

Victory Fidel yemera ko mu mwaka ushize bakoze ariko nanone amatsinda yashyizwe ku rutonde rwo guhatanira igihembo mu cyiciro cy’amatsinda muri Salax Awards yose yabarushije gukora kabone yewe na TNP abenshi babona itari ikwiye gutoranwa no The Brothers isigare.

Gusa ngo barateganya kwicara n’abajyanama babo bashyireho gahunda y’uyu mwaka kuko bashaka kongera kwigaragaza nk’uko byahoze.

 VĂ©nuste Kamanzi


No comments:

Post a Comment