Uyu
muhanzi w’icyamamare ku isi yose uherutse mu Rwanda mu mpera z’icyumweru
gishize kuririmbira Abanyarwanda, aratangaza ko yasanze u Rwanda ari igihugu
cyiza cyane.
Sean
Kingston abinyujije kurukuta rwe rwo kurubuga rwa internet ruzwi nka Twitter
yagize ati” Ubu nagarutse mu rugo n’ubwo numva ndushye kubera urugendo rurerure
rw’amasaha 12 mu ndege, ariko nshimishijwe cyane no kuba narabashije
gutambagira u Rwanda igihugu cyiza cyane cyo muri Afrika kandi kaba nejejwe
cyane n’uburyo Mama wange byamushimishije doreko ari n’ubwa mbere yari agiye
muri uriya mugabane”
Yaba
mu magamboye cyangwa abo bari bazanye nka Mama we, Uwamukiniraga indirimbo (Dj)
n’umufasha mu rwego rwo kwamamaza no kumenyekanisha ibitaramo bye (International Concert Promoter/Artist Manager ) bagiye bashyira kuri
Twitter aragaragaza ko bagize igitaramo cyiza cyane mu gihugu cy’Ubugande no mu
Rwanda uretse ko mu Rwanda ho hajemo akabazo gato kimvura bati “ariko
ntibyaduciye intege twararyoheje karahava kandi ntacyo yadutwaye tuvuyeyo
amahoro”.
Nituvuga
abo yari yazanye nabo bagize icyo bavuga k’u Rwanda wumvemo Mama wa Sean
Kingston wari yanatangaje hakiri kare ko yishimiye kandi yiteguye kujya muri Afrika
afata nk’amamuko ye aha byari mbere y’uko baza, mu gihe umuhungu we yasabaga
muganga we kureba niba ntakibazo kujya muri Afrika,
Ariko
nyuma y’igitaramo amagambo agaragara kuri Twitter  ya Mama we aragira ati” Nakunze Kigali kandi
nakunze n’uburyo bishimiye umuhungu wange, dore ko abakobwa beza benshi bo muri
uyu mujyi bazaje muri Hoteli aho twafatiraga ifunguro mbere y’uko igihe
cy’ibirori kigera bakabyinana nawe, kandi urebye n’uburyo abantu bihanganye
kunyagirwa amasaha arenze 6 barindiriye umuhungu wange binyereka ko akunzwe
kandi bamwishimiye, kubwibyo byose ndabibashimiye kandi ngirenti ndabakunda”
Ntitwasoza
tutavuze ku wamukiniraga indirimbo (Dj) uzwi nka DjTwinchi, watangajeko
yashimishijwe cyane n’igitaramo bakoreye mu Rwanda, ati “ Twashyuhije ibihumbi
birenga 20,000 by’abantu kandi bose barishima ku buryo kugeza kuwa mbere
mugitondo Abakobwa baho bari bakivuga DjTwinChi DjTwiChi”, n’ubwo yavuze ibi
ariko asa n’ugaragaza ko abakobwa b’i Kigali bamukunze cyane, yagiye kurukuta
rwa Sean Kingston yandikaho ati” Aba bana beza ni abahe?”
Tubibutse
ko n’ubwo uyu muryango urimo kuvuga byinshi ku Rwanda, Sean Kingston ubwo
yazaga mu magamboye yavuzeko ntabyinshi yari azi ku Rwanda mbere y’uko aruzamo,
ariko ubu we n’ikipe yose bazanye baratangazako bishimiye kuba barageze muri
iki gihugu doreko n’aho batahiye Abanyarwanda bakomeje ku boherereza ubutumwa
kuri Twitter babashimira banabereka urukundo cyane cyane ariko ab’igitsina gore
nkuko bigaragara ku nkuta z’ababatatu twibanzeho muri iyi nkuru
Venuste Kamanzi 



No comments:
Post a Comment