Friday, September 16, 2011

Abahanzi bo mu Rwanda bazi gucuranga baracyari bake ugereranije n’uko bangana. (igice cya 1)


Mu Rwanda Abahanzi baririmbyi bakunze gushinjwako batazi gucuranga ibicurangisho bya muzika, ariko mu rwego rwo guharanira ko bose batashyirwa mu gatebo kamwe ahubwo ababizi bagashimwa abatabizi nabo bagaharanira kubimenya.


Kugirango tubone uru rutonde rw’abahanzi bazi gucuranga kuko abatabizi bo ari benshi, twifashishije abahanzi bagenzi babo, abaproducer n’abandi bakurikiranira hafi ibya muzika aribo Producer Licklick, Producer Junior na Ntwali John Williams (umuhanzi akaba n’umunyamakuru) na Dominic Nick (umuhanzi w’indirimbo zi ririmbirwa Imana).


Tubibutseko muzika ishobora kugirwa n’ibi bintu bikurikira: Amagambo, Injyana na Muzika umuhanzi rero ashobora kugira impano ya kimwe muri biriya bintu bitatu uretseko iyo byose abifite birushaho kuba byiza, ariko umuhanzi agomba kugira imwe murizo.


Dore urutonde rw’Abahanzi baririmbyi bazi gucuranga n’ibikoresho bya muzika bacuranga:


1.   Victory Fidel na Danny bo muri The Brothers (Piano)


2.   Alpha Rwirangira (Guitar)



3.   Safi wo muri Urban Boys (Piano)


4.   Naason (Piano)


5.   The Ben (Guitar)


6.   Medy (Guitar)


7.   Green p.(Guitar)


8.   Patrick Nyamitari (Piano)


9.   Kizito Mihigo (Piano)


10.Dominic Nick (Guitar Bass na Solo, Piano)


11. Aime Uwimana (Piano na Guitar)


12. Ras Kayaga, Ras Banamungu n’abandi bo muri Holly JaDovs (Guitar, Ingoma na Piano)


13. Elion Victory (Guitar)


14. Makanyaga Abdoul (Guitar)


15. Mwitenawe Augustin (Guitar)

Mugukora uru rutonde twibanze ku bahanzi baririmbyi byibura bafite indirimbo zigeze kuri eshanu bashyize ahagaragara zizwi kandi batuye mu Rwanda by’umwihariko bajya babikora mu bitaramo kuko ariho bagaragarira
Ntitwakwiyibagiza abahanzi baba hanze, ariko kuko akenshi kumenya neza amakuru y’ababa hanze bigoye kandi abenshi babizi, nka :Byumvuhore, Ben Rutabana, Samputu Jean Paul, Masabo Nyangezi n’abandi.
By Venuste Kamanzi

No comments:

Post a Comment