Mu Bufaransa, kuri uyu wa
Gatandatu, mu mujyi wa Paris umwana w’imyaka umunani yari ahitanywe na
furari yari yambaye mu ijosi imunize ubwo yari yagiye kwishimishanya na
bagenzi be.
Murinde abana banyu |
Amakuru ya franceinfo.fr avuga ko uyu mwana yari mu bikinisho abana
bajyamo bigakomeza kwikaraga bibazengurutsa mu mujyi wa Paris, furari
yari yambaye mu ijosi iza gufatwa mu mashini ikaraga umupine w’akamoto
gato kari kanyuze iruhande rw’igikinisho yari ariho maze iramuniga.
Uyu mwana udatangazwa amazina yahise ajyanwa mu bitaro bya
Kremlin-Bicêtre kugira ngo yitabweho n’abaganga byihuse ari naho akiri
kugeza ubu.
Ubu busitani bwahise bufungwa mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyi mpanuka.
Umuyobozi w’ubu busitani nawe yemeza ko bugomba kuzongera gufunguka
ari uko hashyizweho amabwiriza mashya agenga ikoreshwa ryabwo no kongera
gusuzuma niba ibi bikinisho bimeze neza kuko ari ubwa mbere hari
habereye impanuka yo kuri uru rwego.
Vénuste
KAMANZI
No comments:
Post a Comment