Mu gihe harimo gutegurwa itangira
rya Primus Guma Guma Super Star(PGGSS) ku nshuro ya kabiri, Tom Close
wegukanye iya mbere aratangaza ko hari ibikwiye guhinduka cyane cyane mu
bihembo bihabwa uwegukanye iri rushanwa.
Tom Close wegukanye PGGSS ya mbere |
Ni muri urwo rwego twegereye Tom Close wegukanye PGGSS ya mbere muri 2011, kuko igiye kugaruka ku nshuro ya kabiri.
Tom Close avuga ko hari hakwiriye kuba impinduka mu mitegurire n’imigendekere ya PGGSS ya kabiri igiye gutangira mu minsi ya vuba.
Asaba ko Bralirwa yakongera amafaranga ahembwa umuhanzi wegukanye iri rushanwa kandi bakishingira kuzafasha umuhanzi waritsinze mu guhangana n’ibibazo ahura nabyo nyuma yo kuritsinda. Ati :”nabonye iyo umuntu amaze gutsinda iri rushanwa ahura n’ibibazo byinshi ku buryo guhangana nabyo bitoroha”.
Biteganijwe ko tariki 30 Mutaramo 2012, ari bwo East African Party (EAP) itegura aya marushanwa n’uruganda rwa Bralirwa nk’umuterankunga mukuru bazahura n’abanyamakuru mu rwego rwo gusobanura uko icyiciro cya kabiri cya PGGSS giteganijwe kugenda.
Mushyoma Joseph umuyobozi mukuru wa EAP, yatangarije Ikirezi.rw ko nta bakemurampaka bateganya kuzana muri aya marushanwa ku nshuro ya kabiri nk’uko abenshi bakunze kubisaba, ahubwo ko hazakomeza gukoreshwa uburyo bw’ubutumwa bugufi bucishijwe muri telephone nk’uko byagenze mu cyiciro cya mbere n’ubwo abenshi bakunze kunenga ubu buryo.
VĂ©nuste
KAMANZI
No comments:
Post a Comment