Mu mpera z’icyumweru dusoje, ikigo
cy’ubwishingizi bw’ubuzima, amashuri n’ibintu COGEAR cyishimiraga ibyo
cyagezeho mu mwaka wa 2011, kandi kiboneraho no gutangaza zimwe muri
gahunda bafite muri uyu mwaka harimo gutangiza ikigo Prime Insurance
Life Ltd gishinzwe gutanga ubwishingizi bw’ubuzima gusa.
Uwo wimituku ni Christine PR wo muri COGEAR |
Muri uyu muhango wahuje abakozi ba COGEAR, ubuyobozi na bamwe mu
bafatabuguzi bayo, umuyobozi mukuru w’inama y’ubutegetsi Alain Kabeja mu
ijambo rye yashimiye abafatabuguzi bakorana, cyane cyane abo
batangiranye.
Yakomeje avuga ko bamaze kuzuza ibisabwa byose na Banki Nkuru
y’Igihugu (BNR) bijyanye no gutandukanya ubwishingizi bw’ubuzima
n’ubundi bwishingizi.
Ati ”Prime Life Insurance Ltd yamaze gushakirwa
ibyangombwa byose, ihabwa ubuyobozi buzayiyobora ; izatangirana imari
shingiro ya miliyari imwe”.
Kabeja yakomeje asaba abafatanyabuguzi kurushaho kugira ubufatanye mu rwego rwo kunoza imitangire myiza ya serivisi.
Gatoto Eugene wavuze mu izina ry’abafatabuguzi yatangaje ko
ashimishijwe n’ibyavuye muri uyu munsi, kandi ashimangira ko ahakuye
ibisubizo bya bimwe mu bibazo bari bafite.
Vénuste
KAMANZI
No comments:
Post a Comment