Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umuhanzi akaba n’umunyamakuru Mr Skizzy yatangaje ko Tom Close afitanye ikibazo n’abanyamakuru, ariko Tom Close we arahakana ko nta kibazo azi afitanye n’abanyamakuru muri rusange, agasaba ko niba hari n’ukimufiteho yakimubwira bakakirangiza.
Tom Close aririmba muri PGGSS |
Akomeza avuga ko niba hari n’uwo baba bafitanye ikibazo yamubwira icyo bapfa bagahura bakaganira bigashakirwa umwanzuro bitaragira ingaruka.
Uwo muhanzi avuga ko hari nk’abanyamakuru batarenze bane bashobora kuba bamwangira ubusa, ari nabo bakoresha ijambo bafite bagakwirakwiza ibitekerezo byabo mu bandi banyamakuru n’Abanyarwanda muri rusange.
Ati ”Ako gatsiko k’abantu bake niko gafata iya mbere mu kunyangisha Abanyarwanda no kunteranya nabo bakoresheje imbuga za internet.”
Tom yemeza ko adateze guhagarika umuziki kuko ako gatsiko ari byo kifuza.
Rurangwa Gaston uzwi nka Mr Skizzy, umunyamakuru akaba n’umuhanzi wo mu itsinda rya KGB, yadutangarije ko atavuze ariya magambo kuko hari ikibazo na gito afitanye na Tom Close ahubwo yagiraga ngo akosore abanyamakuru bamaze kwigira nk’ibigirwamana ku bahanzi.
Nibwo yafashe umwanzuro wo kujya avuga ikibazo cya Tom n’abanyamakuru mu ruhame nyuma y’inama yo guhitamo abahanzi bazahatanira Salax Awards.
Ati ”Nabonaga bavuga Tom nkumva abantu bose barajujura, baramutuka abandi bavuga ko yabasuzuguye”.
Skizzy yasanze ataceceka kuko bene ako kagambane ari ko katumye KGB isubira inyuma, bikaba biri mu rwego rwo kumurengera na muzika ye.
Avuga kandi ko bene aba banyamakuru bangira abantu ubusa bakabizana mu kazi kabo, baba bakwiye gutandukanya n’ibyo Abanyarwanda bakeneye.
Vénuste
KAMANZI
No comments:
Post a Comment