by Venuste Kamanzi
Hano mu Rwanda ukunze gusanga umuntu
ashyira ku mugaragaro album ariko abantu bayishaka ntibayibone ku isoko,
wanajya mu birori byo kuyishyira ku mugaragaro ukibaza niba indirimbo ari ize
cyangwa arimo kwigana (interpreter)
izitari ize kimwe n’uko wazana undi wese akabikora, ariko njye nzabereka
ubushobozi bwange kandi nkosore iyo sura itarinziza, aya ni amagambo
twatangarijwe na Mc Fab.
Uyu muhanzi wahoze mu muryango w’Abacoga
(abatangije coga style), yamenyekanye cyane mu ndirimbo Imbabura yanitiriwe
Album ye ya Kabiri, amaze gushyira ku mugaragaro album ebyiri no muntangiriro
z’umwaka wa 2012 akazazana indi ya gatatu.
Aganira na ihorere.blogspot.com yagitangarije ko n’ubwo
ngo akazi ke kaba katamworoheye arimo gukora imyitozo myinshi hamwe n’abazamucurangira
n’abazamubyinira kuko yifuza kuzakora ibintu bijyanye n’igihe kandi bigezweho,
Fab yizerako bizagera ku munsi nyawo byose byaragiye ku murongo kuko yabitangiye
hakiri kare.
Mc Fab yemezako Ndabishoboye album izazana
agashya katari gasanzwe mu Rwanda kuko izasohoka mu majwi n’amashusho kandi y’indirimbo
zose zizaba ziyigize.
Yakomeje avuga ko bimwe mubizakosora
ishyirwa ku mugaragaro ry’ama album hano mu Rwanda bikiri ibanga, Ati “ Ariko
hari ibyo ntakwihererana nk’uburyo nzaba ngaragiwe n’abacuranzi n’ababyinnyi
dukora muzika ikinwe ako kanya kandi yuzuye (Full Live) kandi icyo gihe abazaba
bahari bazaba banerekwa amashusho y’indirimbo zange zose, numva bizabera ahantu
hiyubashye kuko nzashaka hoteli imwe hano mu mujyi wa Kigali nkaba ariho ibyo
birori bibera, mu gihe nzaba ndirimba hazaba harimo kugaragazwa n’amashusho
yazo.
Fab yemezako mu rwego rwo kongerera agaciro
iyi album no kurushaho kuyiryoshya yagiye afatanya zimwe mu ndirimbo ziyigize
n’abahanzi benshi bo mu Rwanda Tom Close, Dream Boys, Riderman n’abo hanze,
harimo Bindimo indirimbo yitiriwe album yafatanijemo n’itsinda rya Just Family
kandi ngo yizeye ko izashimisha Abanyarwanda.
Mc Fab bakunze kwita Imbabura yasabye abafana
ba muzika nyarwanda gutega amaso iyi album ye nshya, ati” Ubundi nayihaye
akabyiniriro k’IKOSORA album kuko nshaka kwereka Abanyarwanda album icyo aricyo
kandi yuzuje ibyangombwa byose , icyo mbasaba gusa bambe hafi kuko inama zabo
nazo zirakene kugirango ndusheho kuzabazanira ibintu byiza.
komeza ujye imbere umusaza uzabikora
ReplyDelete