By Kevin
Mu Rwanda, igikorwa cyo gutora ba Nyampinga yaba mubigo by’amashuri, ku
rwego ry’imijyi no ku rwego rw’igihugu ni bimwe mu bikorwa bigaragara gake mu
mwaka ariko bigashyushya abantu, aha ntawakwibagirwa ubwo hatorwaga Nyampinga
w’u Rwanda, ese iyo bamaze gutorwa bakomeza gukurikiranwa ngo n’ibyo biyemeje
barebe niba bishyirwa mu bikorwa.
Buri uko Nyampinga atowe agira ibyo yiyemeza kuzageraho, imigabo
n’imigambi afite n’uko ateganya kubigeraho, akenshi hano mu Rwanda iyo batabigezeho
bakunze kuvuga ko biba byatewe n’uko ababa bashinzwe kubakurikirana no
kubafasha mubyo baba bategura ( Managers) bakunze kubatererana iyo bamaze
gutorwa.
Ese mu bindi bihugu baba babigeraho neza?, Bigenda gute?
Ikinyamakuru Daily Monitor cyo mu gihugu
cy’Ubugande giherutse gushyira ku mugaragaro, uko Uko ba Nyampinga bo muri icyo
gihugu bagenda bagera nkunshingano za kuva mu mwaka wa 2005, bagize
bati ’’ Praise Asiimwe (2005/2007) yari yariyemeje
kuzana isuku mu mujyi wa Kampala no kwagura umuco wo gusoma mu gihugu ariko
ntiyabasha kubigeraho kubera ko abari bashinzwe kumufasha (management)
batakoraga neza bigatuma n’imishinga yagendaga ategura yose ibura ubushobozi
ntijye mubikorwa.
Abandi bose bamukurikiye kukuba Nyampinga wa
Uganda intego zabo zagiye zigerwaho kugeza kuri Heyzme Nansubuga (2010/2011)
wari wiyemeje kugaragaza isura y’igihugucye kandi neza bitangazwako nawe
yabashije kubigeraho neza kuko umusanzuwe mu burezi, mu gufasha abana bo
kumuhanda n’abakomoka mu miryango ikennye,
gukorana n’imiryango ifasha
abababaye n’ibindi bikorwa bigaragaza urukundo yagiye agaragaramo ari byinshi
kandi byagize umusaruro.
Hano mu Rwanda se byaba bigerwaho gute ?
Ihorere.blogspot.com yegereye Louise,
Miss Inatek (2009/2011) atangazako mu ntego eshatu yari yihaye ebyiri muri
zo zagezweho, ati “ Mbere ya byose nari niyemeje gutanga umusanzu wange mu
kuzamura uburezi cyane cyane ubw’umwana w’umukobwa kandi nabashije kubigeraho
kuko nabashije gukusanya amafaranga yagiye mu gufasha uburezi bwibanze
bw’imyaka 9, naho indi ntego yari ukora uko nshoboye nkarwanya icyorezo cya
Sida kandi numva narabigezeho kuko nabashije gushinga ikipe y’abakobwa ikina
umukino wa Basketball muri Kaminuza ya
Inatek itari ihasanzwe maze buri uko imaze gukina tukazajya twicara tukavuga
kucyorezo cya Sida nka bumwe mu buryo bwo kuyirwanya, uretseko hari intego ya
Gatatu yo gufasha abatishoboye kwigeza kumajyambere ntabashije kugeraho
kuberako imishinga nagiye ntegura kuri iyo ntego itabashije kubona ubushobozi
no gushyigikirwa n’ubuyobozi bwa Kaminuza nk’urwego rukuru ruba rushinzwe
gufasha no gukurikirana ba Nyampinga baba batowe biciye servise n’ubuyobozi
bw’Abanyeshuri.
Mugusoza tubamenyesheko twagerageje kuvugana
n’abandi banyampinga ariko benshi mubo twahamagaye inomero zabo zanze
gucamo,kandi hari n’ubutumwa Miss Louis yahaye abandi bakobwa baba biteganya
kwiyamamariza kuba ba Nyampinga ko bagomba kwitinyuka kandi ntibacike intege ,
aboneraho no guhumuriza uwamusimbuye ati ’’ Twiteguye kumuba hafi no kumufasha
kugera kuntegoze by’umwihariko n’izo nge ntabashije kugeraho ’’.