Friday, September 16, 2011

Miss Jojo na Saleh bemeje kumugaragaro ko batandukanye


Miss Jojo na Saleh bemeje kumugaragaro ko batandukanye

Miss Jojo yatandukanye n’uwo bari bamaranye igihe gisaga imyaka 2 bakundana ariko anamufasha mu mwugawe wo kuririmba (manager).

Uwineza Josiane uzwi nka Miss Jojo wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Tukabyine, Respect n’izindi byari bizwiko ari umwe mubakobwa baririmba bahano mu Rwanda bafite abahungu bakundana kandi bizwi ariwe Saleh.
Mu byumweru bibiri bishize amakuru yakwiri mubakuririra amakuru y’Abahanzi ko baba batandukanye, kuri iki cyumweru taliki 04 Nzeri nibwo bumvikanye mu bitangaza makuru bwa mbere bavuga kuri iryo tandukana ryabo.

Mu kiganiro na Radio Isango Star Miss Jojo yemejeko batakiri kumwe ariko kuko ngo batatandukanye nabi bazakomeza gufashanya mubintu bitandukanye mu gihe hari uwukeneye undi ariko iby’urukundo byo ntabigihari.

Miss Jojo ati” Mu bantu babana bijya bibaho ko abantu batandukana ntakintu gikomeye bapfuye, ntawugiriye undi nabi cyangwa ngo amuhemukire kandi nyine iyo ibintu Imana itapanze ko bibana hari igihe bigera bigatandukana, kandi ntanubwo akiri umufashawange mu mwuga (Manager) kuko hari ibindi bintu arimo gukora  ariko nk’abavandimwe dukomeza gukorana rimwe na rimwe mu gihe dukeneranye kuko ntitwatanye nabi”

Tubibutseko urukundo rw’aba bombi byari bizwiko bashobora no kubana nyuma y’uko Miss Jojo ahinduye idini akaba umuslamukazi asanze Saleh mu idini yitwa Imani aganira n’igihe.com Miss Jojo yavuzeko atazava mu idini ya Islam n’ubwo batandukanye kuko ngo atariwe watumye arijyamo.

Saleh mu kiganiro n’Isango Star nawe yavuzeko batagikundana ubu amufata nk’incuti isanzwe atakiri Fiance we kandi icyo bapfuye adashobora kukivuga kuko ari iby’ubuzima bwe bwite, Ati:” Kuba abantu batakitubonana cyane hari ibintu byinshi arimo gukora harimo ubukangura mbaga barimo gukora kugirango haboneke inkunga yo gufasha mu gihugu cya Somalia, kandi ntanubwo tugikorana cyane kuko hari uburyo yaguye ibikorwa bye kuburyo ngenyine ntabasha kubimufashamo niyo mpamvu yegereye n’abandi kugirango integozev zigerweho kandi nange muri iyi minsi mpugiye cyane kukuzamura umwuga wange wo gukora amashusho kuko bigaragarako mu Rwanda tukiri inyuma ariko tuzakomeza gukorana nk’abavandimwe kandi birashoboka ko twaniyunga”
Tubamenyesheko mu kiganiro kuri telefone na Miss Jojo yatangajeko bishoboka ko bakwiyunga, ati:” Mu byukuri ntabwo turi abana bivuzeko nubundi dushobora kwicara tukabiganiraho ibyari bya dutanije tukabibonera umuti tukaba twakozanya”

Venuste Kamanzi

No comments:

Post a Comment