by Kamanzi Venuste
Mukeshimana John Bosco
Shirimpaka aratangaza ko nyuma yo kumenyekana mu gihugu cy’abaturanyi
cy’Ubugande yafashe umwanzuro wo kuza kwiyerekana no mu gihugu cy’u Rwanda
nk’igihugu avukamo.
Simple Man nk’uko
yabitangarije igihe.com, mu gihugu cya Uganda yamenyekanye ku ndirimbo yitwa “Afrika”,
aho yemezako agenda yitabira ibitaramo bitandukanye, cyane cyane ibiba
byateguwe n’Abanyarwanda baba muri kiriya gihugu kubera iriya ndirimbo.
Yagize ati” Muri Uganda
nari maze kuhakorera indirimbo 6 ziri mu Kinyarwanda, Ikigande n’Icyongereza,
ariko ntakiruta iwanyu nahisemo no kuzana ubuhanga bwange mu gihugu cyange cy’amavuko
kandi Abanyarwanda banyitege kuko sinzanwe n’umuziki gusa kuko mfite n’impano
yo gukina amafilm nkaba maze no gukina muri film yo mu bwoko busekeje (comedy)
tukaba tunateganya hamwe n’abayobozi bange ko twazaza tukayikinira Abanyarwanda
live ”
Simple Man aratangaza ko
aje mu Rwanda azi neza ko hari abahanzi benshi kandi bashoboye ariko ngo yizeye
neza ko naho azamenyekana ashingiye ku buhanga afite, Ati “ Burya iyo ukora
ikintu ari impano yawe uko byagenda kose igeraho ikaka iyo udacitse intege,
kandi ndabishoboye ntan’ubwo Abanyarwanda bazatinda kubona ubuhanga bwange.
Akomeza avugako ataretse
gukorera muri Uganda kuko ahafite ibikorwa byinshi ati “ Ariko nagombaga kuza
no mu Rwanda kuko niho ababyeyi bange bari, ni murugo, n’ukuvugako byari
ngombwa rwose ko nza gutanga umusanzu wange mu bintu bijyanye n’imyidagaduro mu
gihugu mvukamo kuko no mu bindi bihugu tubona uru rwego rw’imyidagaduro
rwazamutse cyane ntakidasanzwe bakoze uretse gukora cyane bashyize hamwe kandi
n’abanyagihugu bakumvako bagomba gukunda ibyabo mbere yo gukunda iby’ahandi.
Mugusoza iki kiganiro
yasabye Abanyarwanda gukunda, agaciro no kuba hafi y’abahanzi b’Abanyarwanda
kuko n’abandi ariko bazamutse, ati” Byumwihariko abafana banjye ndimo
kubategurira ibintu byinshi harimo indirimbo ebyiri maze gukorera hano mu
Rwanda no kubazanira film yange.
No comments:
Post a Comment