Kuba Danny agiye
gushyira kumugaragaro Album ye wenyine ntacyo bidutwaye-Victory Fidel (The
Brothers)
Kuba Danny agiye gushyira ku mugaragaro album ye kugiti
cye ntacyo bidutwaye nka The Brothers kuko twabyumvikanyeho.
Uyu muhanzi Danny uzwiho ubuhanga mukuririmba cyane cyane mu itsinda rya The Brothers ubu
agiye gusohora album ye wenyine atari kumwe nabagenzi be mu mpera z’uyu mwaka.
Uyu muhanzi Wamenyekanye cyane mu itsinda rya The
Brothers nk’umuririmbyi n’umwanditsi ukomeye muri iryo tsinda ariko biza
gutangazwako muri The Brothers hatangiye gahundanshya yo kwemerera abahanzi
bari muri iryo tsinda ko bakora indirimbo ku giti cyabo ari nabwo uyu Danny
yakoranaga indirimbo n’abandi bahanzi nk’iyamenyekanye cyane yakoranye na The
Ben yitwa Burundu ndetse n’abandi bo muri iri tsinda batangira gukorana
n’Abandi bahanzi, Ziggy 55 nawe agenda akorana indirimbo n’abandi bahanzi nka
Tom Close.
Danny yaje gutangaza ko mu kwezi kw’Ukuboza 2011
azashyira kumugaragaro album ye ya mbere ari wenyine mu kiganiro na Radio
Isango Star, ariko ntacyo bizahindura ku mikorere n’imikoranire ye na The
Brothers, Ati” Nkuko nabandikiraga indirimbo n’ubundi nzakomeza nzandike kandi
n’ibindi twafashanyagamo tuzabikomeza”
Igihe.com yegereye Victory Fidel umwe mu bagize iri iri
tsinda ngo agiere icyo avuga ku kuba Danny agiye gushyira ku murika album ye
wenyine, agira ati” Twe nkabagize itsinda twishimiye intera mugenzi wacu
agezeho, kuko natwe ni ibintu twifuza n’uko we aturushije amahirwe akayuzuza
mbere yacu ariko natwe mu minsi mike mushobora kumva undi muri twe yashyize ku
mugaragaro album ye bwite kandi twiteguye gufasha Danny n’ubwo muri iyo albumye
hashobora kuba nta ndirimbo duhuriyehon nimwe iriho n’undi wese wo muri iri
tsinda wagira ikindi gikorwa ageraho”
Tubibutseko aba basore babiri Victory Fidel na mugenzi
we Ziggy 55 baherutse kujya mu marushanwa ya EA music Awards mu cyiciro cya BEST
AFRO-FUSION group batari kumwe na mugenzi wabo Danny.
Venuste KAMANZI
No comments:
Post a Comment