By Mc K V K
Pearl of Africa Music
Awards (PAM Awards) ni ibihembo bihabwa abahanzi bitwaye neza mu bihugu byose
byo mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba, cyane cyane hibandwa mu Gihugu cya
Uganda, abazahatanira ibi bihembo muri uyu mwaka bagiye ahagaragara.
Isaac Mulindwa
washinze PAM Awards akaba ari nawe muyobozi wayo mu kiganiro na Televiziyo ya
UBC yabashije gutangaza abahanzi bazahatanira ibi bihembo n’uko bazatorwa.
Ese mu Rwanda abatowe ni abahe?
1. Best Male Rwanda
(Umuhanzi w’umugabo w’umwaka)
Alpha Rwirangira
Tom Close
Rafiki Mazimpaka
Kitoko
2. Best Female Rwanda (Umuririmbyi w’umukobwa w’umwaka)
Aline Gahongayre
Liza Kanikazi
Miss Jojo
Miss Chanelle
3. Best Band/Groud
Rwanda ( Itsinda ry’umwaka)
The Brothers
Just Family
Dream Boys
Urban Boys
Mulindwa akaba yaboneyeho no
gutangazako aba bahatana bazajya batorwa binyujijwe ku butumwa buzajya
bwoherezwa hakoreshejwe telefone nkuko bisanzwe no kurubuga rwa internet rwa
Hipipo.com, ati “ Ubwo ahasigaye ni ah’abafana babo kugirango bahe amahirwe uwo
babona witwaye neza kurusha abandi”
No comments:
Post a Comment