Mu Rwanda Abahanzi baririmbyi bakunze gushinjwako
batazi gucuranga ibicurangisho bya muzika, ariko mu rwego rwo guharanira ko
bose batashyirwa mu gatebo kamwe ahubwo ababizi bagashimwa abatabizi nabo
bagaharanira kubimenya.
Kugirango tubone uru rutonde rw’abahanzi bazi gucuranga
kuko abatabizi bo ari benshi, twifashishije abahanzi bagenzi babo, abaproducer
n’abandi bakurikiranira hafi ibya muzika aribo Producer Licklick, Producer
Junior na Ntwali John Williams (umuhanzi akaba n’umunyamakuru) na Dominic Nick
(umuhanzi w’indirimbo zi ririmbirwa Imana).
Tubibutseko muzika ishobora kugirwa n’ibi bintu
bikurikira: Amagambo, Injyana na Muzika umuhanzi rero ashobora kugira impano ya
kimwe muri biriya bintu bitatu uretseko iyo byose abifite birushaho kuba byiza,
ariko umuhanzi agomba kugira imwe murizo.
Dore urutonde rw’Abahanzi baririmbyi bazi gucuranga
n’ibikoresho bya muzika bacuranga:
16. Sibomana Athanase
(Inanga)
17. Mavenge Soudi (Guitar)
18. Alexis Dusabe (Piano)
19. Simon Kabera (Guitar)
20. Ngarambe Francois Xavier (Guitar)
21.Man Martin (Guitar)
22. Mico Prosper (Piano)
23. Pastor P (Piano)
24. Sentore (Inanga)
25. Patient Bizimana
(Piano)
Mugukora uru rutonde twibanze ku bahanzi baririmbyi
byibura bafite indirimbo zigeze kuri eshanu bashyize ahagaragara zizwi kandi
batuye mu Rwanda by’umwihariko bajya babikora mu bitaramo kuko ariho
bagaragarira
Ntitwakwiyibagiza abahanzi baba hanze, ariko kuko
akenshi kumenya neza amakuru y’ababa hanze bigoye kandi abenshi babizi, nka
:Byumvuhore, Ben Rutabana, Samputu Jean Paul, Masabo Nyangezi n’abandi.
No comments:
Post a Comment