Uyu muhanzi ukizamuka
aratangaza ko intego ye ari ukuzagera ku rwego nk’urw’Aba star tubona bo muri
Amerika kandi ngo birashoboka birashoboka kuko nabo batangiye nta bantu benshi
babazi.
Umutesi Neema ni umunyeshuri mu kigo cyitiriwe
mutagatifu Yozefu mu mwaka wa Gatanu mu ishami ry’Ikoranabuhanga, aratangaza ko
n’ubwo afite indirimbo imwe afite ikizere ko inzozi ze azazikabya mu gihe ibikorwabye
bikomeje kugenda uko abiteganya.
Shiny aganira n'ihorere.blogspot.comyagize ati” Nubwo natangiye
kuririmba muri uyu mwaka nkaba kandi nkaba nta n’abatera nkunga bahambaye mfite
ariko nizeye kuzagerayo, kuko byumwihariko Celine Dion nkunda cyane kandi
nifuza no kuzaba nkawe ntabwo yavutse ari umustar nkuko tumuzi ubu.
Shiny afite indirimbo ebyiri yashyize ahagaragara muri
uyu mwaka inshyashya ubu asaba n’Abanyarwanda ko bayumwa kuko ngo irimo
ubutumwa bwinshi yitwa”Ejo Heza”, kandi yifuza kuba yakoresha iyi mpanoye
azamura umuryango ndetse n’abazawukomo doreko ari nawe wa mbere ugaragayeho
impano yo kuririmba mu muryango wabokandi bose baramushyigikiye.
Shiny n’ubwo agaragara nk’umuhanzi ukizamuka yizera
kuzagera kurwego rwose yifuza
atabikesheje amanyanga ayo ariyo yose ahubwo biturutse kubikorwabye byiza
yemezako agiye kuzanira Abanyarwanda.
Yasoje ikiganiro twagiranye asaba Abafanabe n’Abanyarwanda
muri rusange ko bakomeza ku mushyigikira, bakamuba hafi bakamugira inama muri
rusange z’uko yazarushaho kugera ku ntegoze neza kuko ngo bitoroshyeko yakora
wenyi.
Venuste Kamanzi
No comments:
Post a Comment